Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagabo 4 bari mu maboko ya polisi bashinjwa kwiba inka 21 z’umupfakazi

Abagabo 4 bari mu maboko ya polisi bashinjwa kwiba inka 21 z’umupfakazi

Abagabo 4 bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi kuva ku  wa gatanu w’icyumweru gishize, bashinjwa kwiba inka 21. Aha ni mu karere ka Kiboga mu gihugu cya Uganda,  aho aba bagabo bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Bukomero.

Nk’uko polisi yabitangarije ikinyamakuru “the chimpreports”  kuri uyu wa mbere, aba bagabo basanzwe ari abacuruzi b’inka bazwi mu mujyi wa Kampala bakaba barafatiwe mu mudugudu wa Bugabo mu ijoro ryo ku wa gatanu nyuma y’uko abaturage batanze amakuru y’ubujura bwari bwabakorewe.

Polisi yatangaje ko aba bajura binjiye mu rugo rw’umupfakazi witwa  Edisa Mukuza maze bakamwiba ishyo ry’inka rigizwe n’inka 21.

Norbert Ochom, umuvugizi wa polisi muri ako gace yagize ati:”ubwo bageragezaga kuzitwara i Kampala, twarihuse duhita tubata muri yombi uko ari bane tubasha no kugarura inka 21 bari bibye. ”

Abashinjwa kwiba izi nka ni abitwa:  Abbas Kibira, Ibrahim Kigongo, John Sekitoleko na Eric Makubuya bose bazwiho gucuruza inka mu mujyi wa Kampala.

Nyuma yo guhatwa ibibazo na polisi no kubakorera dosiye, aba bagabo bakaba bagomba guhita boherezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kiboga, mu gihe  polisi yabaye isubije inka 21 Edisa Mukuza wari wazibwe.

Nyuma yo kubona ko ubujura bw’amatungo bwamaze gufata indi ntera utaretse n’ubujura busanzwe, umuvugizi wa polisi yasabye abaturage gukorana n’inzego z’umutekano bagatangira amakuru ku gihe, kugira ngo bafatanye guhashya aba bajura bamaze kwigira ruharwa.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here