Home AMAKURU ACUKUMBUYE ABAKODESHA INZU BAKISHYUZA MU MADEVIZE BONGEYE KUBURIRWA

ABAKODESHA INZU BAKISHYUZA MU MADEVIZE BONGEYE KUBURIRWA

Ibi ni ibyagarutsweho na Honorable Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR) John RWANGOMBWA mu nama yabereye muri Convention Center kuri uyu wa 25 Nzeri 2024.

Yagize ati “ Twabivuze kenshi kandi turongera no kubisubiramo, ntago byemewe kurihisha abakodesha amazu mu madovize, kuko biri mu bibangamira igendagenda ry’ifaranga ry’u Rwanda. Turihanangiriza rero abantu bakora gutyo, cyane cyane abarihisha amazu y’ubucuruzi, ndetse yewe n’amazu aturwamo, ko bitemewe, uzabifatirwamo azabihanirwa”.

Yanatangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda (GDP) wazamutseho 9,8% muri aya mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2024, mu gihe mu mezi 6 ya mbere mu mwaka wa 2023 wari uri kuri 7,7%. Ibi rero bikaba bitanga ikizere ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka ku kigero kirenze icyari cyitezwe, kuko hari hitezwe 6,6%.

Mu bitera iri zamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, Guverineri yagaragaje ko kuva icyorezo cya Covid 19 cyahagarara, serivise zazamutse cyane, harimo ubucuruzi bw’ibintu, itumanaho (cyane cyane gahunda ya leta yo kwegereza abantu amaterefone), ubukerarugendo, inganda (ubwubatsi, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, …) ndetse n’ibindi bikorwa remezo byagiye byubakwa, imyidagaduro…

Ibi byagarustweho mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’iki kibazo.

Ubuhinzi mu myaka ibiri yashize bwakomwe mu nkokora n’ihindagurika ry’ikirere, ariko muri uyu mwaka igihembwe cya mbere cy’ihinga, umusaruro warazamutse cyane ugera kuri 9,8%, kandi ubona ko bizakomeza kuzamuka neza.

Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari ikibazo gikomeye cyo kutazamuka kw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga,kandi aribyo bituma twinjiza amadovize, ariko Guverineri yizeza ko nka Guverinoma ndetse n’inzego z’abikorera bagiye kubishyiramo ingufu kuko ubukungu bwigihugu buri kuzamuka,ariko hakaba hakigaragara icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga. Kuko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byiyongereyeho 5,7%, mu gihe ibyoherezwa biri kugabanuka ku kigero cya 0,9%, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa2024.

Mu mwaka ushize ibitumizwa mu mahanga byari kuri 17,4%, naho ibyoherezwa byari kuri 11,2% bigaragaza ko ikinyuranyo kikiri kwiyongera. Ubu bwiyongere bw’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga rero, bugira ingaruka ku kinyuranyo cy’ibyoherezwa n’ibitumizwa hanze. Ibi kandi bikanagira ingaruka ku giciro cy’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idorali rya Amerika,aho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, cyazamutseho 3,7%, nubwo biri munsi y’icyari cyabaye umwaka ushize, kuko mu mezi atandatu ya mbere cyari kiri kuri 8,8%. Kugeza magingo aya ariko, u Rwanda ruracyafite ubushobozi bwo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, ku buryo umwaka wazarangira hatumijwe 4,8%.

Mu bitabiriye iyo nama harimo abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’ubuhinzi Dr Musafili Ildephonse, Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Bwana Prudence SEBAHINZI,Minisitiri ushinzwe ibikorwa by”ubutabazi Jenerali Majoro (RTD) MURASIRA Albert, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

 

Titi Leopold

NO COMMENTS