Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakirisitu bahawe impanuro mbere y’uko bizihiza Assomption

Abakirisitu bahawe impanuro mbere y’uko bizihiza Assomption

Umushumba wa Diyosezi ya Butare ndetse akaba n’umuyobozi mukuru w’inama y’abepesikopi Gatolika mu Rwanda, Mesenyeri Phillipe Rukamba, yabwiye abakirisitu bose kurangwa n’ubumuntu ndetse no gukunda bagenzi babo ndetse no kudaharanira iby’Isi nkuko umubyeyi Bikira Mariya yabigenje.

Musenyeri ahaza (guhazwa) abakirisitu muri Cathederal ya Butare/ E Nterenganya
Musenyeri ahaza (guhazwa) abakirisitu muri Cathederal ya Butare/ E Nterenganya

Ubu butumwa uyu mushumba abutanze mu gihe habura umunsi umwe ngo abakirisitu bo ku isi yose bizihize umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption), umunsi wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka.
Musenyeri Rukamba yabwiye The New Times ko uyu munsi ushushanya ko umubiri ndetse na roho bya Bikira Mariya nka nyina wa Yezu/Yesu byajyanwe mu ijuru nk’ishimwe ry’ibikorwa bye byiza ndetse n’ingeso ze nziza zamurangaga.
Yagize ati: “Yezu/Yesu kirisitu yajyanywe mu ijuru ku bw’imbaraga z’ubumana bwe ariko Bikira Mariya we yajyanywe mu ijuru n’Imana bitari ukumushimira kuba yarabaye nyina wa Yezu/Yesu Kirisitu gusa ahubwo n’uburyo yabaye umuziranenge n’uburyo yitaye kuri Yezu/Yesu ubwo yari ku isi.”
Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe ku mugaragaro na Papa Piyo XII ku itariki ya 1 Ugushyingo 1950.
Uyu munsi ufatwa nk’umunsi ukomeye ku bakirisitu, dore ko bamwe badatinya kuvuga ko uyu munsi utanga n’umugisha w’imvura, aho ujya kwizihizwa benshi bizeye y’uko kuri uyu munsi imvura iba iri bugwe hafi mu gihugu hose.
By : Zarcy Christian

58 COMMENTS

  1. “Hi, i think that i saw you visited my web site thus i came to return the favor.I am attempting to find things to improve my website!I suppose its ok to use a few of your ideas!!”

  2. “Hola! I’ve been reading your web site for a long time now and finally got the bravery to go ahead and give you a shout out from Porter Tx! Just wanted to say keep up the fantastic job!”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here