Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abafite agakoko ka Sida bafite imbaraga zo gukora ndetse n’ubwenge bwo gutekereza.

Abafite agakoko ka Sida bafite imbaraga zo gukora ndetse n’ubwenge bwo gutekereza.

Abanyamuryango b’amakoperative Itetero ndetse na bakora imishinga yo guhinga ibihumyo ndetse n’ubworozi bw’inzuki barahamya ko abantu bafite ubwandu bw’agakoko ka Sida bashobora gukora kandi bakiteza imbere

Ishyirahamwe ITETERO riri mu Karere ka Nyanza rigizwe n’abafite ubwandu bw’agakoko ka Sida ndetse n’abandi bake badafite ubwandu,bahamya ko nyuma yo kwishyira hamwe bakiyemeza kugira ibikorwa bakora ubuzima bwahindutse yaba mu butunzi ndetse no mumubiri.

Aba bagizwe n’abagore 30 ndetse n’abagabo 2 bakora umushinga wo guhinga ibihumyo nyuma bavuga ko ubu ubuzima bwahindutse. Ibi byagarustweho n’umuyobozi w’iyi Koperative Uwimana Josee ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku Itariki 19 Ugushyingo 2019

Mu magambo ye yagize ati: « Ubu twishyize hamwe kugira ngo tugire icyo dukora kandi biradutunze, kuko ubu duhinga ibihumyo aho dufite amasoko mu karere kacu ka Nyanza, ndetse tukacuruza isombe tuyikora dukurikije komande twahawe, aho tumaze gukorerwa ubuvugizi n’urugaga RRP+( Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida) ubu twabonye inkunga yaturutse muri UN Women baduhaye miliyoni ebyiri n’igice ikaba izadufasha kwongera ubucuruzi bwacu bw’ibihumyo, kuko twakoze umushinga tugiriwemo inama na RRP+ bityo tubasha gutsinda”.

Nzeyimana Eugene ni umwe mu bagabo bagabo babiri bari muri iyi Koperative ITETERO yasabye abandi bagabo kuza bakifatanya kuko babasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ibintu byitwa ihezwa cyangwa akato byagiye bigabanuka kubera ko iyi Koperative turavanze hari abanduye n’abandi batanduye, kuko umuntu utayirimo ntabwo yamenya igice mperereyemo abo turi kumwe nibo bazi uruhande ndimo, kandi ushaka gukora nta kindi aba agomba kwishingikiriza kuko icyo ureba ni icyo ushaka”.

Ibi kandi biragarukwaho na bagenzi babo bakorera mu karere ka Muhanga Koberative yitwa ABIHUJE nabo bakora ubworozi bw’inzuki bagizwe n’abagore 24 ndetse n’abagabo 8 ubwo bavugaga ko bashoboye ariyo mpamvu bateguye umushinga ndete bakawushima kugeza ubwo babatera inkunga.

Rwigema Francois umuyobozi wa Koperative ABIHUJE ikorera mu Murenge wa Shyogwe avuga ko batangiye ari ishyirahamwe ryatangiye mu mwaka wa 2002 ubwo hari hakiri akato gakomeye k’abafite ubwandu, ariko nyuma bafata umwanzuro wo kwishyira hamwe kugira ngo bajye bareba ibikorwa bibahuriza hamwe kugira ngo bikure mu bwigunge nk’abantu bari bafite ubwandu bw’agakoko ka Sida.

Rwigema yagize ati : « Ubu nyuma y’inkunga yishyurwa ya Miliyoni ebyiri n’igice twahawe, turakataje mu inzira y’iterambere, kandi turabizi neza ko ubu bworozi bw’inzuki buzatugeza kuri byinshi. Ubu twaguze imizinga ya kizungu kuko twabonye ariyo yororoka vuba, kugira ngo tubashe gukwiza amasoko hirya no hino.

Yakomeje avuga ko icyizere bagifite kuko amasoko bamaze kuyabona hirya no hino ndetse nabo bizeye ko amasoko bazayahaza.

Nyiramucyo Odette ushinzwe gukurikirana imishinga muri RRP+ yatangaje ko aba bari mubateguye imishinga myiza ndetse bakaba bizeye ko uko yagaragara iteguwe, ari nako bazabasha kuyishyira mu bikorwa bakiteza imbere.

Yagize ati “ Bamwe bakoze umushinga wo guhinga ibihumyo abandi nabo bakora uwo kworara inzuki. BapiganwE n’abandi imushinga yabo iratsinda ubu bakaba bagiye kuyagura bagakorera ibirenze ibyo bakoraga kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bujya heza. »

Nyiramucyo yakomeje avuga ko aya makoperative yombi agizwe n’abafite agakoko gatera Sida ndetse n’abandi batagafite kuko nta Koperative y’abafite Agakoko ka Sida gusa ibaho. Kandi ko aba bakorera hamwe mu kwiteza imbere.

Yakomeje avuga ko bashoboye kandi ko babanje no kubaha ubumenyi buzabafasha kugira ngo imishinga yabo izabageze kure nk’uko babyifuza.

« Kimwe mubyo RRP+ ifasha abanyamuryango bayo nuko ibaha amahugurwa atandukanye mubyo bifuza ayo mahugurwa akabera Kigali, aba rero bahisemo guhinga ibihumyo ndetse n’abahisemo kworora inzuki, tukaba twaramaranye nabo iminsi irenga itanu kugira ngo bamenye uko bategura imushinga ndetse nuko bayikurikirana, nyuma yo kubahugura bamenye icyo gukora kuko imushinga yabo wabashije gutsinda, kuko mubyo bateganya muri 2020 nuko bagomba kwagura amasoko bakajya gukorera ahandi hatari mu Turere twabo gusa. »

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here