Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abana bafite indwara ya Autisme baracyagorwa no kubona amashuri

Abana bafite indwara ya Autisme baracyagorwa no kubona amashuri

Abana bafite indwara ya autisme baba bakeneye amashuri yabo yihariye, kubera imyitwarire yabo akenshi ikunda kugorana kwisanisha n’abandi, gusa amashuri aracyari ikibazo kuko adahari.

Indwara ya Autism ni indwara itera abana ku buryo budasanzwe aho bibagora ku bana n’abandi ,umwana akagorwa no kuvuga n’ibindi bibazo byinshi bijyanye n’imyitwarire idasanzwe.

Iki kibazo gitangira kugaragara hagati y’imyaka ibiri n’itatu ya  mbere y’ubuzima bw’umwana, aho ubwonko buba budakora neza, bikagaragarira mu myitwarire idahwitse umwana ashobora kugaragaza.

Ababyeyi twaganire b’abana bafite indwara ya  autisme bavuga ko kugira ngo abana babone amashuri bigamo ari ibintu bitoroshye.

Akimana Ange avuga ko bitoroha kurera uyu mwana bisaba kwihangana no kumuhora hafi.

Ati” Ntabwo byoroshye na gato kubyakira kuko ni abana baba bateye ukwabo, ntiwabatwara mu mashuri asanzwe ngo bigane n’abandi bisaba amashuri yabo bwite kandi ntapfa kuboneka ahantu hose naho abonetse usanga ahenze bisaba ubushobozi bwinshi ngo babashe kujya kuhiga, niho usanga udafite ubwo bushobozi umwana ava mu ishuri akaba mu rugo”.

Gahongayire Illuminé ufite umwana ufite ikibazo cya Autisme akaba n’umwarimu mu kigo cya Autisme Rwanda avugako ababyeyi benshi badafite ubushobozi bwo kujyana abana babo mu mashuri ashobora kubitaho.

Ati” Abenshi badafite ubushobozi babaheza mungo kuko aya mashuri yandi ntabemera, iyo babyanze rero babasubiza mungo bakabakingirana, kuko amashuri yita kuri bariya bana  bafite ikibazo cya Autisme  ni make kandi aba bana bisaba kubafata by’umwihariko kuko batandukanye n’abandi kandi ikigo kibitaho ni kimwe ababyeyi bose ntibabona ubushobozi bwo kukizanamo abana” .

Kamagaju Rosine Duquesne umuyobozi wa Autisme Rwanda avuga ko ishuri rimwe ridahagije mu kwakira aba bana!

Indwara ya Autism irangwa n’uruhurirane rw’ibimenyetso bitandukanye birimo ibibazo mu igogora ,kugorwa no kubana no kwisanzura mu bandi ,hari abagira ibibazo by’ubwonko ,kunanirwa kuvuga no kwisanzura ,indwara z’agahinda ,kunanirwa kwibanda ku kintu ndetse n’ibindi byinshi ariko buri muntu wese akaba agira umwihariko we bitabaye ngombwa ko agaragaza ibimenyetso byose.

Kamagaju Rosine Duquesne, Umuyobozi wa Autisme Rwanda avuga ko kwita kuri aba bana bisaba ubushobozi n’amikoro.

Ati”Kwita ku mwana ufite Autisme si ibintu byoroshye bisaba ubushobozi bwinshi ari imbaraga z’umubiri n’ amikoro kuko umwana ugiye mu ishuri ntajya mu mashuri asanzwe y’abana benshi, abafite Autisme biga ari nk’abana 7 bafite nk’abarimu batatu cyangwa bane bigatuma bisaba ubushobozi kugira ngo uwo mwana yitabweho”.

Gishoma Darius ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC avuga ko udashobora kumenya ko umwana afite indwara ya Autisme mu gihe ataratangira kugerageza kuvuga.

Ati” Akenshi iyo umwana akiri muto ntibyoroha ko abaganga bahita babibona umwana akiri munda akenshi babibona guhera ku myaka 2 kuzamura 3 nibwo umwana aba atangiye kuvuga niho ababyeyi  batangira kubibona kuko bamuvugisha bakabona atavuga nk’abandi “.

Gishoma Darius ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC asobanura ko akenshi iyi ndwara imenyekana guhera ku myaka 2

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, igaragaza ko umwe mu bana 100 aba afite ubumuga bwa Autisme, kugeza ubu mu Rwanda nta mibare nyakuri y’abafite ubu bumuga ihari, gusa Ikigo Autisme Rwanda  kuva cyatangira muri 2015 kimaze kwakira abana 300, cyahaye uburezi bw’ibanze.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here