Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 27 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 27 GASHYANTARE

Ku itariki ya 27 Gashyantare 380, umwami w’abami w’Abaroma Théodose wa I yategetse ko ubukristu buhuje n’imyanzuro ya Nicée buba idini ya Leta. Imana ya Nicée yakozwe kuko abakirisitu bari batangiye kwigabanyamo ibice. Hari abavugaga ko Yezu/Yesu yabayeho na mbere y’uko aza mu isi, abandi bakavuga ko yabayeho kuva yasamwa. Inama ya Nicée rero yemeje ko Yezu/Yesu yariho na mbere y’uko aza mu isi. Iyi nama yanzuye ko Yezu/Yesu yabayeho na mbere y’uko aza mu isi.

Nyuma y’iyi nama, Ubukirisitu bushingiye ku myizerere ya Nicée bwejwe nk’idini ya Leta y’Abaroma, abafashwe basenga imana gakondo z’Abaroma cyangwa abakristu batemeraga ko Yezu/Yesu yahozeho na mbere yo kuza mu isi bafashwe basenga bakicwa.

Ibindi byaranze itariki ya 27 Gashyantare

1767: Abafurere b’Abayezuwiti bo muri Espagne birukanywe mu gihugu cyabo. Ibi byakozwe ku itegeko Papa Clément wa XIV yari yatanze ku isi hose ryo guhagarika uyu muryango w’abihaye Imana. Ahenshi mu bihugu byashyizwe mu bikorwa keretse ahari hari ubuyobozi budakorana na Kiliziya Gatolika.

1844: Repubulika y’Abadominikani yabonye ubwigenge.

1884: Abadage bashinze Afurika y’iburasirazuba y’Abadage yari ihuriyemo u Rwanda, Uburundi n’igice kimwe cya Tanzaniya.

1900: Ni bwo ikipe y’umupira w’amaguru Bayern de Munich (yo mu Budage) yashinzwe.

1933: Mu ijoro ryo ku wa 27 Gashyantare rishyira ku wa 28 Gashyantare 1933, inteko ishinga amategeko y’Abadage  Reichstag yarahiye irakongoka. Hakekwaga ko yaba yaratwitswe n’umudage witwa Marinus van der Lubbe abyibwirije, cyangwa bikaba byarakozwe n’abanazi ubwabo bashaka kwerekana ko bafite abanzi mu gihugu.

Inteko ishinga amategeko y’Abadage  Reichstag yarahiye irakongoka mu 1933.

1943: Abagore b’Abayahudikazi bigaragambirije mu murwa mukuru w’Ubudage Berlin, bavuga ko batishimiye ifungwa ry’abagabo babo.

1991: Umujyi wa Koweït wo gihugu cya Koweït wabohowe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abari bazishyigikiye, bituma intambara yo mu kigobe cya Perse isozwa.

2020: Umujyi wa Saraqeb wisubijwe n’inyeshyamba zo muri Siriya, nyuma y’ibyumweru 3 wari wafashwe n’ingabo za Siriya.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1980: Boby Valentino, umuririmbyi w’umunyamerika.

1981: Pascal Feindouno, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Guinea.

1987: Romain Armand, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Leyandre (+596)

Mutagatifu Leyandre yavukiye i Karitajeni muri Hispaniya muri za 540. Icyo gihe muri Hispaniya abigishabinyoma bitwaga abariyani bari bamaze kuhakomera. Umwami ubwe yari mu idini ryabo. Nuko arabarengera cyane, yica ndetse n’umwana we bwite wari wemeye ubugatolika. Icyo gihe Leyandre yari amaze kuba umumonaki, abakomeyemo ndetse cyane. Aho mukuru we, mutagatifu Isidore, apfiriye, Leyandre atorewe kumuzungura, arwanya abariyani yeruye. Nuko acibwa muri Hispaniya ari byo azize. Ni we wari warigishije cyane cyane uwo mwana w’umwami wahowe Imana. Uwo mwana ni mutagatifu Hermenijilidi. Leyandre atinda mu mahanga. Yakirwa n’uwabaye nyuma mutagatifu Gerigori wa I, Papa. Umwami ariko agiye gupfa, yisubiraho agarura Leyandre, amushinga kwigisha  ubugatolika umuhungu we Rekaredi (Récarède) wari ugiye kumuzungura ku ngoma.

Olive UWERA                                                                         

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here