Home AMAKURU ACUKUMBUYE 2021: “Nubwo twizeye ko Imana izadukiza Covid-19 ntabwo twajyaho ngo tudamarare. Dore...

2021: “Nubwo twizeye ko Imana izadukiza Covid-19 ntabwo twajyaho ngo tudamarare. Dore icyo usabwa gukora:” Pastor Basebya Nicodème

Twongeye kubaramutsa basomyi bacu, Imana y’amahoro n’imigisha myinshi twizera ko ikomeje kubarinda aho muri hose. Twarangije wa mwaka twari twizeyemo ibitangaza n’ibyiza byinshi hanyuma ukaza kudutangaza no kudutungura mu buryo bukomeye. Ubwo twatangiraga umwaka mushya 2021 benshi twasenze Imana tuyisaba ko yakongera ikarebana imbabazi abaturage batuye isi maze iki cyorezo kigacika burundu abantu bagasubira mu buzima busanzwe.

Hari amakuru menshi agenda avugwa natangwa mu bitangaza makuru binyuranye cyane cyane ibikorera kumbuga za murandasi, no ku mbuga nkoranyambaga amwe muri ayo makuru ugasanga aho guhumuriza abantu ahubwo arabakura umutima. Dusesenguye neza ibibera ku isi muri kino gihe, ntabwo twashidikanya ko turi mugihe cy’imperuka ariko kandi ntabwo twahamya ngo imperuka iraba none, ejo cyangwa ejo bundi. Abizera by’ukuri ntabwo twakurwa umutima n’ibivugwa n’abantu banyuranye akenshi ubakurikiranye usanga ntanaho bahuriye n’iyobokamana cyangwa ukwizera abenshi dufite muri Yesu Kristo. Nubwo haba hariho ibiteye ubwoba by’uburyo bwinshi ariko Imana yacu nayo iduhumuriza muri byose. Imana twemeye kandi twizeye si Imana ikura abantu umutima ahubwo ni Imana y’amahoro no gutekana. Abayiringiye ntabwo twatakaza ibyiringiro n’icyizere tuyifitiye, ahubwo uko tubona isi irushaho kuba mbi niko abizeye Imana bakwiye kurushaho kuyikomezaho haba mu isengesho no kwitunganya twihana ibyo twakoze bitayitunganiye.

Iyo umwaka urangiye, abantu basubiza amaso inyuma bakareba, ibyo bakoze, ibyo bashoboye kugeraho nibyo batashoboye kugeraho mubyo bari bateganije. Iri suzuma rireba uko umwaka wagenze rifasha gutegura ingamba z’umwaka ukurikiyeho. Byaba byiza natwe abizera Imana, dufashe akanya ko kwisuzuma, tugasubiza amaso inyuma tukareba uko twitwaye mu mwaka wa 2020, twakwita umwaka wa Covid 19. Kugira ngo dufate ingamba z’umwaka dutangiye, twareba mu buzima bwacu bw’iby’umwuka uko twabanye natwe ubwacu, uko twabanye na bene data na bagenzi bacu ariko cyane cyane uko twabanye n’Imana yacu. Aho guheranwa n’ibibazo n’ingorane umwaka udusigiye, tugafata ingamba nshya z’uburyo tugiye kurushaho kunoza imibanire yacu mu nzego zose. Intangiriro z’umwaka ni igihe cyiza cyo kuva mu bwoba n’amagambo y’urucantege ahubwo tugafata imigambi mishya y’uko tugiye guhangana n’ubuzima n’ibihe ku buryo bukomeza guhesha Imana icyubahiro. Umwaka ushize wabereye abantu benshi ikigeragezo cy’ubuzima ku buryo bukomeye, ariko kandi murundi ruhande ni umwaka wakanguye benshi mubizera ngo barusheho kuba maso kubyahanuwe no kumenya gukomeza kwizera Imana mubihe bigoye. Ni umwaka kandi wigishije benshi amasomo menshi y’ubuzima cyane cyane nko kumenya gucunga neza uduke umuntu afite, kimwe no kumenya guteganiriza iminsi mibi.

