Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abafite indwara y’umuvuduko w’amaraso bagiye gufashwa kubona imiti

Abafite indwara y’umuvuduko w’amaraso bagiye gufashwa kubona imiti

Binyuze mu mushinga Healthy Heart Africa, ikigo AstraZeneca gikora imiti kigiye gutangiza gahunda yo guhangana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso na diyabeti kugirango zidakomeza kwiyongera. Abibasiwe n’izi ndwara bazajya bahabwa imiti.

Uyu mushinga uzafasha abarwayi kubona imiti byose bigamije gusigasira ubuzima bw’abaturage mu kurinda no gukumira indwara zitandura muri Afurika, uyu mushinga ukazanafasha abaturarwanda muri rusange.

Bigaragara ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ishobora kwiyongera mu mwaka wa 2025 ku buryo abantu bakuru bayirwaye bashobora kugera kuri miliyoni 150 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, naho abagera ku 10%  mu bantu barwaye umuvuduko w’amaraso mu ibihugu byo muri Afurika nibo babona ubuvuzi bwiza bw’iyo ndwara. Ibi ni byo byatumye AstraZeneka ifata iya mbere mu gufashwa abarwayi bo kuri uyu mugabane kubona ubuvuze, ibinyujije mu mushinga Health Heart Africa.

Uyu mushinga watangijwe ku umugaragaro kuri uyu wa 3 tariki 26 Nyakanga 2022 ku bitaro by’Akarere ka Nyarugenge aho watangijwe hapimwa abantu umuvuduko w’amaraso ndetse na diyabeti. Abapimwe bavuga ko kuba bamenye uko bahagaze byatumye bafata ingamba.

Mu gutangiza uyu mushinga wa Health Heart Africa mu Rwanda, abantu babishaka bapimwe umuvuduko w’amaraso na diyabeti.

Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko cyatumye bamenya uko bahagaze

Umwe yagize ati: ” Bansuzumye umuvuduko basanze nta kibazo, bapima isukari  basanga nta kibazo ubuzima bumeze neza kuri njyewe. Ni ibyishimo ku giti cyanjye. Icyo ngiye gukora ni ukugenda nshishikariza abandi kujya kwisuzumisha kugirango bamenye uko bahagaze.”

Undi nawe ati: ” Ikintu cyantumye mfata ingamba zo kuza kwipimisha  nI uko nziko  umuvuduko w’amaraso ari indwara ishobora kuba yakwica umuntu. Nkimara kwipimisha nasanze mpagaze neza mfata n’ingamba zo guhita nirinda ndwanya ko yangeraho, nkajya nkora siporo, nkirinda kunywa ibisindisha kuko nabyo byatuma umuntu arwara umuvuduko. Ngomba kandi kunywa amazi menshi kandi kenshi”.

Umuyobozi wungirije w’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca ku isi, Ashling Mulvaney, avuga ko ibyo uyu mushinga uzitaho cyane harimo ibikorwa byo kwigisha n’ubukangurambaga.

Yagize ati ” Hazahugurwa abaganga ndetse n’abandi bafasha mu buzima, mu bijyanye no gusuzuma no kwita kubamaze kurwara izo ndwara, hazatangwa ibikoresho bishobora gufasha amavuriro gusuzuma zino ndwara hakazanakusanywa amakuru atandukanye ashobora kuyobora  mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe.”

Ashling Mulvaney, umuyobozi wungirije w’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca ku isi.

Dr Tiyishime Albert ushinzwe ubuvuzi bw’indwara muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko u Rwanda rubaye igihugu cya 8 gitangirijwemo uyu mushinga aho uje gushyigikira imbaraga mu bukangurambaga n’ubuvuzi bw’indwara zitandura mu rwego rwo gufasha igihugu kugabanya impfu ziterwa n’indwara zitandura ho 25% bitarenze 2025.

Yagize ati ” Hashize imyaka 2 gusa. Umwaka wa 2020 ni bwo twashyize ku mugaragaro gahunda tuzagenderaho mu myaka 5 iri imbere dufasha kurwanya zino ndwara zitandura  harimo ibintu bigera kuri 3 by’ingenzi: icya mbere ni ugukora ubukangurambaga.  Nk’uko mubizi   indwara hari igihe umuntu ashobora  kuyigira atabizi. Icya ngombwa rero akaba ari uko ugomba kumenya ni ryari  agomba kujya kwisuzumisha ndetse agakurikirana na gahunda uko zisabwa. Icya 2 hari ukwegereza serivisi Abanyarwanda. Nabyo byakomojweho  aho iyi gahunda yagiye ishyirwa  mu bigo  nderabuzima, aho abarwayi bafite indwara zitandura bashobora gusanga izo serivisi.”

Dr Tiyishime Albert ushinzwe ubuvuzi bw’indwara muri Minisiteri y’ubuzima

Ijanisha ry’abarwaye iyi ndwara bangana na 15%  muri afurika aho ibigo nderabuzima 950  byavuguruwe ngo bishobore gutanga  serivise ijyanye no kwita kuri izi ndwara .

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here