Home Uncategorized Abagore bakwiye guhitamo ubusirimu nibura bufite indangagaciro z’umukristu. Ubu kutikoza umwana...

Abagore bakwiye guhitamo ubusirimu nibura bufite indangagaciro z’umukristu. Ubu kutikoza umwana wibyariye nabyo tuveho tubyita ubusirimu?

Kera mu Rwanda umubyeyi yaberwaga no guheka umwana we. Cyangwa umwana yabamaze kugera mu kigero cyo kumenya kugenda ukabona umubyeyi amufashe akaboko baragendana  kandi nawe wanamureba koko ugasanga araberewe pe.mama2
Ariko ubu hari ibintu ababyeyi cyane cyane abo mumugi badukanye byo kutikoza abana babo. Ibi ububona kenshi umubyeyi afite nk’ahantu agiye ukabona yiyambariye nk’inkumi rwose, noneho agafata umukozi akamuhekesha umwana nawe akamushorera ntakintu atwaye . Ibi kandi n’abagore b’abakristu bamaze kubyigana.
Kandi akenshi ukabona uwo mwana utwaye mugenzi we nawe ari muto pe, kuburyo ubona nawe atamushoboye nyina w’umwana amushoreye rwose ntan’ikimwaro bimuteye ahubwo ubona agenda abacyimbagira inyuma rwose ntacyo yikanga.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com yifuje kuganira n’abagore b’abakristu maze badutangariza ibi uko babyumva: Murekeyisoni Gloriose usengera muri ADEPR yadutangarije ibi bikurikira:

Umubyeyi uri kumwe n'umwana we ubona baberewe.
Umubyeyi uri kumwe n’umwana we ubona baberewe.

“Mubyukuri  ubundi njye mbona uko umubyeyi wese aheshwa ishema no kubyara ari nako yakagombye guheshwa ishema no kwitwarira umwana we. Ubundi uretse n’umwana n’ikindi kintu cyose cy’agaciro umuntu abayumva yagitwara hafi ye kuburyo aba afite icyizere ko gifite umutekano usesuye, kanswe rero guha umwana wawe undi muntu ngo amugutwarire.
Ubwo icyizere uba ufite nk’umubyeyi n’ikihe kuburyo uha undi muntu ngo abe ariwe ugutwaza umwana wawe koko? Ukabona rwose umukozi nguwo ari kwambuka imihanda nyirabuja nawe amuri inyuma n’igikapu! Niyo bageze kandi iyo bagiye nikwakundi umwana aguma ari uwumukozi ariwe umenya ibyo umwana akeneye byose.  Nyina ari iyo rwose atamwikoza ukagira ngo si uwe.”
Murekeyisoni yakomeje avuga ko ku giti cye atabibonamo ubusirimu habe namba.
Umwari Rebecca nawe ni umubyeyi ubyaye rimwe ni umukristu mu Itorero rya Zion Temple yadutangarije icyo atekereza kuri iyi mico nawe yemeza ko abona ko yamaze gufata intera yo hejuru mu muryango nyarwanda yaba mubakijijwe n’abadakijijwe,yaba abize n’abatarize, yaba abakize ndetse n’abaciriritse. Umwari yagize ati:
“Mu by’ukuri uyu ni umuco umaze gufata intera ndende ubona abantu bitiranya n’ubusirimu mu gihe njyewe mbona ari ubushenzi! Nigute ufata umwana wawe ukamuha undi muntu mbese ubwo uba wizeye uburinzi bw’uwo muntu kurusha uko wowe wamwifatira! Erega ujya kubona ukabona umugore aje mu rusengero azanye n’umutwaza umwwana yaba aba badufasha murugo yaba umuvandimwe we cyangwa uw’umugabo, ukabona aje yiyambariye imyambaro itamubereye nk’umubyeyi wagendanye umwana ,akaza akibera mubye ntiyibuke ko afite n’umwana. Hari igihe rero umwana ananira abo barezi be agakumbura nyine, kubwa burembe bakamumuzanira ukabona nyina abuze uko amufata, bitewe n’uko yambaye yewe hari n’igihe atinyuka akavuga ngo: Ubuse n’ukuntu naje nambaye koko ndamwonsa gute?
Ukagira ngo si umwana we ni ibintu bimugwiririye! Mu by’ukuri ubu si ubusirimu nta n’ubwo ari indangagaciro ya gikristu kuko si n’uburere tuba duha abana bacu b’abakobwa.
Ikintangaza kandi hari ubwo umubyeyi wumva yuka inabi umukozi ngo ntiyitayeho umwana nkuko bigomba, kandi we yari yiyicariye, aha bikantera kwibaza niba koko umukozi ariwe ugomba kugirira umwana impuhwe kurusha nyina wamwibyariye!
Twanaganiriye na Uwera Immaculee umuyobozi w’abagore mu Itorero atashatse ko dutangaza izina maze adutangariza ibi bikurikira :
« Sindasobanukirwa niba ibi nabyo ari ubusirimu pe. Ariko icyo nzi cyo nuko maze kubigenzura kenshi kandi henshi. Sinirengagije rwose ko umubyeyi ashobora kuba afite intege nke z’umubiri,noneho agashaka umutwaza umwana . Ariko se mugihe ufite imbaraga nta kibazo ufite wakwitwariye umwana wawe ko ntacyo bigutwaye ko bitanasusuguritse!
Uyu umaze kuba umuco rwose aho hari ubwo muba mwari mufitanye gahunda n’umubyeyi runaka ,wajya kumva akakubwira ngo ntakije kuko ntamukozi afite umutwaza umwana. Ukibaza niba afite ubumuga bikakuyobera!  Mubyukuri ubusirimu si bubi kandi n’iterambere naryo siribi pe. Ariko nibura tujye tureba ibifite akamaro cyangwa ibifite ubusobanuro cyane cyane nk’aba mama b’abakristu tukanareba niba bijyanye n’indangagaciro z’umukristu. Yego byose turabyemerewe ariko nibura banza urebe akamaro bigufitiye n’ubuhamya bitanga.
Kuko njye mbona uhuye n’umubyeyi ushoreye umukozi umuhekeye umwana ,ukagerageza kumubaza ubusobanuro bwabyo, atabona icyo agusobanurira. Hari nababikora gusa kuko yabonye mugenzi we abikora ,nawe akabikorera icyo.
Mureke rwose tujye tureba umuco wacu nibura ibyiza biwurimo tubikomeze.  Ibyo twabonye ahandi nabyo ibyatugirira akamaro kandi bikaduteza imbere, bitadutesheje agaciro tubyigane. Uretse no kuba umwana aba akeneye cyane urukundo rw’ababyeyi ,Ariko njye mbona umubyeyi uhetse umwana cyangwa ari kumwitaho aba aberewe pe. Naho ubu busirimu tudafitiye ubusobanuro tubureke. Twigumanire umuco wacu aho umubyeyi yaberwaga no guheka umwana.”
Umubyeyi aberwa no kuba ari kumwe n'umwana we amuha urukundo.
Umubyeyi aberwa no kuba ari kumwe n’umwana we amuha urukundo.