Abizera dukomeje gusenga Imana tuyisaba kurangiza iki cyorezo ku isi kandi twizeye ko kizagera ubwo kirangira abantu bagasubira gukora imirimo yose nk’uko byari biri mbere y’uko cyaduka. Nubwo tubyizeye gutyo, ntabwo twajyaho ngo tudamarare ngo Imana izarangiza icyorezo tudashyizemo uruhare rwacu. Hariho gusenga ni byiza cyane ariko turushirizeho kuba ab’imbere mu kwitwararika amabwiriza yose y’ubwirinzi duhabwa n’inzego za leta zibishinzwe. Ntibikwiye ko dutegera amatwi no kubahiriza ibyigisho byose byigishwa n’abantu tutabanje gusesengura neza ijambo ry’Imana ngo tumenye neza icyo Umwuka Wera avugira muri ibyo byanditswe. Inyigisho zose zidakurikiza amabwiriza ya leta nibaza ko zikwiye kwitonderwa. Ahantu hamwe gusa abizera Imana badakwiye kubaha amabwiriza ya leta ni igihe ayo mabwiriza abasaba gukora ibintu bijyanye no kutubaha Imana, gukora icyaha, gusenga cyangwa kuramya ibigirwamana, kugirira nabi mugenzi wawe n’ibindi bidatunganye mu maso y’Imana. Pawulo yandikiye Abaroma agira ati “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Nicyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza …” (Abaroma 13:1-5). Abayobozi batuyobora mu byiza ni ngombwa ko tububaha tukabasengera kuko ari abakozi b’Imana bashyiriweho gusohoza umugambi wayo ku bantu bayo.

Umwaka wa 2021, turawutangiye nk’uko twari twatangiye ushize, ntawe uzi icyo uhatse ariko turacyafitiye Imana yacu icyizere. Sibyiza ko twatangirana umwaka kwibwira ko ibintu bitazagenda neza, ahubwo dukwiye kwikomeza ku Mana no kwiyubakamo icyizere kuko abizera Yesu Kristo twese tuzi neza ko ibyo ducamo byose yiyemeje kutadutererana. No m’urupfu Yesu Kristo abana n’abamwizera ngo abatabare. “Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizabaho, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 8:38-39). Ni byiza ko twikomeza mu Mana, tuzi ko yaba ibyiza cyangwa ibibi byatubaho, ntacyadutandukanya n’urukundo rwayo ruri muri Kristo Yesu. Abatarizera, uyu mwaka dutangiye wari ukwiye kuba umwaka wo kwiyegurira Imana, mukizera Yesu Kristo uwo yatumye gucungura twe abanyabyaha. Kwizera Yesu Kristo, bidushyira mu bwishingizi bw’ubugingo bwa none n’ubw’ejo hazaza, tukabaho ntacyo dutinya ahubwo tugahora twizeye ibyiza tuzagirirwa n’urukundo rw’Imana. Kwizera Yesu Kristo kandi biduhesha gutunga Umwuka Wera ari we ufasha abakristo gusobanukirwa Ijambo yandikishije muri Bibiliya kimwe n’ibindi byigisho byose tugenda duhura nabyo. Dutangirane uyu mwaka mushya ibyiringiro n’imbaraga nshya, dukore imirimo yacu mugihe gikwiye, twizere ko ibirenze ubushobozi bwacu n’ibyo tudafitiye ibisubizo byose biri munsi y’ubutware bw’Imana twizera kandi yishimira kuduha ibyiza gusa. Ndizera ko uyu mwaka hari andi mashimwe ugiye kukuremera mu izina rya Yesu, ndizera ko hari impozamarira Imana ikuzaniye muri uyu mwaka, Imana igushumbushe ibyo watakaje byose. Amena.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here