Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abana bo mu muhanda birengagijwe mu rugamba rwo gukumira Covid19

Abana bo mu muhanda birengagijwe mu rugamba rwo gukumira Covid19

Abana bo mu muhanda mu rugamba u Rwanda rurimo rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 barirengagijwe mu mpande zose. Iyi nkuru iragaruka ku buzima bw’abana bo mu mihanda bo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho ubona nta rwego na rumwe rubitayeho mu kubarinda kwandura cyangwa kwanduza Covid-19.

Aba bana hirya no hino usanga ntacyo bikanga kuko inzego z’umutekano ziba zarabafashe ko ari ubuzima bwabo bwemewe kuko n’uburyo bafata abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bo baba babareba nk’aho koko bitabareba, ahubwo ukabona bameze nk’aho nabo bari mu kazi kabo kemewe.

Mu masaha arenze ayo abantu bose bagomba kuba batakiri mu muhanda (ni ukuvuga Saa moya z’ijoro cyangwa saa tatu) bo usanga bidegembya nta kibazo na kimwe, yaba Nyanza ya Kicukiro cyangwa Nyabugogo.aho iyi nkuru yacu yibanze. Iyo muganiriye bakumvisha ko ntacyo bikanga kuri Covid-19, kuko bakubwira ko ari iy’abantu b’abakire bo batarimo.   “Twebwe ubundi turi ibirara byabyiyemeje. Aha niho mu rugo urebye. Mbese ntaho twahurira na Covid twebwe.” Aya ni amagambo ya M.E Umwana wibera ku iseta rya Nyabugogo yidegembya mu muhanda.

Undi mwana uvuga ko iwabo ari mu karere ka Gasabo na Kamonyi kuko ise na nyina batandukanye umwe agashaka Kamonyi undi Gasabo we akaba yibera ku iseta rya Nyabugogo ku mashyirahamwe yagize ati “Covid-19 ntabwo twebwe yadufata. Ifata byabintu by’ibikire bijya City Tower bikarya amakoko bikagira ibida binini. Naho twebwe wapi nta Covid-19 yadufata rwose”

Udupfukamunwa “tujugunwa” ahabonetse hose

Aba bana bavuga ko batoragura udupfukamunwa mu rwego rwo gucungana n’abashinzwe umutekano gusa, bagaragaza ko nta bwirinzi bwa Covid-19 baba bagendereye ahubwo ari ukugira ngo bakiranuke n’abashinzwe umutekano.  K.Y uvuga ko iwabo ari i Karembure yagize ati“udupfukamunwa ndutoragura mu Kagarama cyangwa hariya haruguru i Nyanza aho abashinwa bakorera. Iyo ngatoye mba mbibona ko ari kabi bagakoresheje ariko mba ngira ngo gusa abapolisi batampagarika nkakambara. Cyangwa iyo ndikugenda nka gutya centre nkaba nakabona nkagatoragura kugira ngo abashinzwe umutekano batanfata.

N.F w’imyaka 11 na T.E, bibera ku iseta y’inyanza bavuga ko nabo udupfukamunwa badutora mu myanda y’abakire basohoye ngo imodoka ziyitware, ariko bigeze rimwe gutunga kamwe gashya bahawe ubwo bari bajyanywe ku kigo cyitwa EFOTEC. N.F ati“Nigeze gutunga agapfukamunwa kamwe bari bampaye. Ubundi mbutoragura mu Kagarama kwa kundi baba basohoye imyanda.”

Aba bana bavuga ko aho bari bahatwawe nuwo bita sociale wo ku Karere ariko bahise bongera barahava bigarukira mu muhanda. EFOTEC ni ikigo gisanzwe cy’amashuri giherereye Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, aho umuyobozi wacyo yavuze ko bahanyujije aba bana ariko ubu bakaba batagihari kuko bahise babatwara.