Aba babyeyi twaganiriye bose bahurizaga mu kuba umubyeyi yagakwiye kuba hafi y’umwana we mubishoboka byose. Akenshi bagiye bana sobanura ko niyo uri murusengero ugasenga ufashe umwana wawe bigenda neza kurusha uko wamusengera umuvuga mu izina gusa ari kure yawe.
 
Mukazayire Immaculee.
 

50 COMMENTS

  1. You’re in some serious need of relaxation. That’s where a site like http://www.camgirl.pw comes in handy. You can do a whole lot of relaxing there. You’ll find plenty of fun girls to talk to. These are the hottest and most wild girls on the internet. Chat with them and have yourself a good time.

  2. Good info! Interesting informations over this website. It’s pretty worth enough for me. In my opinion, if all web owners and bloggers made good content as you did, the web will be a lot more useful than ever before.| I couldn’t refrain from commenting. I ‘ve spent 1 hour looking for such informations. I will also share it with some friends interested in it. I’ve just bookmarked this web. Finished with the task done, I’ll watch some Russia 2018 Cams. Danke!! Regards from WM 2018!

  3. You’ve been working hard lately. All that stress has got to be eating at you. Why not take a break and enjoy some cam girls? There’s plenty of them to enjoy at http://www.camgirl.pw It’s wall to wall babes at this site. You’ll know that right away after your first visit.

  4. Hello! I could have sworn I’ve been to this site before but after reading through some of the post I realized it’s new to me. Anyways, I’m definitely happy I found it and I’ll be book-marking and checking back often!

  5. Hey! I just wanted to ask if you ever have any problems with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing a few months of hard work due to no data backup. Do you have any solutions to stop hackers?

  6. Aw, this was a reallya veryan extremelyan incrediblyan exceptionally nice postgood post. Taking the timeFinding the timeSpending some timeTaking a few minutes and actual effort to make ato create ato produce ato generate a very goodgreatgoodreally goodtop notchsuperb article… but what can I say… I procrastinateput things offhesitate a lota whole lot and neverand don’t seem tomanage to get anythingnearly anything done.

  7. HiHello, Neat post. There isThere’s a probleman issue with yourtogether with youralong with your siteweb sitewebsite in internetweb explorer, maymightcouldwould checktest this? IE stillnonetheless is the marketplacemarket leaderchief and a largea gooda biga huge part ofsection ofcomponent toportion ofcomponent ofelement of other folksfolksother peoplepeople will leave outomitmisspass over your greatwonderfulfantasticmagnificentexcellent writing due tobecause of this problem.

Leave a Reply to penis extender Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here