Ni kenshi wumva abantu bagenda biganirira mu biganiro byabo batera urwenya ukumva umuntu ngo wowe wahanzweho, undi ati: Nyamara ugira amagini agukoresha. Ukagira ngo ni urwenya nyamara hari bamwe babivuga batarareba umuntu wahanzweho! Ubibonye byagutera kutazongera kubivuga uko ubyiboneye.
Umuntu wagiranye igihango runaka n’abadaimoni rero ntiwapfa kumumenya munzira ari kugenda. Keretse ufite umwuka nawe w’Imana. Amagini rero atinya aho barikuvuga Izina rya Yesu. Bigaragara cyane rero iyo mu Itorero Abacunguwe bageze mu mwanya wo gusenga, nibwo ubona abantu bafitanye isano n’imyuka mibi itangira kwigaragambya yabuze amahoro.
Bishop Rugagi Innocent amaze iminsi arwana n’abadaimoni bafite imbaraga nyinshi. Kuburyo ubona umuntu umwe bamaranye nk’iminota 40 hari n’uyirenza amagini ataramuvamo. Hari ababa baragiranye igihango gikomeye ndetse no kubura ubuzima bwabo burimo. Ariko amahirwe n’uko Yesu asoza yegukanye intsinzi ndetse bigasoza bakize ,n’amasezerano n’amabanga yose bayamennye.
Aba bantu babanaga n’iyi myuka mibi ni abantu ubona rwose ukabona ari abasirimu, utanakekeraho ibyo bintu. Ariko iyo bageze aho bavuga Imana ,abadaimoni Babura imyifato bakabura amahwemo.
Irebere amafoto y’abantu baribarabaswe n’amagini akanabavugiramo kumugaragaro:
- Umusilamukazi wari waragiranye n’amagini mu kiyaga cya Tanganyika:Uyu we yari umusiramukazi, wari ufite imbaraga zidasanzwe n’amabanga adasanzwe kuko buri uko yageragezaga kumena amabanga ngo arakijijwe bamukuragamo inzara kugeza ubwo intiki ze zose bamaze gukuramo inzara. Bishop yamaze umwanya ungana n’iminota 51 amusengera. Baganira n’amagini yari amurimo. Hashira akanya nakemera ngo bagiye kugenda ubundi yatuza bakongera bakavuza induru ngo turahari. Uyu yari yambaye imbeta yambitswe n’abazimu bamubwira ko atazigera aba umugore mu rugo rwe ahubwo aribo bazamubera umugabo.Kandi nibyo koko kuko n’umugabo we ngo baratandukanye. Mbese nta mahoro yigeze agira na rimwe. N’umuntu wamutanze yo n’uwo bafitanye isano rya hafi yaramuvuze ( ariko si ngombwa ko tumutangaza)Amagini amurimo yavuze ko yaturutse mu Kiyaga cya Tanganyika ari naho bakoranye amasezerano n’abadaimoni. Uyu yavugaga indimi nyinshi kandi, rimwe yavugaga mu Kinyarwanda, ubundi akavuga mu kigande, ubundi icyongereza ariko umwanya munini yivugiraga igiswahili ubwo abo badaimoni bivugiraga ko barenga ibihumbi bitanu.Yamaze umwanya munini cyane yanze kwemera Yesu nk’uko Bishop Rugagi atahwemaga kubimusubiriramo ariko amaherezo abadaimoni bose bavuze ko bamuvuyemo basubiye iyo baturutse,hanyuma yemera noneho kuvuga Yesu anambura imyambaro y’idini rya Isilamu yari yambaye arapfukama yaturisha akanwa ke ko yakiriye Yesu.
Yari afite imbaraga nyinshi cyane zidasanzwe.
Ati ntibishoboka na gato rwose.
Aha byari urugamba rukomeye abadaimoni bamurimo bavuga ngo baramuoatanye ntazigera anezerwa na rimwe mu buzima bwe. Bishop nawe ati: Azanezerwa mu izina rya Yesu uhereye nonaha.
Aha yari amaze kwambura imyenda ya kisilamu yari yambaye, yereka Bishop ati: Sinakizwa kuko iyo mbigerageje byonyine bankuramo inzara. Reba uko intoki zanjye zabaye.
Aha Bishop yarari kumuhumuriza ati: Humura ntacyo bazagutwara kuko umugabo witwa Yesu abarusha imbaraga.
Aha yari amaze kwemera apfukamye ngo bamusengere ashyize ibihanza bye mu gatuza ati:” Nemeye Yesu.”
Aha yicaye, bamuhaye amazi ngo anywe kuko yari avuye mu rugamba rutoroshye.
- Undi nawe yari ateye ubwoba cyane kuko yari amaze imyaka icumi we afatwa n’abadaimoni akaruka amaraso:
Uyu mwana w’umukobwa ubona ko yaba akiri muto, ngo yari amaze imyaka 10 abo badaimoni bamufata akaruka amaraso menshi cyane! Uyu nawe abadaimoni bamurimo, bavuzeko bagomba bamupatanye kugira ngo azapfe nta kintu yigejejeho. Ko azaruka amaraso kugeza mushizemo hanyuma agapfa.
Ariko nyuma y’urugamba rutari rworoshye nagato. Bishop yaramusengeye amwirukanamo abo badaimoni kugeza ubwo amaraso yahagaze ntiyongera kuyaruka. Ndetse nabo ubwabo bivugira ko uwo mugabo abatwitse cyane ari umugome batazanagaruka.
Uyu mwana w’umukobwa yatashye yakize ashima Imana.
Uyu mubyeyi nawe yari afite abadaimoni bakomeye cyane babashizi b’isoni kuko bagangaraga Bishop yamusengera bakanamumwaza( neza nka kwakundi abana bakobana). Ati: ” Erega ntibyakunda ko batera imbere yiweeee reba se uko basigaye ari abakene, udufaranga baribafite bwose bwarayoyotse. Mbere y’uko bapfa uhereye ku bana babo bazabanza babe abatindi,….ubu ntan’igishoro yabona,….”
Byamaze umwanya pe. Ariko Itorero ryose rikomeza meza gusenga yabamwaza Bishop ati: Ni mumuseke. Nawe bamuseka akabamwaza,… Ariko kuko Imana ari Imana hashize akanya Bishop arasenga cyane uyu mubyeyi acika intege, aranemera noneho avuga Yesu. Ndetse ahita anagarura ubwenge ahobera Bishop.
Bishop amubwira ko azazana n’umugabo we akabaganiriza, hanyuma akazamuha igishoro bagakora akavuguruza icyo abadaimoni bamuvuzeho.
Abantu bahanzweho n’imyuka mibi ni benshi cyane. Muri iri Teraniro hari n’uwavuze ko we Yitwa Ryangombe yagiye mu muntu aturutse muri Afurika y’epfo.
Abakunda kubwira abandi rero ngo bafite abadaimoni nimurebe uko baba bameze!
Ubwanditsi.