Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abajyanama b’ubuzima bahawe impamyabushobozi, bagiye kujya bahabwa nyakabyizi ihagije.

Abajyanama b’ubuzima bahawe impamyabushobozi, bagiye kujya bahabwa nyakabyizi ihagije.

Abajyanama b’ubuzima  ibihumbi icumi, bahawe impamyabushobozi ndetse  bagiye kujya banahabwa  nyakabyizi ihagije  mu rwego rwo guhangana no kurandura malaria.

 Uruganda SC Johnson na Raid® irushamikiyeho byagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango wita ku buzima, Society for Family Health (SFH) Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo guha abajyanama b’ubuzima impamyabushobozi ndetse na nyakabyizi ihagije nk’imwe mu ngamba zirimbanyije zo kurandura malaria.

Malaria iri ku mwanya wa karindwi mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda. Mu guhangana n’iyi ndwara, hifashishwa abajyanama b’ubuzima, gusa izi nshingano zibuza aba bajyanama b’ubuzima kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga. Bitewe nuko bamara iminsi, ibyumweru ndetse n’amezi bita ku b’abakikije, usanga batabasha gukora akazi gahoraho ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Ni muri urwo rwego, uruganda Johnson hamwe na rimwe mu mashami yarwo rikora imiti yica udukoko, afatanyije n’umuryango wita ku buzima, Society for Family Health Rwanda, bashyizeho gahunda yitwa Certified Care, kugira ngo babashe gutanga ubumenyi ndetse no kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima babifitiye impamyabushobozi, babe ku ruhembe rwo gutahura ndetse no kuvura malaria mu nzego z’ibanze, ndetse iyi gahunda ikaba igamije no kubashyiriraho uburyo bwo kubona nyakabyizi ishyitse ku bwo kwita ku buzima bw’abantu, umurimo bakoraga ku buntu ubuzima bwabo bwose.

Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi nk’abajyanama b’ubuzima bemewe binyuze muri iyi gahunda ya Certified Care, abajyaga basiba akazi ngo bajye kwita ku baturage barwaye malaria ku buntu ubu bazaba bafite amahirwe yo guhabwa akazi mu bigo by’ubuzima mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse bahabwe umushahara ku bw’umurimo wabo, bityo babashe kwikura mu bukene ndetse batere imbere mu mwuga wabo.

Umuyobozi wa SC Johnson, Fisk Johnson, yagize ati “Bitewe n’igihe kirekire abakozi b’uruganda SC Johnson bamaze mu karere, babana ndetse bakorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima, twabonye ko bikwiye ko aba bantu bita ku buzima bashimirwa ku bwa serivise baha abaturage babakikije ndetse bakongererwa ubushobozi bufatika.”

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, wizihijwe itangwa ry’impamyabushobozi ku bajyanama b’ubuzima 10,000 binyuze muri gahunda ya Certified Care ngo bagire uruhare mu rugamba rwo kurandura malaria mu Rwanda. Iyi gahunda kandi igamije guha aba bajyanama b’ubuzima akazi kabinjiriza amafaranga. Binyuze mu kubona ubumenyi mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye, bakabasha kwita ku baturage babakikije ndetse bakabasha kwiyubakira umwuga w’ejo hazaza.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malaria aho wizihijwe mu Karere ka Gicumbi, abaturage benshi bawitabiriye.

Umuyobozi Mukuru wa Society for Family Health Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, yagize ati “Gukorana na SC Johnson ndetse n’ishami ryayo Raid muri iyi gahunda byerekana ingaruka mbi y’icyorezo cya Malaria ahanini ikunze kurenzwa ingohe ndetse ubu bufatanye bukaba buzana uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, cyane ko kenshi usanga abagore ari bo bagirwaho ingaruka n’iki cyorezo cyane.”

Yakomeje agira ati “Aba bajyanama b’ubuzima bazi ubufasha abaturage babakikije bakeneye, cyane ko benshi muri bo bakoze aka kazi ubuzima bwabo bwose. Umusanzu wabo ugomba guhabwa agaciro, ari na wo mumaro w’iyi mpamyabushobozi. Ni intwari z’aho batuye.”

Olive Mukandayisenga, umwe mu bajyanama b’ubuzima bahawe impamyabushobozi binyuze muri gahunda ya Certified Care ya SC Johnson/Raid®, yagize ati “Mbere iyo umwe mu muryango wanjye yarwaraga malaria byansabaga gusiba akazi kugira ngo mwiteho.” Yakomeje agira ati “Guhabwa impamyabushobozi y’umurimo nsanzwe nkora ndetse nkajya mbona nyakabyizi ihagije bivuze ko noneho ubu nshobora kujya nita ku muryango wanjye nkuko bikwiye, ibyo byose nkabikora nirinda ndetse nubaka ejo hazaza hanjye.”

Uretse abantu barenga 10,000 bahawe impamyabushobozi kuva mu 2017 binyuze muri gahunda ya Certified Care, hubastwe,amavuriro mato 70 mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aya mavuriro akaba atanga umusanzu mu guhangana na malaria ndetse n’izindi ndwara nka Virusi itera SIDA, ndetse afasha no muri gahunda zo kuboneza urubyaro, imirire iboneye, ndetse no kubona amazi meza. Kugeza ubu abajyanama b’ubuzima bavura 55% y’abarwayi ba Malaria mu Rwanda.

Kanda hano ubone izindi nkuru zacu mu mashusho

Hamurikwa uburyo butandukanye bwo guhangana na malaria

 

Ubumwe.com editorial 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here