Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dafi ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yatangaje ko iyo muganga amubajije ngo yazanye...

Dafi ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yatangaje ko iyo muganga amubajije ngo yazanye nande yamwitiranyije n’umwana bimubabaza

Yanfashije Daphrose uzwi ku izina rya Dafi, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yavuze ko nk’abantu bafite ubumuga bakibangamirwa n’uburyo badahabwa uburenganzira bwabo nk’abandi,aho bituma bagaragara nk’abadashoboye ikintu na kimwe.

Dafi ni Umukozi uhoraho w’urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima (UPHLS) yagaragaje ko n’ubwo hari bimwe mu bigenda bikemuka mu bufatanye bw’urugaga rwabo ndetse n’abafatanyabikorwa, ariko urugendo rukiri rurerure. Aganira na Ubumwe.com yagize ati :

« Ntakintu umuntu udafite ubuma yakora nanjye ntakora, ariko ibyo bikunda iyo imbogamizi zakuweho. Urugero tuvuge nko kwa muganga. Hari igihe ugera kwa muganga ugasanga aho akwakirira hatakoze kuburyo mubasha kwumvikana . Ikindi hari igihe ugera kwa muganga yakubona agahita akubaza ngo uzanye nande abona uri umwana. Kubera andebeye ku meza maremare akabona ndi mugufi cyane »

Dafi avuga ko kubera kutoroherezwa no kwubahiriza uburenganzira bwabo, bafatwa nk’abantu badashoboye.

Dafi yakomeje avuga ko ibyo bihita bimubangamira, kuburyo n’ibyo yari agiye kubwira muganga, ahita abura aho ahera amubwira. Nyamara akagaragaza ko uwakoze ayo meza iyo atekereza kera kose ko hari umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije uzaza kwivuza kandi nawe afite uburenganzira bwe, byahita byoroha bikaba ari n’ibintu bimenyerewe.

Ubwo twaganiraga na Dafi ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya agakoko ka Sida, wizihizwa buri Tariki ya 01 Ukuboza. Yibanze ku mbogamizi bahura nazo muri serivise z’ubuzima cyane ko ari umukozi mu rugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima. Mu magambo ye yagize ati :

« Ubu hari ubuvugizi buhari, kuburyo batangiye nko gushaka uburyo kwa muganga baba barateguye ibikoresho batitaye kubafite ubumuga bikemuka. Nk’ubu niba wagombaga guhabwa ibitaro, habe hari ibitanda byagenewe abantu nkatwe, hoya gufata umuntu ngo bamuterure, kandi nyamara nawe afite ubushobozi nk’umuntu mukuru, mugihe yaba yaratekerejweho mbere hose hagategurwa igitanga cye yakwiyuriza akaryama »

Dafi yakomeje avuga ati : « Niba ari ubuvuzi budaheza nibabukore kuburyo burimuntu wese azaza akagera kuri serivisi nk’uko uburenganzira bwe bubivuga »

Dafi umukobwa w’imyaka 28 ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Bachelor degree) muri Laboratwari (Laboratoire)avuga ko azashinga urugo mu minsi iri imbere nabishyira muri gahunda, avuga ko ari umwana wa 4 mu bana 5 bavukana ndetse ariwe wenyine wavukanye ubu bugufi bukabije, asoza asaba abantu kwubahiriza uburenganzira bwabo, bakagabanya impuhwe ahubwo bakaborohereza kuko bifitemo ubushobozi n’ubwo bafite ubumuga.

Yanfashije Daphrose ngo nabishyira muri gahunda azubaka urugo.

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

  1. Yooooo wamugani baba bamuterura ari uko yababwiye?? Ntibakabagole. Uziko koko ubu aribwo mbitekereje! Bamuhaye igitanda cyabagenewe ntibyagaragara ko anafite ikibazo. Mugire amahoro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here