Abakobwa biga mu mashuri abanza, barishimira icyumba cy’umukobwa kuba kibafasha muri byinshi, mu bijyanye n’imiterere yabo ndetse cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Icyumba cy’umukobwa ni kimwe mubifasha abana b’abakobwa biga mu mashuri abanza,gusobanurira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere uko bakwitwara ndetse n’uburyo bakwirinda ibishuko bishobora kubagusha mu ubusambanyi bakaba bakuramo kwandura virusi itera sida.
Bamwe mu bana b’abakobwa bagaragaza ko icyumba cy’abakobwa bigiyemo byinshi birimo no kwirinda kuba bakwandura virusi itera sida.
Madeleine(Si izina rye bwite) yagize ati” Mu cyumba cy’umukobwa batwigisha uko twakwirinda sida, no kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ndetse bakatwigisha kwirinda ibishuko byadushora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ariho twandurira sida.”
Madeleine,yagaragaje ko kwandura Sida bishobora, guhagarika inzozi z’umuntu, kuko akenshi ariheza, cyangwa abandi nabo bakamuha akato.
yakomeje agira ati” Batwigisha ko ushobora gukora imibonano mpuzabitsina ukagira indwara zitandukanye harimo imitezi, ndetse na sida, warwara sida rero ingaruka bigira harimo kwangwa n’abantu mwabanaga ndetse naho atuye, bikaba byatuma uva no mw’ishuri kubera kwiheba, cyangwa ugatinya kwegera abantu kuko warwaye sida”
Umumarashavu ( Si izina rye bwite), we agaragaza ko icyumba cy’umukobwa ari ingenzi cyane ko abona n’uwaba yagize ibyago akarwara Sida, bamugira ianama y’uko yitwara
Yagize ati” Icyumba cy’umukobwa icyo cyamfasha igihe nagize ibyago byo kwandura virusi itera sida, umuntu ugikoramo yangira inama, akaba yanajyana kwa muganga nkajya mfata imiti, kugirango ka gakoko kazamura virusi nyinshi kagabanuke”.
Marie Goreth ni Umuyobozi w’ikigo cya G.S. Nyamata Catholique avugako ubumenyi butangirwa mu cyumba cy’umwana w’umukobwa bubafasha kutagwa mu bishuko byabaviramo kwandura virusi itera sida.
yagize ati” Hano mu cyumba cy’umukobwa tubaganiriza uburyo bakwirinda sida, aho ica kugira ngo umuntu ayandura, tukababwira ibishuko babashukisha kugirango babagushe mu mibonano mpuzabitsina, bakaba bakurayo inda cyangwa se sida, tukanatoza abana kuvuga oya, ari nako tubasobanurira imihindagurikire y’imibiri yabo, tubabwira ko iyo watangiye kujya mu mihango, bishoboka ko wasama, tukabatoza kwirinda no kwifata wakumva wananiwe aho niho bayoboka za nzira z’udukingirizo bakaba arizo bakoresha.”
Uyu muyobozi yanagarutse mu kuba iki cyumba gifasha abana baba baranduye. Ati” Ikindi iki cyumba cy’umukobwa gifasha cyane, ni kuri wa mwana ufite ubwandu bw’agakoko gatera sida, tumuzanamo akaba yafatiramo imiti ye, bagenzi be batamenye ko ayifata”.
Ndungutse Bikorimana ushinzwe gahunda z’urubyiruko muri AHF Rwanda avuga ko icyumwa cy’umukobwa kiba muri buri bigo byose by’amashuri bifasha gusobanurira abangavu ubuzima bw’imyororokere n’uburyo bwo kwirinda virus itera sida.
Yagize ati” Icyumba cy’umukobwa gitangirwamo amakuru ku buzima bw’imyororokere, ari naho abana b’abakobwa babonera amakuru batabonera mu rugo. Akabwirwa ko niba agiye mu mihango bisobanuye ko yakuze, ashobora gusama, ashobora kubyara, agomba kunoza imigirire n’imyitwarire ye ya burimunsi, cyane cyane ko imyaka baba bagezemo y’ubwangavu bakeneye gusobanurirwa aho babibutsa kumenya kubara ukwezi kwabo, ko bageze mu gihe cy’imihango. ikindi kandi cy’ingenzi basobanurirwa gukumira no kwirinda sida, no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye kuko birinda umwana w’umukobwa gutwita”.
AHF Rwanda ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima mu turere dutandukanye ikoreramo ifasha abana b’abakobwa kubona icyumba cy’umukobwa kuri buri kigo ndetse bakanashyirirwamo n’ibikoresho nkenerwa mu gihe cy’imihindagurikire yabo ( cotex). Amashuri yose yo mu Rwanda politike iriho n’uko hagira icyumba cy’umwana w’umukobwa kuko ariho basobanurirwa byabindi byose abana bataganirizwa n’ababyeyi bishobora kubaviramo gutwara inda zitateganijwe, no kwandura virus itera sida.
Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yerekana ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ari rwo rwandura virusi itera SIDA kuruta abakuze. Igiteye inkeke ni uko abenshi ari abayifite batabizi.
Bugaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n’ubu bwandu, abakobwa bari kuri 3,7% mu kwandura mu gihe abahungu ari 2, 2%.
Muri rusange abanduye mu Rwanda kuri ubu bagera ku bihumbi 230 bangana na 3%.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Mukanyandwi Marie Louise