Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: IYA 3 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: IYA 3 GASHYANTARE

Hari ku itariki ya 3 Gashyantare1969, ubwo Yasser Arafat yatorerwaga kuyobora umutwe uharanira kubohoza Palestine. Kuri iyi tariki kandi, uwavumbuye icapiro yitabye Imana (1468), naho igihugu cy’Ubugereki kibona ubwigenge.

Iby’ingenzi ku mateka y’iyi tariki ni ibi bikurikira:

1468: Ku itariki 3 Gashyantare, ni bwo Johannes Gensfleisch (uzwi nka Gutenberg) wavumbuye icapiro ryifashishwa mu gusohora ibitabo yapfuye, ahitwa i Mayence mu Budage. Ivumburwa ry’icapiro ryatumye haboneka ibitabo gisohoka ku bwinshi batagombye kwandukura, igiciro cyacyo kiragabanuka, kandi gusoma biba ibya buri wese. Iri capiro Gutenberg yarivumbuye mu 1454.

1536: Hashinzwe umujyi wa Buenos Aires, ari wo murwa mukuru wa Argentine kugeza ubu.

1830: Hashyizwe umukono ku masezerano ya nyuma ya Londres (bwa mbere yari mu1827), ahesha ubwigenge igihugu cy’Ubugereki.

1919: Ni bwo habaye inama ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye. Uyu muryango washinzwe kugira ngo ukemure ibibazo mpuzamahanga binyuze mu mahoro, nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose.

1930: Havutse ishyaka rigendera ku matwara ya gikomunisiti mu gihugu cya Viet Nam.

1962: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Fitgerald yafatiye ibihano igihugu cya Cuba. Ibi bihano byafashwe mu rwego rw’ubukungu, ubucuruzi ndetse n’amabanki.

1969: Yasser Arafat yatorewe kuyobora umutwe uharanira kubohora Palestine. Uyu mutwe washinzwe mu 1964.

1973: Imirwano yo mu ntambara ya Viet Nam yarahagaritswe. Iyi ntambara yari imaze imyaka 18.

2019: Muri Tchad, ingabo z’Abafaransa zatangiye kurasa ku nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu zitwa UFR.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1951: Blaise Compaore, wahoze ari perezida w’igihugu cya Burkina Faso.

1985: Justin Doellman, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika.

1988: Cho Kyuhyun, umuririmbyi akaba n’umuririmbyi wo mu gihugu cya Koreya y’epfo.

1989: Lucas Orban, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine.

Mutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Blazi

Mutagatifu   Blazi (Blaise) w’i Sebaste ho muri Arumeniya, ni Umwepiskopi n’umumaritiri. Mbere yari Umuganga w’icyamamare ariko akaba n’umukristu nyawe. Abakristu b’aho i Sebaste ho muri Armeniya baramukundaga maze bamutorera kubabera Umwepiskopi. Ariko nyuma yo kuba Umwepiskopi, abibwirijwe na Roho Mutagatifu, yarekuye intebe y’Ubwepiskopi maze yigira kuba ku musozi aha wenyine asenga, akajya asengera ibikoko birwaye bigakira. Abapagani bari baturiye uwo musozi batangajwe no kubona uwo muntu wibanira neza n’inyamaswa z’inkazi bakuzura cyane maze babibwira Guverineri. Guverineri yohereje ingabo nyinshi zirukana izo nyamaswa, maze afata Blezi akeka ko yasaze, maze bamukura kuri wa musozi kugira ngo aze asenge ibigirwamana byabo; ariko Bleze abwira Guverineri ko nta bubasha afite bwo kumutandukanya n’Imana ye asenga. Abo bagome baramufashe, baramukubita maze bamunaga mu buroko.

Ku munsi wo kumucira urubanza, umucamanza  yaramubwiye ati: “Emera uhakane Imana yawe maze usenge ibigirwamana byacu bityo tukureke amahoro; nibitaba ibyo urababazwa birenze”. Blazi yarabasubije ati: “Erega ibyo bigirwamana si Imana, ahubwo ni ibikoresho bya shitani. Niyo mpamvu ntashobora kubiramya.” Uwo mutegetsi w’igitugu abonye ko Blazi akomeye ku kwemera kwe, ategeka ko bamuzirika ku igare rikururwa n’amafarasi maze bagenda bamukubita ibyuma mu mugongo maze ahinduka inguma hose. Bamugaruye imbere ya Guverineri, Blazi yaramubwiye ati: “Ndabona Ijuru rikinguye, iby’isi nta gaciro bifite mu maso yanjye; ubu bubabare muntera ni ubw’akanya gato ariko igihembo kintegereje mu ijuru ni icy’iteka.”

Barongeye bamujyana mu rukiko kumuhatiriza ngo ahakane ukwemera ariko biba iby’ubusa. Ubwo bahita bamufata bamunaga mu kiyaga cyari hafi aho ngo bamurohe apfe. Ariko ku bw’ububasha bw’Imana we yigendera atembera hejuru y’amazi nk’aho ari ku butaka. Abari aho bose birabatangaza. Nyuma Blazi baramufashe maze bamuca umutwe.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here