Nyuma y’ibibazo byinshi bitandukanye byagiye bigaragazwa muri iyi Kaminuza ya CHUR yashinzwe na Petero Damiyani HABUMUREMYI ubu barasaba gushora imari cyangwa Kaminuza ikamburwa uruhushya rw’agateganyo yari yarahawe, nk’uko bikubiye mu ibaruwa bongeye kwandikirwa na Ministeri y’Uburezi
Iyi Kaminuza imaze igihe igaragaza ibibazo bitandukanye yaba mu birarane byo kutishyura abakozi bayo barimo n’abarimu, kutishyura amazu bakoreramo (Karongi na Kigali), Kutishyura imisoro ndetse n’ubwiteganyirize bw’abakozi, hakazaho n’ikibazo cy’ ireme ry’uburezi rikemangwa.
Nyuma y’uko iyi Kaminuza yari yandikiwe ibaruwa na Ministeri y’Uburezi umwaka washize wa 2019 Tariki 25 Nyakanga Ubwo babahaga amezi atatu yo kuba bakemuye ibi bibazo byose, ariko nyamara byaje kugaragara ko ntacyakozwe kuko bongeye kwandikirwa indi baruwa inafitemo imyanzuro ikomeye.
Mu kwezi gushize kwa Gashyantare Tariki 04 nibwo bongeye kwandikirwa indi baruwa ariko bahita banabuzwa kwakira abanyeshuri batangira mu mwaka wa mbere w’amashuri ndetse bongerwa n’amezi yandi atatu yo kuba ibi bibazo byose byakemutse cyangwa iyi Kaminuza igafungwa.
Iyi Baruwa Ubumwe.com bwaboneye kopi yanditse mu rurimi rw’icyongereza yagarukaga ku ubugenzuzi HEC yari yakoreye iyi Kaminuza umwaka ushize wa 2019 ku Matariki ya 26-27 Kamena, hanyuma basanga ibibazo ni urusobe muri iyi Kaminuza bongera kubaha andi mahirwe ya Kabiri y’andi mezi atatu, ubwo ni ukuvuga ku Itariki 04/05/2020
Dukenekereje mu Kinyarwanda ingingo nyamukuru zari zikubiye muri iyi Baruwa yok u Itariki 04 Gashyantare 2020 yagiraga iti:
“Impamvu y’iyi barwa, ni ukukumenyesha ko mutemerewe kongera kwakira abanyeshuri bashya. kandi niba mu mezi atatu guhera uyu munsi mudakemuye burundu kandi muburyo bufatika inzitizi zose mwateje zibangamiye ireme ry’uburezi, mukereka HEC-Inama Nkuru y’Uburezi uburyo mugiye kubishyira mu bikorwa, ikizakurikiraho ni kubambura uruhushya rw’agateganyo mwari mwarahawe rwo gutangira kwigisha, hanyuma abanyeshuri mufite bagakwirakwizwa mu zindi Kaminuza zishoboye kubakira zikabageza ku cyizere cyabo”
CHUR ifite imyenda irenga Miriyari ebyiri z’amanyarwanda ukurikije isuzuma ryakozwe muri Nzeri 2019 na HEC
Dore imwe mu myenda ya CHUR yari ihagaze muri Nzeli 2019 hakurikijwe isuzuma ryakozwe na HEC:
Ubukode bw’amazu: ………………………………………………………………………………. 684.620.000
Imishahara ……………………………………………………………………………………………. 896.947.023
Imisoro RRA …………………………………………………………………………………………… 80.207.076
Ubwiteganyirize RSSB ……………………………………………………………………………. 21.169.860
Imyenda ya Baki zitandukanye………………………………………………………………… 502.825.000
Ese amahirwe angana ate yo kuba iyi Kaminuza izakemura ibi bibazo mu mezi abiri basigaranye?
Mu bigaragara kugeza ubu ibibazo biracyari ingutu kuko nibyo iyi Kaminuza yivugiye ko yumvikanye n’abakozi bayo ntabwo bishyirwa mu bikorwa. Mu inkuru yacu yaherutse hagiye hagaragara kudahuza hagati y’ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse n’abakozi bayo, ubwo Kaminuza yavugaga ko yamaze kubahemba abandi bati ntayo amasezerano ntiyashyizwe mu bikorwa.
Ubwo twageraga muri CHUR umuyobozi wayo Prof Habumuremyi yatweretse imyanzuro y’inama yakozwe ku Itariki 04 Kanama 2019 , mu myanzuro yari yafashwe ku kijyanye no guhemba abakozi hari hemejwe ko guhera ukwezi kwa Kanama kugeza Ukuboza 2019, bazajya bahemba buri ntangiriro y’ukwezi bagahemba 30% y’umushahara, naho ukwezi gukurikiyeho bakabahemba 70% by’umushahara usigaye, hanyuma bigakorwa kugeza umwaka urangiye nta mukozi bongeye kujyamo umwenda.
