Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Mureka dusenge dukora kandi dukore dusenga muri 2020 » Pasteri Basebya...

« Mureka dusenge dukora kandi dukore dusenga muri 2020 » Pasteri Basebya Nicodème

Turi mu cyumweru gisozwamo umwaka wa 2019 kandi tukanagitangiramo umwaka wa 2020. Benshi barashima Imana uko yabarinze nuko yagiye ibakorera byinshi bitandukanye. Hariho n’abandi basubiza amaso inyuma muri iki cyumweru bakabona ko uyu mwaka dushoje utabagendekeye neza bitewe nibyo bari biteguye kugeraho batagezeho kimwe n’ingorane, ibyago n’ibiza bashobora kuba barahuriyemo nabyo.

Kuri mwe mwagize ibibazo binyuranye mwakwiruhutsa mugashimira Imana ko ibyo byose bitabahitanye, kuba mugihumeka haracyari ibyiringiro ko mwahembukira muri uyu mwaka w’icyerekezo Abanyarwanda benshi twari twiteze ndetse benshi tuwutekereza nk’inzozi. Ngaho Imana idushyikije muri makumyabiri makumyabiri, ubu dufashe icyerekezo gishya cya makumyabiri mirongo itanu.

Mugihe twishimira ko umwaka urangiye (uko waba waratugendekeye kose) mureke turusheho kuzirikana uyu dutangiye 2020. Ugiye uragiye, hanyuma uyu uje wo utuzaniye iki? Uko byamera kose kugira ngo umwaka tuzawusoze neza tugomba kubigiramo uruhare. Sinirengagije ko Imana ariyo Mugenga wa byose, ariko kandi tuvuga ko n’Imana ifasha uwifashije.

Dukeneye amahoro, dukeneye umutekano, dukeneye iterambere ryisumbuye kuryo dufite uyu munsi. Ibi byose tuzabigeraho buri wese ahagurutse agakora inshingano ze ashyizeho umwete. Kubasenga reka dusenge dukora kandi dukore dusenga. Ntakintu kizamanuka kiva mu ijuru ahubwo ijambo ry’Imana ritubwira ngo “Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo, (Yesaya 3:10).”

Kubemera inkuru zo muri Bibiliya, ndashaka ko dufatanya kuzirikana ibitekerezo bike mu nkuru y’igitangaza cya mbere Yesu yakoreye ahitwa i Kana y’ i Galilaya. Iyi nkuru tuyisoma m’Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 2:1-11. Yesu bamutumiranye n’abigishwa be hamwe na nyina Mariya bataha ubukwe nk’abandi bose. Bakiri muri bwo, ibinyobwa (vino) birabashirana. “Nuko vino ishize nyina wa Yesu aramubwira ati: Nta vino bafite. Yesu aramubwira ati: Mubyeyi tubigendanyemo gute? Igihe cyanjye ntikiragera. Nyina abwira abahereza ati: Icyo ababwira cyose mugikore” (2:3-5).

Ndatekereza ko nyina wa Yesu, atari mubari bari muri serivise (service) ariko yabonye ikibazo uwamutumiye afite asanga afite igisubizo kuko yari yagendanye n’umuhungu we Yesu (kugendana na Yesu nibanga rihambaye). Nibyiza ko Yesu twizeye abera igisubizo abari hafi yacu, ntabwo rero bamenya imbaraga ze tudatanze ubuhamya by’ibyo akora.

Kuba Mariya yarabwiye abahereza (abari muri serivise) ngo icyo umuhungu we ababwira cyose bagikore, ndizera ko yari amwizeye ashingiye kubindi ashobora kuba yari yaragiye akora mu rugo, ababyeyi bakabona ko afite imbaraga zo gukora ibitangaza. Ntiyari kubabwira ko baza kumvira icyo ababwira cyose atazi ko asanzwe akora ibintu bidasanzwe, cyangwa atabara aho abantu bari bumiwe babuze uko bagira. Njya nibaza nti yenda hari nk’igihe kwa Yosefu na Mariya bari batetse umutsima munini hanyuma isosi irabashirana umutsima utarangiye. Nkibaza nti Mariya yari yarabonye Yesu yongera isose ku isahani adasubiye mu gikoni, bityo bituma agira kwizera ko no muri ubu bukwe ashobora kugira icyo akoreyemo.

