Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagore baracyafite inzitizi mu gukoresha ikoranabuhanga

Abagore baracyafite inzitizi mu gukoresha ikoranabuhanga

Uko iminsi ishira indi igataha, birigaragaza ko ubuzima aho bugana ari mu ikoranabuhanga. Kubaho ritariho mu minsi iri imbere bizaba bisa nk’ibidashoboka.

Nubwo hirya no hino ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye rigenda rivumburwa, haracyari ikibazo cy’icyuho mu barikoresha. Abagore n’abakobwa baracyagorwa no kuryisangamo ahanini bitewe no gusigazwa inyuma bitewe no kutagira ubumenyi buhagije kuri ryo, kutagira ibikoresho byo kurikoresha ndetse n’umwanya uhagije wo kurikoresha kubw’uruhurirane rw’inshingano bamwe muri bo bagira ndetse n’izindi nzitizi, ahanini nko mubice by’icyaro.

Ibijyanye no kuzamura umugore mu ikoranabuhanga byagarustweho mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2023, yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) mu rwego rwo kongera umubare w’abagore n’abakobwa bafite ubumenyi mu gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Madame Ingabire Marie Immacule Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishyami ry’u Rwanda( Transparency Rwanda), we asanga umugore wo mucyaro adahagaze neza mu gukoresha ikoranabuhanga. Aho yagaragaje ko hari ibintu by’ingenzi abagore bakeneye kugira ngo abagore batere imbere.

Madame Ingabire Marie Immacule avugako umugore adahagaze neza mu ikoranabuhanga

Yagize ati” Kugira ngo urikoreshe kandi  neza birasaba  ibintu 3 kandi abagore batarageraho. Icyambere kuba ujijutse unakoresha ururimi rurenze rumwe, abagore b’abanyarwandakazi bafite ubwo bushobozi si benshi, icyakabiri birasaba ibikoresho by’ikoranabuhanga, abanyarwandakazi bafite amatelefone agezweho ntibagera kuri 20%, abafite imashini bo ni nka 5%, kuko tuzibona mu mugi naho mu bice by’icyaro hari naho uyivuga bakakubaza icyo ari cyo.”

Jennet Kem uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere ry’umugore(UN Women) avugako ibihugu byose bizagaragaza ingamba byafashe mu kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa  bakoresha Ikoranabuhanga by’umwihariko abatuye mu bice by’icyaro.

Jennet Kem uhagarariye UN Women avuga ko abagore n’abakobwa mu bice by’icyaro hari aho bakibuzwa kwiga amasomo y’ikoranabuhanga.

Yagize ati” Turacyabona mu bice by’icyaro aho abagore n’abakobwa babuzwa kujya mu ishuri muri rusange, by’umwihariko kwiga amasomo y’ikoranabuhanga. Ibi rero twabizanye kugira ngo abantu babiganire, ibihugu bifate imyanzuro bishyireho naza Politike”

Batamuriza Mireille umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko muri iyi nama higirwamo uko umugore yatezwa imbere mu ikoranabuhanga.

Yagize ati” Iyi nama turaganira Ku kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa  mu bijyanye no kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga, baba abagore bize n’abatarize mu mugi no mubyaro, abato n’abakuze”.

Batamuriza Mireille umunyabanga uhoraho muri MIGEPROF avugako ikigamijwe ari ukuzamura abagore n’abakobwa mu kugira ubumenyi mw’ikoranabuhanga.

Iyi nama yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda hamwe n’Umuryango w’Abibumbye w’abagore, yateguraga inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bagore.

Iyi ni inama ngaruka mwaka  ihuza ibihugu bitandukanye ku Isi, igamije kureba ibibazo abagore n’abakobwa bahura nabyo n’uburyo bwo gushaka ibisubizo byabyo, ikazaba tariki 6 kugeza 17 Werurwe 2023, mu mujyi wa New York , muri Leta zunz’Ubumwe za Amerika.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here