Leta y’u Rwanda, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, basinye amasezerano yo kohereza impunzi za mbere 500 mu Rwanda.
Impunzi n’abimukira ibihumbi hafi bitanu bafungiye mu bigo binyuranye muri Libya nyuma y’uko bafashwe bagerageza kwambuka inyanja ngo bagere hakurya i Burayi.
Minisitiri ushinzwe iby’impunzi mu Rwanda Madamu Germaine Kamayirese uyu munsi yabwiye abanyamakuru i Kigali ko iryo tsinda rya mbere rizacumbika mu nkambi ya Gashora mu Bugesera.
Hari amakuru avuga ko leta y’u Rwanda iri kumvikana n’umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi(EU) ngo u Rwanda rwakire izi mpunzi aho kugira ngo zijye i Burayi.
Madamu Kamayireye yavuze ko nta masezerano bagiranye n’ubumwe bw’u Burayi kuri iyi ngingo, avuga kandi ko nta mafaranga ayo ariyo yose u Rwanda ruhabwa ngo rwakire izi mpunzi.
Mu myaka ibiri ishize u Rwanda na Uganda byavuzwe mu kwakira miliyoni nyinshi z’amadorari kugira ngo bakire abimukira bagafungirwa muri Israel. Ibihugu byombi byahakanye ayo masezerano.
UNHCR ivuga ko muri aya masezerano yasinywe ubu u Rwanda rwemera kwakira no kurinda aba bantu ku bushake bwabo.
UNHCR ivuga ko itsinda rya mbere rigizwe n’abagera kuri 500 ryiganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika rizagera mu Rwanda mu byumweru biri imbere.
Madamu Kamayirese avuga ko aba bantu bazacumbikirwa by’agateganyo harebwa ubundi buryo bakoherezwa mu bindi bihugu bifuza kujyamo cyangwa gusubizwa mu bihugu byabo ku bushake.
Amasezerano izi mpande zasinye avuga ko hari n’abashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda.
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe niwo uzatanga ibikenerwa mu kohereza izi mpunzi mu Rwanda, UNHCR izabaha ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.
Hari izindi mpunzi zigera ku 4,400 zamaze kuvanwa muri Libya zijyanwa mu bindi bihugu kuva mu 2017. Harimo 2,900 bashyizwe muri Niger, na 425 bashyizwe muri Romania.
N.Aimee
Src BBc