Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagabo b’abanyarwanda muri kamere yabo barikunda cyane

Abagabo b’abanyarwanda muri kamere yabo barikunda cyane

Iyi ni imvugo ihurirwaho n’abagore ndetse n’abagabo kuko iyo umugore muganiriye bakumvisha uko abagabo bikunda ariko niyo uganiriye n’abagabo mugahuza barakwerurira bakakubwira ko icyiza cyose gikwiriye umugabo.

Aha wakwibaza uti “Mbese abagabo b’abanyarwanda bikunda bate?” Umugabo aba yumva ikintu cyiza cyose ariwe cyakorerwa cyangwa kigahabwa, byagera mu muco nyarwanda byo bikaba ibindi bindi aho bagiye bagira n’imigani ibibashyigikiramo nkaho bagira bati: “Iyo abaye make aharirwa impfizi” kugira ngo basobanure ko murugo iyo igihari ari gike kidahagije umuryango wose giharirwa umugabo!

Koko wanareba mu miryango myinshi itandukanye ukabona hari ukuntu umugabo yumva bamutwara cyangwa bamukorera ibintu we atakorera umugore we, cyangwa abana be,ugasanga umugabo arashaka ko atashye umugore aza akamwambura inkweto,akamwakira ibyo afite akabimubikira,akamuzimanira ari nako amubwira n’utugambo twiza turyoheye amatwi…kandi umugabo ntatekereze ko kuba bamukorera ibi bikamunezeza ko n’umugore nawe babimukoreye  byamunezeza.

Mbese abagabo b’abanyarwanda bababumva ibintu byose byiza byabakorerwa ariko bo ntibatekereze ko n’abandi ari ibiremwa. Aho abazi ikinyarwanda cyinshi baba bafite n’imigani ibibafashamo aho wumva yisobanuye ati; “ Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe” ukabona umunsi hari umupira w’amaguru aragiye atashye ninjoro cyane pe kandi agataha yumva ntacyo yishinja ngo yumvaga aguwe neza kuko yarebanaga umupira n’abandi, ariko bizagere rimwe umugore nawe agire ikintu runaka kiba nawe kimushimishije agatindaho gato ugasanga ibintu byacitse umugabo ntabyumva umugore yagerageza kumusobanurira ko yari amerewe neza yumva yishimye ugasanga umugabo ntabyumva kandi we akiyibagiza ko we bihora bimubaho hafi ya burimunsi aha nkibaza niba baba bibaza ko abagorebo bataremanywe ibyishimo muribo!

Ntabwo nvuze ko kwubaha umugabo ari bibi ariko nyabuneka abagabo nabo bajye bamenya ko umugore nawe ari umuntu kimwe n’umugabo. Ukabona umugabo ari kureba filime wenda n’umugore arikwirebera indirimbo cyangwa bombi barikureba filime dore ko akenshi badakunda filime zimwe, umugabo iyo yarebaga yarangira ati “ Ngwino tujye kuryama”

umugore yamubwira ati “iyonarebaga ntirarangira ihangane gato.” Ati hoya yihorere uzaba uyikomeza ejo kandi ibi akabivuga ari itegeko. Aha ugahita wibaza iyo iba filime umugore yarebaga yarangiye mbere umugabo yahita amubwira ati “Ba ugiye kuryama ndaza mukanya” ( Aha ndavuga ku mugabo uzi no kuvuga neza nibura, kuko hari undi uhita ugusubizanya inabi) Umugore byaba bimushimishije cyangwa bitamushimishije kuko nyine ntakundi byagenda akamwumvira.

Nyabuneka abagabo hari uburenganzira bumwe na bumwe muvutsa abagore kandi nabo babikeneye. Ukumva umugabo ngo yaganiraga n’abandi bagabo bungurana ibitekerezo ariko akumva ko umugorewe nta bitekerezo yakwungurana n’abandi.

