Home INGO ZITEKANYE Abakozi bo murugo baravuga ko nabo bagomba kugirirwa icyizere bakajya batekera kuri...

Abakozi bo murugo baravuga ko nabo bagomba kugirirwa icyizere bakajya batekera kuri GAZ

Bimaze kugaragara ko ingo nyinshi zimaze kwitabira gutekeza kuri GAZ, Nyamara abakozi bo murugo ari nabo akenshi baba bari mu gikoni, bakagaragaza ko abakoresha babo batabemerera gukoresha Gaz, bitwaza ko umukozi wo murugo adakwiye gukoresha Gaz.

Muri iki gihe i gihugu cy’u Rwanda cyashyize ingufu mugushishikariza abanyarwanda gukoresha gaz zikoreshwa mugutegura amafunguro hagamijwe kugabanya umubare w’amashyamba atikirira mu ikorwa ry’amakara asanzwe akoreshwa na benshi muguteka ndetse ikaba inagabanya umwanda yaba mu gikoni cyangwa no kumuntu uyikoresha, abakozi bo murugo bamwe bagaragaza ko kuba GAZ itunzwe mu rugo bakoramo ntacyo bibungura kuko ikoreshwa gusa ari uko nyirabuja ariwe waje mu gikoni.

Uwimana ukora mu rugo rwo mu karere ka Gasabo yavuze ko aho akora ahamaze imyaka ine kandi kuva yahagera yarasanze bafite Gaz ariko yivugira ko kuva yahagera ashobora kuba yarayikoresheje inshuro zitarenga 3 kandi nabwo ari kumwe na nyirabuja.

Mu magambo ye yagize ati” Gaz niba narayitekeyeho kenshi ni nka 3 nabwo ndi kumwe na mabuja ndi kumufasha, cyangwa hari umushyitsi waba bosi uje bashaka kumwakira byihuse. Ubundi njyewe nkoresha amakara.”

Beata nawe ukora muri rumwe mu ngo zo muri aka Karere yagize ati” Gaz irahari mu rugo ariko njyewe nkoresha amakara nteka, ikoreshwa gusa na mushiki wa bosi iyo yatetse cyangwa mabuja. Ntabwo ni impamvu gusa nkiza niko bantoje nanjye mbyakira ntyo.”

Aba bakozi bo murugo bahurira mu kuba batungukira ku byiza byo kuba bakora mu rugo bafite Gaz ngo nabo boroherwe n’akazi kamwe na kamwe cyane cyane nko kwoza amasafuriya yatekeye ku makara.

Ibi kandi n’abakoresha bamwe na bamwe barabyemera ko batarekurira Gaz yabo umukozi ngo ayitekereho ahubwo bamugurira amakara akaba ariyo akoresha.

Uwamahoro Claudine ni umugore utuye mu mujyi wa Kigali yabwiye ubumwe.com ko amaze umwaka aguze ibi bikoresho ariko ko abikoresha gacye kuko ngo atatuma umukoziwe wo murugo abikoresha.  Yagize ati : « Sinatuma umukozi wajye akoresha gaz, yanyicira ishyiga, ikindi se adacanye imbabura yakora iki ? Nyikoresha iyo ndi murugo ntagiye kukazi,ubundi we akoresha amakara da ».

Ibi abihuriyeho n’abatari bacye basanga ngo gaz ari igikoresho cy’ubusirimu kigomba gukoreshwa na nyirurugo gusa. Ibi bigaterwa ariko ahanini n’imyumvire yabamwe ikiri hasi,birengangiza ko usibye ubusirimu, guteka kuri gaz bizigama igihe n’amafaranga nkuko bishimangirwa na Mutimucyeye Denise utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya

Kuriwe ngo gaz yayiguze kugirango imufashe koroshya akazi,bityo n’umukozi we wo murugo arayikoresha. Yagize ati : « Gaz nayiguze ngo inyorohereze ubuzima. Ntampamvu rero yo kuyikingirana. Umukozi arayikoresha bikihutisha akazi, bikatugabanyiriza n’amafaranga agenda kubicanwa.  Dore nk’ubu nyimaranye umwaka n’amezi nk’ane cyangwa atanu, ariko mbere twakoreshaga amakara imifuka ibiri ku kwezi ni ibihumbi cumi na bitandatu. Ariko ubu dukoresha gaz y’ibihumbi cumi na bibiri n’amakara y’ibihumbi bibiri yo gutekesha nk’ibishyimbo n’isombe, kandi akazi kakihuta, igikoni kigasaneza. »

Mu ntangiriro za Mutarama 2018, nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyashyizeho amabwiriza agenga ubucuruzi bwa gaz, kubaka inganda ziyibika, kuyishyira mu macupa mato n’ibigega kugera kuri toni eshanu, ndetse n’imikorere y’abayiranguza n’abayicuruza.

Mu guhangana n’ikibazo cy’igiciro cyayo cyasaga n’ikiri hejuru kandi, havanweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ndetse Ikigo Gishinzwe Ingufu, REG ku bufatanye na RURA gihabwa inshingano zo kugenzura niba koko icyari kigamijwe cyaragezweho, cyangwa niba hari abakomeza kuyihenda,

Mu by’ibanze byakozwe harimo gushishikariza abikorera kwitabira ubucuruzi bwa gaz yo gutekesha, aho kugeza ubu habarurwa ibigo 11 biyirangura hanze y’igihugu, mu gihe hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara abacuruzi bato n’abanini bayigeza ku bayikeneye ku buryo ntawagira ikibazo ngo yabuze aho ayigurira.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here