Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakobwa babana na R Kelly bahururijwe bivugwa ko bagiye kwiyahura

Abakobwa babana na R Kelly bahururijwe bivugwa ko bagiye kwiyahura

Polisi yo mu Mujyi wa Chicago yahurujwe n’umuntu utazwi wavugaga ko abakobwa babana n’umuhanzi R Kelly bari gutegura kwiyahura nyuma biza kuvumburwa ko yabeshyaga.

uyu muntu yahamagaye polisi avuga ko umukunzi wa R Kelly witwa Azriel Clary n’abandi bakobwa bane bose bavugwaho gusambanywa na R Kelly bari mu mugambi wo kwiyahurira mu nyubako ya Trump Tower. Nk’uko byandistwe n’ikinyamakuru People.

Uyu muntu nta bisobanuro byimbitse by’uko aba bakobwa bari bwiyahure yatanze.

Abapolisi bashinzwe ubutabazi bwihuse bageze kuri iyi nyubako i saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba gusa ngo basanze uwo muntu yabeshyaga nk’uko itangazo rya polisi ryabyemeje.

Rigira riti “polisi yahamagawe n’umuntu utamenyekanye avuga ko abantu bari aho hantu bari mu mugambi wo kwiyahurira icya rimwe. Polisi yahageze iragenzura basanga atari byo.”

Umuvugizi wa R Kelly, Steve Greenberg, yabwiye People ko ari ‘icyaha kwizera ayo makuru’ y’ibihuha.

Mbere y’uko yasohoka filime ‘Surviving R Kelly’ ivuga uburyo yasambanyije abana bato, umwe mu batangabuhamya witwa Lizzette Martinez yabwiye People ko uyu mugabo yagiranye amasezerano yo kwiyahura n’abakobwa babana nawe, mu gihe iyo filime yaba igiye hanze.

Mu cyumweru gishize abakobwa babiri babana na R Kelly, Clary Azriel na Jocelyn Savage bagiranye ikiganiro na televiziyo ya CBS bashinjura uyu mugabo w’inshuti yabo.

Aba bakobwa bahakanye ko R Kelly yabatandukanyije n’imiryango yabo banahakana ko amaze igihe kinini yarabafungiranye mu nzu.

Ababyeyi ba Jocelyn Savage ufite imyaka 23 na Clary bavuze ko abana babo babana na R Kelly mu buryo badashaka kandi yabagize abacara b’imibonano mpuzabitsina.

Muri filime mbarankuru ‘Surving R Kelly’, ababyeyi ba Clary bavuze ko bamaze imyaka itatu batabonana n’umwana wabo, mu gihe aba Jocelyn bo bavuze ko R Kelly abana n’umwana wabo mu buryo nawe adashaka.

Clary wahuye na R Kelly afite imyaka 17 yavuze ko batigeze baryamana ataragira imyaka y’ubukure, ariko ko ababyeyi be bamuhatiye gufata amashusho n’amafoto yerekana ko baryamanye mu rwego rwo kuzayifashisha mu kumusebya.

Mu kiganiro R Kelly aherutse gukora yemeje ko aba bakobwa ari abakunzi be kandi ko nta kibazo abona mu kubagira ari babiri kuko hari n’abagira abarenze batanu.

R Kelly yavuze ko atitaye ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati ye n’aba bakobwa ko icyo areba ari ibitanyuranyije n’amategeko.

Ku wa 25 Gashyantare 2019 R Kelly yarekuwe na polisi nyuma y’aho yari yafunzwe aho akurikiranyweho ibyaha 10 bijyanye no gusambanya abana b’abakobwa ku ngufu. Yarekuwe atanze ingwate.

Mu cyumweru gishize nabwo yarafunzwe azira kunanirwa gutanga indezo y’abana be babiri yabyaranye n’umugore batandukanye. Yarekuwe atanze ibihumbi $162.

Ubumwe.com


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here