Home AMAKURU ACUKUMBUYE UBURUSIYA N’UBUSHINWA, MU MYITOZO YA GISIRIKARE YO GUSHIMANGIRA UBUMWE

UBURUSIYA N’UBUSHINWA, MU MYITOZO YA GISIRIKARE YO GUSHIMANGIRA UBUMWE

Igihugu cy’Uburusiya cyatangije imyitozo ya gisirikare gifatanije n’icy’Ubushinwa, ikaba irimo kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu (Uburusiya).

Ikinyamakuru Euronews dukesha aya makuru, kivuga ko iyi myitozo ihuje abasirikare basaga ibihumbi 50, ikaba izakoreshwamo indege 140 n’amato y’intambara 60. Ubusanzwe igisirikare cy’Uburusiya gifite abasirikare basaga miliyoni 1.

Ikigenderewe muri iyi myitozo, ngo Uburusiya burashaka kwerekana ko nyuma y’amezi 6 buri mu ntambara na Ukraine, igisirikare cyabwo kitahungabanye, kandi ko igihugu gishobora guhugura n’abasirikare b’amahanga binyuze mu myitozo yateguwe.

Avuga kuri iyi myitozo, impuguke kuri Politiki y’Uburusiya n’ibihugu byo muri Aziya ari we Alexander Gabuev yagize ati: “Nta gushidikanya, gukora iyi myitozo kandi igihugu cyacu kiri mu ntambara, bisobanuye ko abayobozi b’Uburusiya bashaka kwerekana ko ibintu byose birimo kugenda nk’uko byari biteganijwe, ko igihugu gifite ubushobozi bwo kurwana intambara idasanzwe no gukorana imyitozo n’ikindi gihugu bifitanye ubucuti nta cyo bihungabanije”.

Ingabo z’Abashinwa zagiye mu myitozo ya gisirikare zihuriyemo n’iz’Abarusiya.

Euronews ivuga kandi ko iyi myitozo ari ikimenyetso cyo gushimangira Ubumwe hagati y’Ubushinwa n’Uburusiya, ikintu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kurwanya.

Kuva Uburusiya bwashoza intambara kuri Ukraine, Ubushinwa bwagaragaje ko buri ku ruhande rw’Uburusiya bwanga kwamagana iyi ntambara nk’uko ibihugu byinshi byabigenje, kimwe n’uko Uburusiya bwakomeje gushyigikira Ubushinwa mu mubano utari mwiza bufitanye na Taiwan.

Iyi myitozo ya gisirikare yahawe izina rya Vostok 2022, yatangiye ku ya 1 Ugushyingo 2022, ikazasozwa ku itariki ya 9 uku kwezi.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here