Home AMAKURU ACUKUMBUYE Pasika y’uyu mwaka twayizihije turi muri GUMA MU RUGO, none na...

Pasika y’uyu mwaka twayizihije turi muri GUMA MU RUGO, none na Pentekote niho idusanze. Dore icyo usabwa :

Basomyi bacu dukunda, turabasabira umugisha uva ku Mana kandi turabasengera kugira ngo Ijambo ry’Imana tugenda tubagezaho rijye rifasha imitima yanyu kandi ritume tugenda tugira impinduka nziza ituma turushaho kubaha Imana no kuyisenga. Dusengera kandi ko ibyo dusoma bitaba amakuru gusa (information), ahubwo igihe musoma byaba byiza musomye munasenga musaba Umwuka w’Imana kubafasha gusobanukirwa no gushyira mubikirwa ibyo musanze ari ukuri kwagirira akamaro ubuzima bwo mu Mwuka. Ndahamya ko ibyo tubagezaho byose atariko tubyemeranya bitewe n’imyizerere cyangwa imyemerere inyuranye dufite kimwe n’ibindi byose byatuma tutagira imyumvire imwe kubintu bimwe na bimwe ariko kandi hari n’ibindi byinshi nizera ko twandika mugasanga ari ukuri kwakubakirwaho ubukristo bwacu. Ndabashishikariza gusaba Umwuka Wera uwo twahawe kuba umwarimu w’ukuri ngo ajye adufasha kurobanura no kumenya iby’ukuri kandi by’ingenzi bikwiye kudufasha.

Yesu yenda kujya mu ijuru yabwiye abigishwa be ati “Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho” (Yohana 16:13). Aya magambo yayababwiye nyuma yuko ababwiye andi agira ati “…Nanjye nzasaba Data, nawe azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, niwe Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe” (Yohana 14:15-17). Yesu yasezeranije ko azohereza Umufasha ariwe Mwuka Wera wo kubana natwe ndetse yeruye ko atari ukubana natwe gusa ahubwo ko azaba muri twe akatuyobora m’ukuri kose, adufasha gusobanukirwa ubushake bw’Imana m’ubuzima bwacu, ndetse atubwira n’ibyenda kubaho. Umwuka Wera rero niwe Mwarimu mukuru utwigisha byose kandi akatwibutsa ibyo Yesu yavuze nk’uko tubisoma muri Yohana 14:26 “Ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.”

Amagambo yose avugwa mubyigisho abavugabutumwa n’abigisha batanga siko yose ayobora mu nzira nziza ndetse siko yose ari ukuri. Kuba umuntu yakwigisha ibyo wowe wasoma cyangwa wakumva ugasanga atari ukuri kwawe cyangwa kw’idini cyangwa itorero ryawe ntibiguce intege. Ndahamya ko abenshi mubigisha b’Ijambo ry’Imana ntawazindurwa no kwigisha ubuyobe azi neza ko ari ubuyobobe. Ahubwo ibyo buri wese yigisha n’ubusesenguzi aha Ijambo ry’Imana ryo muri Bibiliya biterwa n’imyizerere ye, ibyo yigishijwe, ubumenyi bwe muby’ijambo ry’Imana n’ibindi birishamikiyeho, ibyo ubwe yaciyemo, ikigero cy’ubukure, aho yakuriye n’aho aba ubu n’itorero cyangwa idini abarizwamo. Ikindi kintu gikuru kandi k’ingenzi mubifasha gukora ubusesenguzi no kugera k’ukuri nyakuri k’ubushake bw’Imana k’umuntu kugiti cye no kubandi ashaka gusangiza Ijambo ry’Imana ni ubunararibonye afite muby’Umwuka ndetse no muri Bibiliya. Ikindi kintu gikomeye ni ubusabane bw’umwihariko usesengura afitanye n’Imana ariyo mwanditsi mukuru w’Ijambo ryayo. Aha ndashaka kubabwira ko dukwiye kugira ubushishozi n’ubwenge igihe cyose twigishwa cyangwa twiyigisha Ijambo ry’Imana kugira ngo hatabaho kuba twakwizera ibitari byo ngo nuko byose byiswe Ijambo ry’Imana.

