Perezida wa Sudan Omar Hassan al-Bashir yahiritswe Ku butegetsi n’imbaraga za gisirikare. Ibi byabaye nyuma y’uko abaturage bari bamaze amezi agera kuri ane mu myigaragambyo yatewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’imigati.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru”The New York Times”, inkuru y’ihirikwa ry’uyu muyobozi wari umaze imyaka 30 ku butegetsi yamenyekanye kuri uyu wa kane aho havuzwe ko Perezida Bashir yahise atabwa muri yombi agashyirwa mu nzu y’imbohe akanahindurirwa abamurinda.
Kuva mu mwaka wa 2009, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashakaga ko uyu mugabo yatabwa muri yombi kuko rwasohoye impapuro zimushinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe i Darfur.
Perezida Bashir wahiritswe Ku butegetsi yari amazeho imyaka 30 yakundaga kubara inkuru y’ubuzima yanyuzemo aho yanakutse iryinyo akora ikiyede. Yavuze ko ubwo yakoraga ikiyede muri kompanyi y’ ubwubatsi yaje kugwa ubwo yari atwaye ibintu biremereye maze akuka iryinyo. Iki gihe ngo yanze kujya kwivuza maze ajundika amazi arimo umunyu ubundi akomeza akazi.
Ngo nyuma yo kwinjira mu gisirikare bamusabye ko bamuha iryinyo rya zahabu rikajya muri cya gihanga maze arabyanga kugira ngo igihanga kijye kimwibutsa ibihe bikomeye yanyuzemo. Ibi ngo yabivugaga agaragaza ko ari umuntu ufite inkomoko iciye bugufi kandi ko yashakaga kuba umuntu w’abaturage be nabo baturutse kure.
Nubwo Bashir yigaragazaga nk’umuntu mwiza ariko, mu bihugu by’i Burayi ngo yafatwaga nk’umuntu utagira umutima, umuntu ukorana n’abakuriye imitwe y’iterabwoba nka Osama Bin Laden, n’umujenosideri wishe imbaga nyamwinshi muri Darfur. Hakaba harashyizweho impapuro zo kumufata kuva muri 2009 zimushinja ibyaha by’intambara, gufata ku ngufu n’ibindi byibasiye inyokomuntu
Ibi arko ntibyakangaga Perezida Bashir kuko yari yarubatse igisikare gikomeye akoresheje amafaranga yavaga muri peteroli kimufasha kunesha abataravugaga rumwe na we.
Muri iki cyumweru, nibwo imbaga y’abantu benshi bazengurutse urugo rwe i Khartum bavuga amagambo yamagana ibikorwa bibi bya Bashir n’abamurwanya bitwaje imbunda bazengurutse urugo rwe. Bavugaga ko amafaranga y’amavuta yari yaragabanyutse cyane, ubukungu bw’igihugu bwarahatikiriye. Urubyiruko rwasaga n’ururambiwe bose bavuga ko Bashir agomba kuva ku butegetsi.
Perezida Omar Hassan al-Bashir wavukiye mu Majyaruguru ya Khartoum yafashe ubutegetsi mu 1989, aho yayoboye intagondwa z’abisilamu maze muri coup d’état yamenekeyemo amaraso menshi bahirika Sadiq al-Mahid wari Minisitiri w’Intebe. Iyo yabaye coup d’état ya kane kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1956.
Twiringiyimana Valentin