Nibyiza kuganira noneho umuntu akamenya igishimisha mugenziwe ndetse n’ikimubangamira. Kandi ntitwibagirwe ko kugira ngo burya urugo rukomera ni uko habaho kwiga ibintu bimwe nabimwe utari usanzwe uzi maze ukanigomwa ibintu bimwe nabimwe byaribisanzwe bigushimisha kugira ngo urugo rwanyu rukomere. Ariko abagabo ntabwo mukwiye kwumva ko ari abagore bagomba kwiga gusa cyangwa bakanigomwa gusa hoya iki ni igikorwa cyanyu mwembi kugira ngo buri muntu abe murugo aryohewe narwo atarubayemo nk’uri muri gereza.

Kandi twibuke ko iyo abantu basezeranye akenshi basezerana kubana akaramata reba rero Imana ibatije ubuzima maze umuntu akabaho akaramata atishimye kandi bitewe nawe umubangamiye, nibura ujye ufata umwanya wibuke rimwe byaba byarigeze kukubaho ko ubangamirwa ku kintu runaka, wibuke uko wiyumvise hanyuma wishyire mu mwanya w’undi wumve uko nawe aba amerewe.

Abagore bury ani abantu kimwe namwe, bafite ibyiyumviro n’amarangamutima yabo, uko wishima bagukoreye birya byose, nawe ujye umenya ko abikorewe yakwishima. Singiye kuvuga ngo naba make muzayaharire umugore, ariko naba make muzasaranganye.

Nyiragakecuru

4 COMMENTS

  1. Iyi Topic irakomeye cyane nandetse ikeneye kugirwaho ibiganiro mpaka.
    Ndakeka icyo umuntu yavuga ntabwo byakwitirirwa Abagabo babanyarwanda gusa ahubwo ibyo birirusange kubagabo bose kwisi batazi gushiramugaciro no kubaha ikiremwa muntu,umuntu uzi kwisobanukirwaneza ntashobora gufata mugenzi we amusuzugure,amufate nkumucakara we.
    Ahubwo wibagiwe kuvuga bamwe bagirabati”Maze sinkajye nvuga ngo nawe uvuge”
    Boshye hari uwaremanywe amatwi,maze uwundi akaremanwa umunwa.

    Birababaje cyane

  2. Ibi ni ukuri kutavangiye.Abagabo benshi baracyahohotera abagore mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Hoya,hoya rwose.

  3. Iyi ni debate ifite ishingiro. Jye ndatarutse ariko ntume Ubumwe gutangiza indi yo kugaburira ubumwe bw’Abanyarwanda muvomye nanone mu muco w’imigani nkuko mwabikoresheje hano. Hari imigani myinshi ihembera ivangura no kunnyegana hagati y’abahutu n’abatutsi. Ariko hari n’indi yimakaza ko twese turabo umuryango umwe, bene Kanyarwanda. Gusa aho Abanyarwanda bagoranye, ntibavuga berube ikibari ku mutima. Bavuga iki batekereza ikindi. Iyo ugiye no muri politiki, using a ariko. Abakuze twaririmbye Ubumwe ku bwa Habyarimana ariko ubumwe twaririmbaga ntitwabwumvaga kimwe. N’ubu turaburirimba ariko ugiye mu mitima yacu yasanga buri wese yifitiye ishusho rye ry’ubumwe aririmba. Aha niho kwimakaza ya migani ihembera ubumwe nyakuri bw’Abanyarwanda ikwiye guhabwa agaciro no kwigishwa. Ikindi cyahuzwa n’ibyo ni kuvuga rumwe ku mateka y’u Rwanda. Jean Damascene Bizimana uyoboye CNLG hambere yanditse article ashimangira ko kutavuga rumwe ku mateka y’igihugu bidindiza cyangwa biducyereza mu nzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Narinzi ko afunguye debate izabyara umusaruro mwiza, byapfubiriye mw’iterura ryabyo. Abanyarwanda bakuze bajijutse, bakwiye kwicara bagasasa inzobe murizo mpaka zikavutswamo izindi ndangagaciro. Bitabaye haba hari igisambu cya wa Munyarwanda uvuga ibyo adatekereza cyangwa atemera twahishe urubyiruko kikazarugora kugihinga amasuka adakomana.

Leave a Reply to IPNO Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here