Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakristo natwe dukwiye kwiga kugendana n’ibihe ariko dukomera ku kwemera dufite.

Abakristo natwe dukwiye kwiga kugendana n’ibihe ariko dukomera ku kwemera dufite.

Basomyi dukunda, Imana ikomeze kubana namwe no kubarinda muri byose. Nk’uko mubizi isi imaze iminsi igwiririwe n’icyago gikomeye kandi gihangayikishije abantu b’ingeri zose, ariko nubwo bimeze bityo Imana iracyari Imana yo kwizerwa. Imana ntihinduka kandi ntabwo twaramya Imana mubihe byiza gusa ngo mubihe by’amage tuyireke. Ahubwo igihe abantu bari mu bibazo usanga akenshi aribwo barushaho kwisunga Imana.  

Ntabwo byoroheye buri wese kwegera Imana mu isengesho igihe atari kumwe n’abandi mu iteraniro ryabo ahuje nabo ukwemera. Ndahamya ko benshi mubari bamenyereye kugendera kubandi mucyo dukunda kwita “ikigare” ntabwo biboroheye gusenga mubihe nk’ibi insengero zimwe na zimwe zifunze ndetse n’izifunguye ugasanga hatabamo umudendezo wo gusenga nk’uko byahoze.

Aho insengero zifungiwe nyuma hakaza kubaho gufungura nke muri zo zimaze kuzuza ibisabwa ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda kwandura cyangwa kwanduza Covid 19, hari abari basanzwe baza mu nsengero bazicitsemo. Abo ntibongeye kugaruka kubera impamvu zitandukanye, zimwe muri izo harimo kuvuga ngo “Imana siyo yakinguye” bati, “Imana ntiyakingura insengero zimwe ngo izindi izireke,” abandi bati “ Imana ntiyakwemera ko haterana abantu bamwe ngo abandi ibareke.” Aha baba bavuga abagore bafite abana, abari muzabukuru n’abana bato. Hari n’abavuga ko ibi byo kwandika abaje mu iteraniro kimwe no kubapima umuriro ari ibikorwa bya Antikristo (urwanya Kristo). Abavuga batyo bariheje ntibakiboneka mu nsengero kuko bibaza ko ubu buryo buri gukoreshwa nk’ingamba zo kurwanya Covid 19 bwaba ari uburyo satani ashobora gukoreramo.

Abakristo batandukanye bafite gushidikanya….

Abantu nkaba ndabahumuriza mbabwira ko ibiri gukorwa byose ntaho bihuriye na Antikristo. Kubisanzwe Antikristo ni umuntu cyangwa ibikorwa cyangwa imikorere (system) irwanya kwemera Kristo cyangwa gukora kwe. Ikintu cyose kitagusaba kwihakana izina rya Kristo ntaho gihuriye na Antikristo. Ariko nubwo bimeze bityo abizera Yesu Kristo, bakwiye kuba maso cyane no gusaba ubwenge mubihe nk’ibi birimo hamwe na hamwe bibuza guterana gusenga no kwamamaza ukwemera kwacu. Tuzirikane ko intumwa Pawulo yanditse agira ati “Umenye yuko mu munsi y’imperuka hazabaho ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1).

Ntawashidikanya ko tugereranije igihe iyi baruwa yandikiwe n’igihe turimo imperuka yaba itwegereye gusumba abo mugihe cya Pawulo. Niba hagomba kubaho ibihe birushya, ntitwibwire ko umudendezo wo kuramya no gusenga Imana abantu bo mu myaka yashize bari bafite ariwo tuzakomeza kugira mubihe by’iyi myaka turimo kimwe n’iri imbere. Igihe rero ibintu bigenda bihinduka Abakristo natwe dukwiye kwiga kugendana n’ibihe ariko dukomeza gutsimbatara ku kwemera dufite muri Yesu Kristo.

