Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwibuka 26 : Abacitse ku icumu bavuga ko Kwibukira mu rugo bitoroshye...

Kwibuka 26 : Abacitse ku icumu bavuga ko Kwibukira mu rugo bitoroshye ariko ntayandi mahitamo kubera Covid-19

Kuva Kuwa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi nshuro abaturage bazibukira mu ngo zabo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kizwi nka Coronavirus.Abacitse ku icumu bavuga ko bitoroshye, ariko ntayandi mahitamo kugira ngo birinde

Ubumwe.com buvugana na bamwe mu bacitse ku icumu, babutangarije ko kwibukira mu rugo bitoroshye habe namba, kuko iyo babaga bari kumwe n’abandi bahumurizanyaga bikabakomeza.

Mukagaju Dative (Siyo mazina ye nyakuri) ufite imyaka 38 y’amavuko yagaragaje ko mu rugendo rwo gukira kwibukira mu rugo hari aho bibafunga, kuko kujya kwibuka ababo babashyira indabo byabafashaga cyane mu rugendo rwo gukira

Yagize ati : « Kwibukira mu rugo byo ni hatari! Hari aho turi stuck mu rugendo rwo gukira. Ubwo ndavuga nkanjye wacitse ku icumu n’abandi nkanjye, kuko kujya kwibuka, kujyana indabyo, gukora walk to remember n’ibindi bikorwa dukora muri iki gihe ni ibidufasha kumva neza ibyatubayeho.”

Mukagaju yanagaragaje impungenge zihari ku bantu basanzwe bagira ibibazo by’ihungabana muri ibi bihe byo kwibuka ndetse n’abasanzwe bibana

Yakomeje agira ati : « Ibaze umuntu usanzwe agira ibibazo by’ihungabana asanzwe afashwa none ubu ari mu rugo. Reba INTWAZA bari mu nzu bonyine ndetse n’undi wese uri mu rugo wenyine atagira uwo bavugana, mbese ni ukwivugisha amanywa n’ijoro. Abenshi ubu turimo kwiyibukira gusa inzira z’umusaraba twagenze, ibaze rero kubibamo 24/7

Ntakirutimana Emmanuel (Siyo mazina ye) w’imyaka 42 y’amavuko nawe yagaragaje ko kwibukira mu rugo bitoroshye ariko nabwo ubu ntayandi mahitamo ahari mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Yagize ati : « Ubundi wabonaga kwibuka, kuko twari tubyemerewe, byadufashaga cyane, twagendaga tukibuka, tukidagadura mungo z’abacu (hariya bashyinguye), ariko ubu ntibishoboka kubera Corona. Ni ikintu gikomeye cyane kubera ubundi wahuraga n’abandi mukaganira, bakagukomeza, ukabakomeza ariko ubungubu birababaje kuko buri wese ari wenyine. »

Ntakirutimana yagaragaje ariko ko aho kujya kwibuka bakisanga barwaye Covid-19 icyiza ari uko bakwibukira aho bari

Yakomeje agira ati : « Ariko kandi na none aho kugira ngo tujye kwibuka niturangiza usange tuhavanye uburwayi, icyiza twakwirinda. N’ubundi ni uko ari igihe cyashyizweho, ari période yabo, ariko n’ubundi bahora mu mitima yacu, ntabwo twibuka uyu munsi kuko twabibagiwe, tubibuka n’ubundi kuko ari igihe cy’ububabare, inzira y’umusaraba tuba twaranyuzemo. »

Ntakirutimana yashoje agaragaza ko uburyo bari gukoresha kugira ngo bakomezanye ari telefone, bari guhamagarana bakabazanya amakuru ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko Igihe habaye ikibazo cy’ihungabana abantu bari mu ngo, hazakoreshwa kwiyambaza umujyanama w’Ubuzima cyangwa guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa kuri numero 112

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here