Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba guhabwa inkoni yera kuri mituweri

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba guhabwa inkoni yera kuri mituweri

Abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaza ko hakiri imbogamizi zo kubona inkoni yera kuko ikiri kugiciro cyo hejuru, hamwe usanga hari abagendera ku nkoni z’ibiti  nk’ahenshi mu bice by’ibyaro kuko batabashya kuyigondera ku mpamvu z’uko zitagurwa n’ubwisungane umuturage aba afite.

Bavuga ko inkoni yera ari ijisho ryabo, kuko ituma umuntu agenda ntawe umurandase, agakora gahunda ze zikarangira agasubira mu rugo, ariko bagaragaza ko no kuyibona ubwabyo kuko ibona umugabo igasiba undi.

Gato Marceline ufite ubumuga bwo kutabona wo mu Karere ka Musanze asaba ko bakoroherezwa inkoni yera igashyirwa kuri mituweri kugirango buri wese uyikeneye abashe kuba yayibona.

Yagize ati” Kubona inkoni yera biracyari imbogamizi uretse abaciye nko mu ishuri n’abandi bagira amahirwe yo kuyibona iracyahenze, iri kugiciro kiri hejuru kuburyo abari mucyaro bafite ubumuga bwo kutabona bibagoye kuko batabasha kwigondera icyo giciro kuko batishoboye.”

Gato yakomeje agaragaza ko iyi nkoni  Ibaye igurwa kuri  mituweri nk’uko bivuza izindi ndwara, uwaba ayikeneye akagenda kwa muganga akandikisha, akayibona kugiciro nkicyo yivuzaho byaba ari intambwe nziza ku buzima bw’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona”.

Gato Marceline ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko bakeneye ubuvugizi.

Dr, Donathire Kanimba  Umuyobozi nshingwabikorwa  w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) nawe agaragaza ko kuba inkoni yera ikiri kugiciro cyo hejuru bikiri imbogamizi ku bafite ubumuga bwo kutabona, agasaba ko bafashwa igashyirwa kuri mituweri.

Yagize ati” Inkoni yera ntirabasha kujya mu bufasha umuturage ahabwa ku buvuzi, twebwe twumva inkoni yera ari kimwe mubifasha umuturage kugira ubuzima bwiza yagombye kuba iri mu bwishingizi ku buvuzi, ariko kugeza ubu ntirajya ku bwishingizi ku buvuzi.”

Dr, Kanimba akomeza avuga ko ubu ari uburyo bwo gukora ubuvugizi kugirango inkoni yera imenyekane hanyuma n’abafite ubumuga bwo kutabona bose mu Rwanda bashobore kuyibona . Agaragaza ko Ibashijwe gishyirwa ku bwisungane cyaba ari igisubizo cyambere mu gutuma abafite ubumuga bwo kutabona bayibona mu buryo bworoshye, kandi yaba ibonetse nk’igikorwa cy’ubuvuzi,ariko ikibazo kidukomereye ntiboneka. Yashoje agaragaza ko bibaye byiza yajya iboneka ku bitaro by’Akarere cyangwa se kuri Farumasi y’ibitaro by’Akarere ariko ikaboneka  ku giciro abenshi mu banyarwanda babasha kuyibonaho”.

Aba bafite ubumuga bwo kutabona Kandi bavuze ko bifuza nkunganire ya leta kugira ngo bajye babona inkoni yera badahenzwe, ngo nibura leta igatanga nkunganire ya 90%, nabo bakiyishyurira 10%. Biteganyijwe ko bimwe mu bikorwa bizakorwa na RUB muri iki cyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni yera, harimo igikorwa cyiswe street challenge kizatangira ku wa 09 Ugushyingo 2022, kikazatangirira kwa Rubangura kigasorezwa mu Mujyi ahazwi nka Downtown.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here