Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umuco n’itegeko bimwe mu mbogamizi ku bagore mu umwuga w’ubuvumvu.

Umuco n’itegeko bimwe mu mbogamizi ku bagore mu umwuga w’ubuvumvu.

Bamwe mu bagore bakora umwuga w’ubuvumvu bavuga ko uyu mwuga ukigaragaramo abagore bake cyane ugereranyije n’umubare w’abagabo, kandi ahanini biterwa n’imbogamizi ziwurimo harimo umuco ndetse n’itegeko.

Mu muco nyarwanda harimo imyuga bahariraga igitsina kimwe, muyaharirwaga abagabo harimo n’uwubuvumvu aho Nyiraminani na Uwimabera bakora uyu mwuga bagarutse ku kuba abagore benshi batiyumva muri uyu mwuga, bidatewe no kuba batawushoboye, ahubwo bitewe n’umuco nyarwanda wakunze kugaragaza ko ari umwuga wahariwe abagabo gusa.

Nyiraminani Godeberthe uvuga ko yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2008, aho bari bishyize hamwe ari abagore 15, nyuma y’uko bari batewe umwete n’undi mugore wakoraga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi mu Rubirizi, mu gashami gashinzwe ubuvumvu, gusa ibi bitaje kuramba kuko bari bihuje bamwe batuye kure ndetse abandi bari batarabigira intego yabo.

Nyiraminani yagize ati’Ikibazo cyihariye ku bagore ni ukwitinya, bumva rwose ari umwuga w’abagabo, kubona umugore    yambaye nk’abavumvu, yagika imitiba, akora mu nzuki, afite ifumba ahakura, bazi ko ari iby’abagabo rwose. »

Gusa nyuma y’uko ukwishyira hamwe ari 15 byanze, mu mwaka wa 2019 Nyiraminani yishyize hamwe n’abandi bagore mu itsinda rya 3 bongera gutangira uyu mwuga ndetse avuga ko mu ntego bafite harimo no kuzatinyura abandi bagore.

Ubuki baranabutunganya, mu bikoresho byabugenewe./Nyiraminani Godeberthe ku ifoto.

Yakomeje agira ati « Twihuje turi abagore 3, dukorera ubuvumvu mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge dushaka kuzatinyura abandi bagore. »

Uwimabera nawe yagarutse kuri iyi nzitizi agira ati « ukwitinya kwabo bitewe n’umuco kimwe n’iyindi myuga myinshi ngo ni umwuga wabayeho ukorwa n’abagabo. »

Uwimabera Béata ubusanzwe utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akorera Ubuvumvu mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo, Akagali ka Katarara, avuga ko uyu mwuga yawutangiye mu buryo bwari bumutunguye kuko yatekereje kuba yakora ubu bworozi mu rwego rwo gutabara inzuki zari zije zibahungiraho. Ariko ubu akaba ari umwuga asigaye akora yishimiye cyane. Mu magambo ye yagize ati :

« Mbitangira sinari ndajwe ishinga no gushaka umurimo cg ubuki, ahubwo nari ntabaye inzuki zari zije mu rugo ku ivuko, icyo gihe hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, ndimo nsaruza ibigori.Abakozi kuzishakira aho bakura umuti ngo bazica, ntanguranwa mbabaza icyo bazihora Kandi ntawe ziriye, kuko zaje ari irumbo rinini maze zigira mu giti cya Avoka Kiri imbere y’inzu ntawe zakuye. Ni uko natangiye umwuga kugeza ukomeye »

Uwimabera Béata avuga ko yatangiye uyu mwuga mu buryo butunguranye, ariko ubu ari umwuga yishimira cyane kandi umubyarira umusaruro.

Abagore bafite n’izindi mbogamizi harimo n’itegeko

Aba bagore bagarutse ku mbogamizi zihariwe n’abagore muri uyu mwuga harimo kuba nta makuru bafite ahagije, ubumenyi ndetse n’itegeko. Nyuma yo kugaragaza ku mbogamizi y’umuco bagaragaje n’ibindi bitandukanye :

1.Abagore nta bumenyi bafite ku buvumvu na cyane ko ari umwuga wamye ukorwa n’abagabo Kandi badatoza abagore n’abana babo kubera kwikubira kw’abagabo kuri ubwo bumenyi n’umutungo ubuvamo, amakuru barayihereranaga

  1. Umugore kuba yabasha kwimanikira umuzinga mu giti ahagana muri 3m zigenwa n’itegeko biramugoye, itegeko ntirituma uwo ariwe wese yamanika umuzinga muri izo ntera zivugwa n’itegeko.

