Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakobwa mwihane kubeshya, ntabwo utwise wese atabana n’umugabo aba yararongowe n’umusirikare!

Abakobwa mwihane kubeshya, ntabwo utwise wese atabana n’umugabo aba yararongowe n’umusirikare!

Muri rusange umukobwa w’umunyarwandakazi utwise atabana n’umugabo cyangwa abantu batazi ko yakoze ubukwe, ubona bimutera ipfunwe. Abenshi rero kugira ngo yikure mu bimwaro akabeshya ko afite umugabo w’umusirikare.

Ibi ni ibintu maze iminsi ngenzura, umukobwa ukabona muziranye mu buzima busanzwe, hashira igihe ukabona aratwite, abenshi rero bahita bitabaza abasirikare, kuko baziko abasirikare badakunda kuboneka murugo, akumva gukomera ku kinyoma cye bizamworohera.

Ibi akenshi uyu mukobwa ugiye ku bibeshya areba aho yari asanzwe atuye akahimuka, akajya nko gukodesha aho badasanzwe bamuzi, ubwo akahimukira nk’umugore wari usanzwe abana n’umugabo ariko akaba ari umusirikare wagiye mu butumwa bw’akazi. Abenshi kandi bafashe Darifuru mu kanwa. Ati “Umugabo wanjye yagiye mu butumwa bw’akazi Darfour”

Hari nuba agiye gukodesha akazu gatoya wabona kadakwiriye umugabo n’umugore noneho ubona bitegura kwibaruka, agahitamo kubeshya ko inzu yabo nini yahisemo kuyikodesha akaza muri ako gatoya kuko umugabo adahari.

Ibi kandi bikunda kubahira, kuko haciye igihe runaka, akwumvisha ko umugabo yaje hanyuma ari mu kigo cya gisirikare runaka mu Ntara niba uwo atuye Kigali, kugira ngo akomeze ashyigikire ikinyoma cye.

Ubundi ibi akanabibeshya abo bakorana kuko aba aziko niyo bazategura kumusura wenda yanabyaye, azabakira nk’umugore uri wenyine kuko umugabo we ari umusirikare, kandi twese tubizi neza ko abasirikare badapfa kuboneka.

Aho kuvuga ko yaba yaratwise atabana n’umugabo, yumva nibura icyoroshye ari ukwishyingira, kandi nabyo akwereka ko yabikoze kubera huti huti y’abasirikare kuko akanya kabo kaba ari ntako. Ati: “Twateguraga ubukwe ni uko bamuteguza ubutumwa bw’akazi, ahitamo gusiga anteye inda ngo tubane”

Ndabizi rwose ntashidikanya ko hari abo nkomerekeje. Ariko bakobwa mubeshyera abasirikare rwose ntibikwiye. Muba muri abakobwa bakuru mwafashe umwanzuro. Niba ari n’umusore uba warakubeshye ko muzabana hanyuma akaguhinduka, jya wihagararaho nta kundi wirerere umwana uzabyara, naho ubundi ntabwo ari basaza bacu b’abasirikare bazitirirwa abana bose babyawe n’abanyina batabana n’abagabo.

Ugasanga umuntu ahora yimuka aho atuye,acungana n’uko bagiye kumuvumbura ku binyoma bye, akabeshya ngo umugabo yamubwiye ko aho hantu atuye atahakunze. Ubwo aba abeshye abantu ngo umugabo ari hafi kuza, niyo mpamvu yimukiye muyindi nzu nini. Umugabo wahe yo kajya!

Kandi burya ikinyoma ntabwo gitinda, amaherezo ukuri kuramenyekana, kandi akenshi uwo uba unabibwira, hari n’igihe akwihorera gusa ugakomeza ukabeshya kandi abizi neza ko uri kumubeshya.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here