Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ngoma: Icyumba cy’umugore muri gare giha umutekano abagore bari mu mihango.

Ngoma: Icyumba cy’umugore muri gare giha umutekano abagore bari mu mihango.

Bamwe mu bagore n”abakobwa bakora ingendo mu karere ka Ngoma, bavuga ko icyumba cy’umugore cyubatswe aho abagenzi bategera (muri gare) kibafasha kugira isuku n’ubuzima bwiza , cyane cyane mu gihe bari mu mihango.

Aba bavuga ko akenshi bahuraga n”imbogamizi zo kubura aho bitunganyiriza mu gihe bari mu kwezi kwabo, bagasaba ko n’ahandi hahurira abantu benshi cyashyirwamo.

Ni icyumba cyahariwe gufasha abagore n’abakobwa ku buryo bacyijyamo nk’ahantu ho kwihererera mu gukemura ibibazo by”umwihariko bahura na byo bishingiye ku miterere yabo nko kwitunganya mu gihe cy’imihango no kuharuhukira byakanya gato n’ibindi.

Abagore n’abakobwa bakoresha gare y’ Akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko ari iby’agaciro kuba barashyiriweho uburyo bwo kwiyitaho mu gihe bari mu mihango binyuze mu kububakira icyumba cy”umugore muri iki kigo gitegerwamo imodoka.

Nyirakanani Alice yagize ati” Abenshi twajyaga twihinira mu bwiherero none badushyiriyeho icyumba cy’abadamu, byaradufashije ni agaciro bahaye umudamu”.

Uwimana Esperance nawe yagize ati” Iyi gahunda bashyizeho yo kuzana icyumba ni nziza kuko nko kubadamu ushobora kugera muri gare ukaba wahura n’ikibazo, cyangwa umukobwa akaba yajya mu mihango akaza akajya muri douche akitunganya kuko zirahari agakomeza urugendo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buvuga ko icyumba cy’umugore cyubatswe mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo uwagize ibibazo by’ubuzima abone ahantu yitabwaho ndetse ku buryo ataterwa n’ipfunwe ryibyamubayeho.

Umuyobozi wAkarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie, avuga ko icyumba cy’umugore cyubatswe kugira ngo gifashe abagenzi bahuye n’ibibazo by”ubuzima ariko by’umwihariko abagore n’abakobwa bari mu mihango cyangwa umugore utwite bityo ko ari igisubizo ku bahura n’ibibazo bajya cyangwa banyura muri aka karere.

Yagize ati” Hakozwe icyumba cy’umudamu cyangwa umukobwa ushobora guhura n’ikibazo akagira ahantu yifashisha, cyangwa abe yagezwa no kwa muganga. Kuba kiriya cyumba cyatekerezwaho hari n’ubwiherero, ariko ntibihagije nko kuko k’umugore wafatwa n’inda ntiwamugira inama yo kujya mu bwiherero yajya mw’iki cyumba hagatumizwa imbangukiragutabara ariko atahungabanye”

Iki cyumba kirimo ibikoresho by’isuku birimo impapuro zizwi nka Cotex, amavuta, isabune, ubwogero n”ubwiherero byujuje ibisabwa; giherereye ku mpera y’imiryango 10 y’inzu zagenewe sosiyete zitwara abantu muri gare nshya ya Ngoma.

Inzobere zigaragaza ko mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, kutita ku isuku ye bishobora kumugiraho ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina ndetse n’izibasira urwungano rwinkari.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here