Intumwa Pawulo yahaye impuguro abizera bo mu itorero ry’i Tesalonike ati “Ntimukazimye Umwuka w’Imana. Kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza” (1 Abatesalonike 5:19-21). Izi mpuguro natwe ndahamya ko dukwiye kuzubahiriza. Muri ibi bihe abigisha babaye benshi, abahanuzi bo ngira ngo bamaze gusumba umubare w’abahanurirwa, rero ni ukuba maso tugashishoza. Ntidupfe kwakira ibyo tubwiwe tutabanje kugenzura ukuri kwabyo. Umwuka Wera twahawe uba muri twe niko kamaro ke, ni Umufasha udufasha gusobanukirwa, adufasha kurobanura iby’ukuri n’ibitari iby’ukuri. Umwuka Wera atuyobora mu nzira y’ukuri igihe tumugishije inama. Twe abamaze kwizera dufite amahirwe akomeye kuko uwo Mwuka aba muri twe. Pawulo yaduhaye inama ko tudakwiye guhinyura (gupinga) ibihanurwa ariko kandi ko dukwiye kubisuzuma, ibisobanutse tukabigundira ibyo twumva bidasobanutse tukabyihorera ariko tudaciranye imanza kuko ukuri kwawe gushobora kutaba ukuri kuri mugenzi wawe. Umwuka Wera uba muri twe hamwe n’Ijambo ry’Imana (Bibiliya) nibyo bidufasha gusuzuma, gusesengura no gupima niba ibyo twigishijwe cyangwa tubwiwe bifite ireme kandi niba ari ukuri gufite ishingiro mu Byanditswe Byera.

Iki gihe cya Covid 19 turi gucamo gisa nikiri guhinyuza (challenging) abantu bari basanzwe bajya mu nsengero gusenga. Ni igihe ibyo guterana bitemewe. Ni ukuvuga ko buri wese asa nuri gukorana n’Umwuka Wera uri muri we agatungwa n’Ijambo yabitse m’umutima we. Iki gihe nink’aho Imana iri gupima ingano y’urukundo tuyikunda tutari mukigare cy’abandi dusangiye itorero cyangwa idini. Mbese ukwizera ufite mu Mana n’inyigisho wakiriye ziva kubakozi b’Imana banyuranye ubu zigufasha kugusunikira kuba wahimbaza Imana, ukayiramya uri wenyine cyangwa hamwe n’umuryango wawe? Ubu ushobora kuba wasoma Bibiliya ugashakamo ijambo rihembura umutima wawe ndetse ukaba warisangiza abandi cyane cyane abo mubana aho m’umuryango? Mbese urakibuka ko hariho Isabato cyangwa icyumweru ariwo munsi w’amateraniro yo kuramya Imana no kuyihimbaza? Ndabasabira ngo ntidutsindwe n’ikizami Imana yatanze muri iyi minsi. Imana irimo gupima urwego rw’ubusabane dufitanye nayo niba rushingiye kukigare cyabo twasenganaga nigitsure cy’abayobozi b’idini cyangwa niba rushingiye k’ukumvira Umwuka Wera uri muri twe. Imana irimo gupima urugero rwacu rw’ubukure m’Umwuka rugaragazwa n’umwanya n’agaciro tuyiha mubuzima bwacu cyane cyane igihe dufite umudendezo wacu bwite, nta gitsure cyangwa ugusunikwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero, ahubwo ibyo dukora muri iki gihe ibyinshi bishingiye kubyo twigishijwe tukabyizera bityo bigahinduka indangagaciro n’amahame shingiro biyoboye ubuzima bwacu.

Pasika y’uyu mwaka 2020, twayizihije turi muri GUMA MU RUGO,none na Pentekote isanze tutararekurirwa kongera gukora amateraniro y’abantu benshi mu nsengero. Nizera ko uwizeye Yesu Kristo wese afite Umwuka Wera muri we, bityo rero Pentekote iri mu mutima we. Tuyizihirize mu mitima no mumiryango dusuzuma uko tugenda twumvira ubuyobozi bw’uwo Mwuka twahawe. Pawulo adusaba kutamuteza agahinda “kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa” (Abefeso 4:30). Umuriro n’umuriri w’Umwuka wa Pentekote ube kuri mwe muburyo bigaragarira bose, baba abakijijwe by’ukuri, baba abanyedini, ndetse na rubanda rutazi Imana bakwiye kumva ubushyuhe bw’umuriro wa Pentekote ikurimo bakakwisunga kugira ngo bashire ubunyinya bw’imbeho batewe n’imihati n’ibibazo by’isi turimo.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here