Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bahawe imodoka zizabafasha kubungabunga umusaruro...

Abohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bahawe imodoka zizabafasha kubungabunga umusaruro wabo

Abanyarwanda bohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imboga n’ imbuto  bahawe  imodoka   zikonjesha ,  zashyikirijwe kompanyi icyenda za hano mu Rwanda  zitezweho kubungabunga umusaruro, ukagera ku isoko mpuzamahanga utangiritse.

Ni imodoka   icyenda zatanzwe n’umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko,  uterwa inkunga na USAID, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kugira ngo umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga ugere ku isoko ufite ubwiza buri ku rugero rwifuzwa.

Bamwe mubahawe izi modoka bavuga ko zigiye kubafasha kuko usanga  baterwaga igihombo no kuba izi modoka zitari zihari bikabaviramo ingaruka zo kuba umusaruro wabo wakwangirika.

Izi modoka zatanzwe, zaguzwe binyuze mu bufatanye, aho abacuruzi bohereza umusaruro w’imbuto n’imboga mu mahanga bishyuriwe 60% by’igiciro cyazo n’umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko, naho bo batanga 40% asigaye.

Marie Ange Claudine Ingabire ufite kampani yohereza ibintu mu mahanga yitwa Trop Rwanda Ltd birimo imiteja, avoka, urusenda, ndetse n’amatunda avuga ko bishimiye inkunga y’imodoka bahawe kuko ari igikoresho cyari gikenewe cyane kubohereza ibicuruzwa mu mahanga mukuborohereza gutwara umusaruro ntiwangirike.

Ati” Iyi nkunga ije ari ikintu twari dutegereje igihe kinini cyane kuko mu ngendo z’ibikorwa twakoraga byari bigoye kuko ari ibintu byangirika vuba  kandi ntitwari dufite imodoka zifite kontineri ikonjesha ugasanga nk’urusenda turuzanye ruri kugenda rwuma, tukagera uho turutunganyiriza 1/2 cyamaze kuma tudashobora kucyohereza hanze y’ igihugu kuko twashoboraga kurwohereza  bikaba igihombo kuri twebwe, bikangiza n’isura y’igihu kuko twabaga twohereje ibintu biturutse mu gihugu kandi byangiritse bityo ugasanga turi guhura n’igihombo gikabije  n’igikoresho cyari gikenewe cyane kubohereza ibicuruzwa mu mahanga mu kutworohereza gutwara ibintu bitangirika”.

Iyakaremye Francois avuga ko inkunga y’imodoka bahawe  izabafasha kuvana umusaruro ku bahinzi kugeza utunganye ukoherezwa mu mahanga umeze neza.

Ati” Twishimiye imodoka twahwe na USAID muri Kungahara wagure amasoko, ikaba izadufasha mu gukura umusaruro ku bahinzi dukorana nabo kugeza utunganye tuwohereza mu mahanga umeze neza ukiri muzima, twari dufite imodoka nkeya zikoresha firigo ugasanga umusaruro tuwugejeje aho utunganyirizwa ubukonje butakiri bwose, iyi modoka igiye kudufasha gukemura ikibazo cy’ umusaruro wazaga utameze neza, ubu uzajya ugera mu mahanga ukimeze neza”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi , NAEB, Bizimana Claude, avuga ko izi modoka zizafasha kubungabunga umusaruro cyane cyane ubukonje bwawo.

Ati” Uyu munsi rero twagerageje kugira ngo kimwe mu bibazo twahuraga nacyo cyo kubungabunga umusaruro cyane cyane ubukonje bwawo kuva mu mirima kugera mu nyubako zikonjesha hano kuri NAEB kimwe mw’icyo kibazo cyari ukugira ngo abahinzi n’abohereza ibihingwa mu mahanga babone uburyo bashobora kubungabunga umusaruro, niyo mpamvu twabitekereje dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu bamwe mubohereza hanze ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi ariko byangirika bitewe n’ubukonje bitaba byujuje twumvikanye ko twabafasha, mu buryo rero twabafashije ni ukubaha imodoka zifite ubushobozi bunini bwo kugira ngo zijye zibungabunga umusaruro uva mu mirima ugera mu byumba bikonjesha haba muri NAEB no ku kibuga cy’indege iKanombe”.

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda, Keisha Effiom(Kesha) avuga ko intambwe bateye  atari iy’ibikoresho gusa ahubwo harimo no kongera ubwiza mubyo bakora.

Yagize ati: “Intambwe duteye ntabwo ari ukunguka ibikoresho gusa ahubwo ni n’ubushake mu kongera ubwiza mu byo dukora, kongera imikoranire n’abanyarwanda bakora mu rwego rw’ubuhinzi. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza gutera inkunga ibikorwa byo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda”.

Abafatanyabikorwa muri iki gikorwa bishimiye intambwe bagezeho.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwohereje hanze ibilo 261,636,526 by’imbuto, imboga n’indabo byose hamwe birwinjiriza $ 233,602, 762.

Imboga hoherejwe toni 170 842 040 zinjije asaga miliyari 175 na miliyoni 481 z’amafaranga y’u Rwanda (Amadolari y’Amerika asaga miliyoni 128) mu myaka itanu ishize.

Imbuto rwohereje ni ibilo 86,459,793 byarwinjirije $ 79,592,290 naho imboga zo ni ibilo 170,842,040 zinjije mu isanduku ya Leta $ 128,557,752.

Naho indabo zoherejwe zingana  na toni 4 334 692 zikaba zarinjirije u Rwanda asaga miliyari 34 na miliyoni 601(Amadolari y’amerika asaga miliyoni 25).

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here