Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abadepite bateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu Gihugu hose

Abadepite bateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu Gihugu hose

Umunsi umwe nyuma yo gusoza igihembwe gisanzwe, Abadepite bose bateguye ingendo zo kwegera abaturage mu Tugari twose tw’Igihugu hagamijwe kumenya ibirebana n’iterambere ry’ibikorwa remezo by’ibanze n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, iki gikorwa giteganyijwe mu kwezi kw’Ukuboza 2019 na Mutarama 2020.

Abadepite bazasura ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi (akomoka ahantu

hatandukanye haba ku ngomero, imirasire y’izuba, gaz methane, nyiramugengeri n’ahandi) n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Muri izi ngendo kandi, hateganyijwe ibiganiro Abadepite bazagirana n’abaturage ku birebana n’uruhare rwabo mu bibakorerwa, habeho no kumenya no kuganira uko abagize umuryango nyarwanda bita ku bibazo bahura nabyo n’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.

Izi ngendo zigamije kandi gukomeza kubaka umuco w’ubufatanye hagati y’abayobozi batorwa n’abaturage hamwe n’abaturage ubwabo, kubakangurira kugira uruhare mu bibakorerwa, kumenya no kubahiriza amategeko, ndetse no gushyira hamwe mu kwishakamo ibisubizo.

Gahunda y’izi ngendo iteye ku buryo bukurikira:

Kuwa 05-07 no kuwa 17 Ukuboza 2019: Umujyi wa Kigali;

Kuwa 09-13 Ukuboza 2019: Intara y’i Burasirazuba;

Kuwa 7-10 Mutarama 2020: Intara y’Amajyepfo;

 Kuwa 13-17 Mutarama 2020: Intara y’i Burengerazuba;

Kuwa 20-25 Mutarama 2020: Intara y’Amajyarugu.

Guteza imbere ibikorwa remezo ni imwe mu nkingi z’icyerekezo 2020 mu Rwanda turimo dusoza, ikaba n’imwe muri gahunda zizitabwaho mu cyerekezo 2050 duteganya kwinjiramo. Gukomeza guteza imbere no kubaka ibikorwa remezo by’ibanze byaba imihanda, amazi meza, amashanyarazi n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, biri mu by’ingenzi byakomeje kwitabwaho no kugenerwa igice kinini cy’ingengo y’imari, ni ngombwa ko Abadepite bakomeza gukurikirana uko bigezwa ku baturage n’uko byifashishwa mu iterambere ry’Igihugu.

Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite, iteganya ko bikozwe n’Abadepite bose, Umutwe w’Abadepite usura abaturage nibura kabiri (2) mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite.

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here