Home INGO ZITEKANYE Amatora muri US 2020: Umunyamasengesho wa Trump ari gutakambira Imana. Reba Video:

Amatora muri US 2020: Umunyamasengesho wa Trump ari gutakambira Imana. Reba Video:

Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump ari gutakambira Imana ngo Perezida  Donalt Trump yongere atsinde amatora

Umukandida w’Abademokarate Joe Biden imibare yerekanye ko yizeye gutsinda muri leta ya Michigan, aho Biden yahise agira ati: “nta kabuza tuzatsinda”.

Donald Trump yatangije intambara y’amategeko aregera inkiko muri leta enye ngo zihagarike kubara amajwi kuko birimo uburiganya, gusa nta bimenyetso aragaragaza bihamya ibyo.

Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.

By’umwihariko, mu gusenga kwe yibanze kucyo yise “amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump”.

Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga – cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi.

Imibare ya nyuma irerekana ko uburyo Donald Trump ejo yari ari imbere muri Pennsylvania, leta y’isibaniro ry’amatora, byagabanutse.

Kugeza saa moya n’igice z’igitondo cya none ku isaha yo mu Rwanda, kuri 90% y’amajwi yari amaze kubarwa Trump yari imbere ya Joe Biden ho amajwi 164,414.

Mu gihe kuwa gatatu nimugoroba Trump yari imbere ya Biden ho amajwi 379,639

Reba Video hano:

Mukazayire- Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here