Home AMAKURU ACUKUMBUYE Wari uzi ko umunsi w’abagore watanginjwe n’imyigaragambyo? Menya amateka

Wari uzi ko umunsi w’abagore watanginjwe n’imyigaragambyo? Menya amateka

Tariki ya 8 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w’abagore. Uyu munsi ukomoka ku myigaragambyo y’abagore bo mu Burayi n’ibindi bihugu byateye imbere, basabaga uburenganzira bwo gutora, guhindurirwa imibereho yo mu kazi no kuringanira n’abagabo mu kinyejana cya XX.

Gushyiraho Umunsi mpuzamahanga w’abagore byatanzwemo igitekerezo bwa mbere mu 1910 n’umudagekazi Clara Zetkin waharaniraga uburenganzira bw’abagore. Aha bari mu nama y’abahore b’abasosiyarisiti.

Umudagekazi Clara Zetkin watanze igitekerezo ko habaho umunsi wahariwe umugore n’umukobwa mu 1910.

Nyuma yo gutanga iki gitekerezo, itariki ntiyahise ishyirwaho. Mu 1917 ni bwo abagore n’abakobwa bakoraga mu mujyi wa Saint Pétersbourg (mu Burusiya) bigaragambije ku itariki ya 8 Werurwe, basaba guhindurirwa imibereho yo mu kazi.

Nyuma y’1945, kwizihiza umunsi mpuzamahanga byabaye umuco hirya no hino ku isi. Mu 1977, ni bwo Umuryango w’abibumbye wemeje ko itariki ya 8 Werurwe uzajya wizihizwaho Umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Guhanga udushya n’ikoranabuhanga mu buringanire.

Kugeza ubu abantu batandukanye bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye, byaba abaharanira ubureganzira bw’abagore cyangwa abandi bari mu bice bitandukanye.

Reba ikiganiro twakoze ku kinyamakuru mu mashusho, hanyuma utange nawe ibitekerezo byawe by’uko uyu munsi wakomeza kwubahirizwa.

 

Uwera Olive

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here