Ndizera ko Igihe wagira amakenga ko ibiri gukorwa byaba biri kwerekeza muri gahunda ya Antikristo (urwanya Kristo) hanyuma ugasobanuza Umwuka w’Imana, ntazabura kugusobanurira uko wakwitwara muri icyo gihe.  Aho bikenewe ko ugira icyo uvuga, Imana izaguha ubwenge bwo kuvuga ibiyihesha icyubahiro. Aho bisaba kwihangana izagushoboza kwihanga. Aho bisaba kugira ubwitange cyangwa ibyo wigomwa ngo izina ryayo ryubahwe, ntugire ubwoba izabigushoboza.

Igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mukuri

Ubwenge bumwe dukwiye gusaba Imana muri iki gihe ni ukutwigisha gusenga mu Mwuka. Birashoboka ko waba wibuka wa mugore w’umusamariyakazi Yesu yasanze ku iriba. Umugore yamubwiye ko basekuruza bari bamenyereye gusengera k’umusozi (Samaliya) Abayuda bo ngo bari bamenyereye ko Imana isengerwa i Yerusalemu gusa (Yohana 4:19-20). Yesu yaramusubije ati “Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu….Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mukuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga” (Yohana 4:21-23).

Bene Data, igihe kirasohoye ubwo abasenga Imana by’ukuri batitwaza ko insegero zifunzwe, cyangwa ngo abantu babe batemerewe guteranira hamwe. Abasenga Imana by’ukuri bashobora kuyisenga bari kumwe n’itsinda ry’abantu kimwe n’uko bayisenga bari bonyine. Imana ntituye gusa mu nsengero, Imana ntiba k’umusozi runaka, ubuvumo, isumo ry’amazi, ubutayu, cyangwa ahantu runaka. Mu ishyamba.  Abasenga Imana by’ukuri bizera ko Imana ibera hose icyarimwe kubw’ibyo ishobora kumva gusenga k’umuntu umwe kimwe nuko yakumva gusenga kw’iteraniro ry’abantu. Mukwirinda kwanduzanya Covid 19 tubujijwe kwegerana mu buryo bw’umubiri ariko ntabwo tubujijwe kwegerana m’uburyo bw’Umwuka! Umutima ushaka Imana igihe cyose waba usenga aho waba uri hose, hakaba hari undi muntu nawe uri gusenga Imana aho yaba ari hose imyuka yabo ihurira imbere y’Imana Data wa twese kandi buri wese azahabwa igisubizo kijyanye no kwifuza kwe.

Iyi minsi ni iminsi igoye abagenzi bajya mu ijuru kandi simpamya ko bizagabanuka ahubwo bizarushaho kuba bibi. Niyo mpamvu nshishikariza abizera by’ukuri ko twagura uburyo tubugwiza. Mukomeze kwivomera amazi muzanywa mugihe cy’amapfa. Mukomeze kwiga gusenga Imana no kuyiramya muri mwenyine n’igihe muri mu bandi. Dushake gusobanukirwa icyo Yesu yise “gusenga Data mu Mwuka.” Jye nsobanukirwa ko gusenga Imana mu Mwuka ari igihe umwuka wanjye uhuye n’umwuka w’Imana mugihe ndi gusenga. Ni uburyo bwo gushyira ku ruhande indi myitwarariko yose (preoccupations), umutima wawe n’ubwenge bwawe bikarangamiza ku Mana yonyine utitaye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose cyangwa utarebye k’umuntu uwo ari we wese ugahanga amaso Imana yonyine. Gusenga Data mu Mwuka, ni igikorwa cy’umutima (attitude), si igikorwa cy’umubiri (physical act or position) cyangwa cyo kuba uri ahantu runaka. Naho insengero zose zakurwaho, abayobozi bazo bagahagarikwa burundu ntibasubire guteraniriza abantu hamwe, abemera Yesu by’ukuri bazakomeza gusenga Data mu Mwuka.

Niby’ukuri ko guteranira hamwe n’abandi bifite ibyiza byabyo, ariko kandi ntaho umuntu atasengera ngo Imana imwumve niyo mpamvu Pawulo yaduhuguriye gusengesha Umwuka m’uburyo bwose bwo gusenga (Abefeso 6:18). Imana ibidufashemo.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here