Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije barasaba ubufasha bwihariye mu gihe bagiye kubyara

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije barasaba ubufasha bwihariye mu gihe bagiye kubyara

Imiryango y’abafite ubumuga iratabariza abafite ubumuga bw’ubugufi budasanzwe by’umwihariko abagore, kubera imbogamizi bagira mu gihe bakeneye serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zirimo n’igihe bagiye kubyara. By’umwihariko, bimwe mu bikoresho abandi bifashisha (intebe, ibitanda,…) usanga bibabangamiye kubera ubumuga bafite.

Ni impuruza abafite ubumuga batanze nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima (UPHLS), abiga ubuzima bw’imyororokere muri Kaminuza y’u Rwanda n’Umuryango w’abafite Ubumuga bw’Ubugufi Bukabije (RULP).

Ni ubushakashatsi bwari bugamije kureba imbogamizi abagore n’abakobwa bahura na zo mu bijyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Harebwe ku mbogamizi mu buzima bw’imyororokere muri rusange, ibijyanye no kuboneza urubyaro, kubyara ndetse na nyuma yo kubyara.

Inzego n’ibyiciro bitandukanye, byarebeye hamwe iki kibazo.

Ababajijwe bavuze ko mu bibazo by’ingutu bahura na byo harimo igitanda gikoreshwa ababyeyi bagiye kubyara, aho 90% bagaragaje ko batakigeraho.

Uretse imbogamizi zo kutabasha kugera ku bitanda, harimo kutakirwa neza n’abatanga serivisi z’ubuzima, kwimiriza imbere kubagwa mu gihe cyo kubyara no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororkere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RULP, Tuyishimire Honorine avuga ko abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakwiye kujya batekerezwaho mu gihe cyo gushyira ibikoresho kwa muganga byifashishwa  n’ababyeyi batwite .

Yagize ati “Turasaba Minisiteri y’Ubuzima kugerageza guhindura cyangwa kongeramo ibikoresho bigaragara muri serivise z’ubuzima nk’ibitanda n’intebe, kuko usanga bitorohereza abafite ubumuga bw’ubugufi mu kubigeraho. Nk’iyo hari ukeneye umuganga wita ku bagore batwite agerayo agasanga igitanda  bakoresha kitorohereza ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.”

Tuyishimire akomeza avuga ko byiyongeraho ko hari bamwe mu baganga batakira neza abaje gusaba serivise z’ubuzima bw’imyororokere( kuboneza urubyaro), bigatuma hari abatinya kujya kwa muganga.

Agira ati “Bamwe muri bo barabyitabira cyane ko hari n’umubare munini w’abatazi ko izo serivisi zibaho, batazi n’impamvu baba bazikoresha rimwe na rimwe bakagira n’ipfunwe ryo kujya kuzisaba kwa muganga kubera ko uwo bari busange aba yumva ko uwo muntu atagomba guhabwa iyo serivisi. Icyo gihe yigumira mu rugo ntabe yageregeza kugana abaganga ngo babe bamuha iyo serivisi.”

Imibare yerekana ko mu bagore bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije babyariye kwa muganga, abagera kuri 71% babyaye babazwe. Abafite ubwo bumuga bakavuga ko ari umuco abaganga bafashe kuko bakibakubita amaso bahita bumva bagomba kubagwa.

Tuyishimire Angelique, wo mu Mudugudu wa Gasharu ya Gasogi Akagari ka Gikaya Umurenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza ahamya ko bakigowe n’ibitanda byo kubyariraho

Ati “ Udutanda ni tureture nkatwe dufite ubumuga bw’ubugufi bukabije turatuvuna, bisaba ko haboneka umuntu ugusunika ukurira cyangwa akakwegereza akantu uhagararaho”

Ku bijyanye n’uko ufite ubumuga uje kubyara abaganga bamubonamo guhita abagwa, avuga ko yagiye abizi neza, kuko bari barabimubwiye kwipimisha.

Angelique ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije avuga ko mu gihe cyo kubyara byamugoye kugera ku gitanda cy’ababyeyi.

Umuyobozi w’abaganga n’abakora umwuga ushamikiye ku buvuzi mu bitaro by’Intara bya Bushenge, Dr. Mashyaka Emmanuel avuga ko ari imyumvire ikwiye guhinduka bakajya babanza kureba niba koko aribwo buryo bwakoreshwa nk’uko bikorwa ku bandi babyeyi.

Ati “Abaganga twese twagakwiriye gutekereza ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije atagomba guhita abagwa kuko ubundi tubaga umuntu kubera ko twabonye ko agomba kutabyara neza. Numva rero  niba hari abaganga bafite iyo myumvire bagomba kuyisiba.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima (UPHLS), Karangwa Francois Xavier avuga ko igiteye inkeke ari uko hari abahitamo kubyarira mu ngo kubera gutinya ingorane bagenzi babo bigeze guhura na zo.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa UPHLS avuga ko batewe inkeke n’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije babyarira mu ngo kubwo gutinya ingorane bagenzi babo bahura nazo

Ati “Hari abo twasanze baragiye bakora imibonano mpuzabitsina bwa mbere mu buryo bwo guhohoterwa, ababyariye mu rugo… abo bose ugasanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zitabageraho.”

Ubushakashatsi ku ihabwa rya serivisi z’ubuzima ku bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bwakorewe ku bagore n’abakobwa 80 bari hagati y’imyaka 15 na 49 bo mu turere twa Nyamasheke, Nyarugenge, Musanze, Rubavu na Karongi.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here