Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagore 40,7% bakora umwuga w’itangazamakuru bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abagore 40,7% bakora umwuga w’itangazamakuru bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango WIN-IFRA (Women in News) ufatanyije na Kaminuza y’i Londres mu Bwongereza bukorerwa mu bihugu bitandukanye, bwagaragaje ko Abanyarwandakazi 40,7% bakora mu mwuga w’itangazamakuru bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu migabane itandukanye, harimo Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu Bihugu by’Abarabu ndetse no muri Asia y’Amajyepfo y’Iburasirazuba. Ubu bushakashatsi harebwaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu kazi k’itangazamakuru, aho abanyarwanda 103 batanze ibisubizo byabo mu gihe hakusanywaga amakuru.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwagaragaje ko 24% by’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakoreshejwe amagambo (verbal sexual harassment), na ho 12,2% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorewe ku mubiri (physical sexual harassment).

Ku bagore 40,7% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakoreshejwe amagambo (verbal sexual harassment) na ho 32% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorewe ku mubiri (physical sexual harassment).  Abantu 2,9% bo basubije ko batarahura n’iryo hohotera.

Muri aba bose bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina 33,3% nibo bahisemo kugaragaza ko bahohotewe. Impamvu iza ku isonga ituma abenshi batinya kugaragaza ko bahohotewe 6,2% bagaragaje ko baba batinya gutakaza akazi kabo, naho 5,2% bagaragaza ko batinya kubivuga kugira ngo batagira ingaruka mbi mu kazi kabo. Ababitangaje bagaragaje ko ibigo bakorera nta kindi kirenga uretse kwiyama uvugwa ko yakoze ihohotera, bikarangirira aho.

Abitabiriye ubu bushakashatsi bwakozwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, abagore bari  59, abagabo bangana na 41, na ho 3  bakaba bataragaragaje aho baherereye.

Bimwe mu bisubizo bihurirwaho na benshi…

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari ibisubizo bimwe na bimwe byagiye bihurirwaho n’abantu benshi.

Kuba abayobozi baba bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakoresha, kutabaha amahirwe angana n’ay’abagabo bakorana bari ku rwego rumwe ndetse bagahanwa kubera ko banze kuryamana n’abayobozi, ni bimwe mu bisubizo byahuriweho na benshi.

Ibindi byahuriweho na benshi harimo ibijyanye n’itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba gusobanuka neza, kuba amahame yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina y’imbere mu gitangazamakuru afite akamaro kanini ku buryo buri gitangazamakuru cyakagombye kuyagira ndetse ko benshi bahohoterwa bagatinya kubitangaza kugira ngo batabura akazi.

Ubu bushakashatsi bwatangijwe mu mwaka wa 2020 bugashyirwa hanze muri Nyakanga 2021, bwitabiriwe n’izindi nzobere mu mwuga w’Itangazamakuru, abantu 584 baturutse mu bihugu 8 byo muri Africa ari byo Botswana, Malawi, Kenya, Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe. Byagaragaye ko iri hohoterwa riba ku bagore inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’abagabo.

 

Mukazayire-Youyou

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here