Ingingo ya 3 y’amabwiriza ya Minisitiri Nº 001/Minagri/014 yo kuwa 10/12/2014 yerekeranye n’aho kwagika imizinga y’inzuki, ivuga ko inkingi zagikwaho ziba zifite 3m z,uburebure, aha abagore bapfa kubasha kurira ahantu hareshya gutya ni bakeya.

3.kubona imizinga ya kizungu ku mugore wo mucyaro ukennye biragoye kuko atabona ubushobozi bwo kuwugura urahenze ugura hejuru ya 20.000 Kandi ntiyabasha kuwikorera n’ibikoresho ukorwamo ntiyapfa kubyibonera.

 

Uwimabera avuga ko abagore benshi kwimanikira umuzinga mu giti ahagana muri 3m zigenwa n’itegeko bibagora.

 Umwuga w’ubuvumvu uberanye n’abagore kurusha abagabo

Nyiraminani yavuze ko abona umwuga w’ubuvumvu abagore bawushobora cyane kurusha n’abagabo aho yavuze ko byanabateza imbere cyane, kuko bifite indi myuga ibushamikiyeho byakwuzuzanya, kandi yo ikundwa gukorwa n’abagore cyane.

Mu magambo ye yagize ati” Inama nagira abagore, ni ugukanguka, ubuvumvu si ubw’abagabo, ahubwo abagore nibo bakwiye cyane kubujyamo kuko binajyana n’undi mwuga wabagirira akamaro, ubuvumvu bujyana n’ubuhinzi bw’indabo, bw’ibiti by’imbuto ziribwa, kandi nibo babimenya kurenza abagabo. »

Umwuga w’ubuvumvu ujyana n’ubuhinzi bw’imbuto n’indabo akenshi ukundwa n’abagore.

Akomeza avuga ko umusaruro uvuyemo watuma biteza imbere, kandi ibikomoka ku nzuki bikoreshwa cyane mu mirire myiza no kubungabunga ubuzima bw’abagize imiryango, kandi ibi inshingano nyinshi ziri ku mugore.

 Inama bagira abandi bagore

Nyiraminani na Uwimabera bakomeje bagira abandi bagore inama ko uyu mwuga ari mwiza cyane ndetse ko ufite n’ibyiza byinshi kandi babona ugiyemo abagore benshi warushaho gutera imbere yaba ku gihugu ndetse n’iterambere ry’umuryango, ndetse baniyemeza kuba bababera urugero bakanaberekera.

Uwimabera yagize ati « Ndabashishikaza cyaneee kwibumbira hamwe bagashaka amahugurwa ndetse tukanasangizanya ubumenyi twungutse n’abandi bagore. »

Nyiraminani nawe yagize ati « Abagore ndabashishikariza gukurikirana amahugurwa n’inyigisho byose bitangwa ku mwuga w’ubuvumvu,iyo wacengeye amabanga y’inzuki uhorana inyota yo kumemya byinshi. Batangire bazabona inyungu yabyo. »

Imibare y’ikigo cya leta gishinzwe ubuhinzi ivuga ko mu gihugu hari abavumvu barenga 120,000 ariko 35% ari bo bakoresha uburyo bugenzweho bwo korora inzuki.

Ubuki mu Rwanda buracyenewe cyane, ndetse no ku isoko ry’amahanga, raporo ya 2019/2020 ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu gihugu hasaruwe metric tons 5,500. Ibi bituma ubuki butigonderwa na benshi kuko igiciro cyabwo kikiri hejuru.

Intego za leta (2018‐2024) zo kuvugurura ubuhinzi zizwi nka ‘PSTA 4’ zigamije kuzamura umusaruro w’ubuki mu Rwanda ukagera kuri metric tons 8,611 mu 2023/24. Leta kandi ivuga ko yifuza kongera umubare w’abagore n’urubyiruko mu buvumvu bakagera nibura kuri 30%.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here