Noneho ikijyanye n’ibirarane iyi Kaminuza irimo abakozi, bemeranya ko guhera Mutarama umwaka wa 2020, bazajya bahembwa umushahara wabo wose hiyongereyeho 10% ry’ikirarane bamurimo. Kandi bemeza ko amafaranga atazajya atangwa mu ntoki, ahubwo azajya anyuzwa kuri konti ya burimuntu, cyane ko ikibazo cyo kudahemba abarimu cyagarustweho cyane mu ibaruwa bandikiwe na Ministeri y’uburezi nk’intandaro yo kwica ireme ry’uburezi, aho bituma abarimu bamwe bajya kwikorera ahandi, abandi ntibatange ibizami abandi nabo bakabitanga hanyuma amanota bakayagumana ngo bazayatanga ari uko babonye akayabo k’amafaranga babarimo, abandi nabo bakaza biyangira birutwa no kutaza,…
Abakozi bose bavuganye na Ubumwe.com, bavuze ko batarahembwa, cyakora mu kwezi kwashize babahembye ay’ukwezi kumwe ariko ibyo kubarengerezaho 10% ry’ibirarane bikaba ntanicyo babivuzeho.
Maniriho Laurent (siyo mazina ye) utarashatseko amazina ye ashyirwa ku mugaragaro waganiriye na Ubumwe.com yagize ati: “. Imyaka ibaye ibiri duhabwa iryo sezerano ritigera rishyirwa mu bikorwa. Abakozi bamwe bararambiwe biratinda bagezaho batangira kujya ku mugenzuzi w’imirimo basaba kurenganurwa. Bamwe barishyuwe ku ngufu z’amategeko abandi bari mu nkiko, ariko abenshi ni abakomeje kuzirika umukandara bategereje igitangaza kigiye kuba muri CHUR, kuko noneho ngo habonetse abandi banyamigabane bashya bamaze imyaka itatu bavugwa ariko iyo migabane ntihinguke kuko nta kibazo na kimwe cyari cyakemuka”
Munyengango Damascen(Siyo mazina ye) nawe yagize ati: “ Amasezerano yo guhemba abakozi sinyabona vuba pe! Mu gihe duheruka mu nama yavuze ko yabonye abanyamigabane bashya, icyo yimirije imbere ngo nukubanza kugura amazu CHUR izakoreramo akava mu bukode. Ntawabigaya ariko mbere y’izo nkuta z’amazu, ikizazamura ireme ry’uburezi muri CHUR ni abigisha batekanye bagakusanyiriza ubwenge bwabo bwose mu kubaka ubumenyi mu banyeshuri aho guhora mu mihangayiko y’icyo bari bugaburire ingo zabo kubera gukora badahembwa”
Ndahayo (Si izina rye) ubwo we yaganiraga n’umunyamakuru yagize ati: “Mu kwezi kwa mbere 2020 igitangaza cyarabaye igice kimwe cy’abakozi cyakira umushahara kuri konti zabo. Dkomeza gutegereza icya cumi twasezeranijwe ku birarane turaheba. N’ubu kugira ngo bahembe ukwezi kwa kabiri 2020, hari hategerejwe amafranga ya minerval ya bamwe mu banyeshuri aturuka muri FARGE. Ntabwo Minerval yonyine ariyo itunga University nibyo CHUR ibwirwa ariko ubuyobozi bwayo ntiburabyumva neza. Ubwo ngaye nguko”
Kugeza ubwo twasozaga iyi nkuru muri iyi Kaminuza abakozi twavuganye bagaragazaga ko ntagakuru ko guhembwa ukwezi kwa Kabiri, abenshi bakagaragaza ko noneho ubu bafite Impungenge zirenze ngo kuko hatanzwe amatangazo Banki cyangwa za banki zikaba ziri guteza cyamunara imitungo ye bwite nka Hotel Ruhondo Beach muri Musanze n’ibindi muri Gasabo i Kigali birimo amazu, Farm, n’ibindi.
Mugihe cyose twageageje kuvugana n’umuyobozi ushinzwe guhemba abakozi ntitwabashije kuvugana nawe ariko turacyabakurikiranira iyi nkuru mugihe tuzaba tuvuganye n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza batubwire icyizere bafite mu gihe cy’amazi abiri aburaho mike yo kuba baramaze gukemura ibi bibazo nk’uko babisabwe.
Mukazayire Youyou