Yesu rero naho yari yabwiye umubyeyi we ko igihe cye kitaragera (yari ataruzuza imyaka yo gutangira kwigisha no gukora ibitangaza ku mugaragaro), nk’umwana wumvira ababyeyi, yubahirije icyifuzo cya nyina, ategeka abahereza kuvoma amazi bakuzuza intango esheshatu. Sinzi ko mujya mutekereza iki kintu, ariko sa nusubiza amaso inyuma utekereze abantu barimo bahereza vino, bari muri serivisi z’ubukwe, ubu rero bafashe amajerikani batangiye kuvoma! Ndabibutsa ko intango imwe muri izo yajyagamo amajerikani arenga 5. Reba rero kuzuza intango esheshatu, kandi twibukiranye ko amazi atari aho mu mbuga nk’uko tubibona uyu munsi. Bavomaga bakoresheje umugozi uziritse kukivomesho bakavika mu mwobo bakazamura amazi. Ndashaka kuvuga iki?

Ndashaka kukwereka ko nubwo Yesu yakoze igitangaza, ariko banyiri ubwite babigizemo uruhare, ntabwo ari Yesu wagiye kuvoma, cyangwa ngo ategeke amazi cyangwa vino ihite yuzura izo ntango. Yasabye abahereza ko buzuza intango amazi, “Yesu arababwira ati: Mwuzuze intango amazi. barazuzuza bageza kungara” (Yohana 2:7). Abahereza bagize kumvira no kwizera buzuza intango amazi bagitegereje icyo Yesu aza gukoresha amazi. Navuga ngo icyo ijambo ry’Imana rizadutegeka cyose dukwiye kugikora tudashidikanya, ahubwo dushyiremo imbaraga, dukorane umwete, ibindi tubimuharire. Umwaka wa 2020, tuzarusheho gushaka no gushyira mubikorwa icyo Imana ishaka.

Nyuma yo kuvoma no kuzuza intango amazi, Yesu yasabye abaherezi kudaha amazi bagashyira umusangwa mukuru (umurongo wa 8). Ni mutekereze ujyaniye amazi umusangwa mukuru (wa musaza uri kuvuga imisango y’ubukwe). Aha ndahabona ukwizera no kumvira gukomeye. Ndabibutsa ko batadashye vino, badashye amazi! “Umusangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino, nyiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi, nibo bari babizi” (Yohana 2:9).

Tuzirikane iri jambo, “Umusangwa mukuru ntiyamenya aho vino iturutse kereka ba bahereza nibo bari babizi!” Ibanga ry’Imana no gukora kwayo bimenywa n’abasenga n’abakora ugushaka kw’Imana. Igikorwa cy’abahereza cyo kwizera, bakongeraho kumvira, kumvira bakongeraho gukora, byahesheje ubukwe bwose kunywa vino nziza kuruta iyo bahoze banywa mbere “abandi bose babanza vino nziza; abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye ariko wehoho washyinguye inziza aba arizo uherutsa” (Yohana 2:10).

Ndashaka gusoza mvuga ko niba dushaka ko uyu mwaka wa 2020 utubera mwiza kuruta uwa 2019, dukwiye kurushaho kumvira icyo Imana itubwira, tukizera ko ibyari amazi byaduhindukira vino nziza. Ariko kandi vino nziza ntizapfa kuboneka abantu batakuye amaboko mumifuka ngo bafate amajerikani bavome! Cyo reka dukore ibyo dusabwa gukora, hanyuma twiringire Imana yacu, ibyo twabonye muri 2019 bigacika amazi, ndizera ko Imana yiteguye kubihindura vino nziza muri 2020.

Ntabwo abantu bazamenya aho iyo vino iturutse, kereka mwe mwavuganye na Yesu mu ijambo rye maze mukaryumvira, mukemera gushora amaboko n’imbaraga mugakora, nimwe muzamenya ibanga rya vino. Ndasenga ngo wowe usoma iyi nkuru, ugire umwete wo gutega amatwi ijambo ry’Imana no kuryumvira hanyuma uyu mwaka dutangiye ukore nk’uko rigutegeka, uzajya kugera k’umusozo w’uyu mwaka uri kunywa vino abandi batazi aho yaturutse. Abantu rero bakeneye ubuhamya bwacu twe abizera hanyuma abatarizera nabo bakeneye kunywa ku mazi ahindutse vino, bakamenya ko Yesu agira neza. Ndakwifuriza kuzasoza 2020 uryohewe n’ubuntu bw’Imana, uwamenye Yesu amukomereho, nawe utaramwiyegurira uyu mwaka nturangire udafashe icyemezo cyo kumwiyegurira winjire mu muryango w’abamwizeye. Iki kizaba kimwe mubyo uzishimira k’ubunani bw’umwaka utaha ko muri 2020 wamenye Yesu ukamwiyegurira.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Umuryango mugari wa Ubumwe News Ltd tubifurije umwaka mwiza wa 2020

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here