Umuyobozi wa EFOTEC Tumukunde Monica Leonard yagize ati “Yego byabayeho muri ibi bihe bya Covid-19, ariko bahise bagenda kuko ubu ntibagihari. Abayobozi barahabanyujije gato ariko ntabwo namenye serivice babahaga kuko mubabitagaho ntabwo nari ndimo. Sinanamenye aho bakomereje. “

 “Banywa ibiyobyabwenge birinda”

Muri iyi minsi aba bana bavuga ko bongeye imbaraga mu gukoresha ikiyobyabwenge cyitwa Tineri kuko kibongerera ubushyuhe kandi Covid -19 ikaba itinya ubushyuhe kuburyo bo itabegera. N.P yagize ati “ Ubundi Corona izirana n’ubukonje kandi umuntu wafashe ka tineri aba afite ubushyuhe bwinshi cyane. Ntabwo rero Korona yamutinyuka yahita ishya.”

B.E nawe yunze murye avuga ati “Ubundi twebwe ntabwo Covid yatwiyongoza. Tuba dufite ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru kuburyo ntaho yatoborera. Tineri ahantu hose uba uri nayo kuburyo uba ufite ubwirinzi buhagije kurusha uwambaye agapfukamunwa.

Ubusanzwe uyu muti wa Tineri, ni umuti bakoresha basiga amarangi ku nzu ndetse no kubyuma. Bawuvangisha amarangi. Aba bana bagenda aho bubaka amazu bakayiba niyo kaba ari gake mu gacupa, noneho bakajya bashyira ku mazuru bagakurura umwuka wayo, aho bahita batakaza ubwenge ukabona ko basinze.

Aba bana buri wese umusangana agacupa, karimo utuntu duke cyane mu ndiba, kuko bivugira ko idasaba ubwinshi.

Iyo bamaze kuyinywa ni ukuryama hamwe, haba muri ruhurura cyangwa ahandi babonye ingangi (aho baryama). Barara babyiganye nta bwirinzi na mba bafite. David ati “Twebwe se ko tuba twizeranye nta bwoba. Guhana intera ya Metero niko bavuga ariko twebwe ntabwo byashoboka kuko turara ahantu hatoya kandi ducucitse, ariko ntabwoba tuba dufite kuko tuba twasenze.”

Aba bana bo mumuhanda aho barara nta bwirinzi na buke bafite.

Bamwe muri bo bacishamo bagataha mu miryango yabo akanya gato bakaza kwongera kwisubirira mu muhanda. Nyamara yaba bo ubwabo yaba imiryango yabo basanze nta n’umwe witwararika ngo ubone yikanga Covid-19.

N.E Utuye mu Mudugudu wa Gatovu Akagali ka Gahanga n’umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo yatahanaga n’umunyamakuru ngo arebe uko iwabo yakirwa. Nshuti yageze iwabo yinjira nk’ibisanzwe nkaho atari amaze amezi ane mu muhanda yinjira asuhuzanya mu biganza na mama we ndetse n’abandi bavukana.

Umubyeyi N. E (tutifuje gutangaza amazina ye) yagize ati“Hoya ntabwo tubitekerezaho ibya Covid-19. Twebwe rero kubera ko tuba twibereye mu giturage uku, ibya Covid-19 tubyibuka ari uko tugiye iyo mu mujyi. Nk’ubu ibyo mbyibutse ko koko byashoboka ko yazana Covid-19 ari uko ubimbajije.”

B.E we akunda gutaha rimwe narimwe akajya kureba iwabo ubundi akagaruka mu muhanda ubwo twatahanye i Karembure twageze iwabo dusanga barimutse aho yari yarasize nyina atuye asanga atagihari, cyakora abaturanyi bari baturanye na nyina bamurangira ko yimukiye Gahanga. Umubyeyi uzi uwo mwana ati “Ubundi uyu mwana twari duturanye na nyina ariko yarimutse inzu babagamo barayongeje. Afite abana 3 bose bamunaniye bibera mu muhanda. Ariko iyo baje abana bacu mu mudugudu bagenda kubasanganira kuko baba bari basanzwe baziranye. Noneho muri ibi bihe abana kuko batari kujya ku ishuri ubwoba buba ari bwose ko batwanduriza abana Covid-19, kuko nta bwirinzi na buke baba bafite. Na nyina kandi byari uko ni ukuza nyine akamusanganira gutyo.Ubuse yaba agize amahirwe akaza kumusuhuza ngo arajya mubyo ku munena ngo abanze akarabe intoki koko! “

Aba bana abenshi bagaragaje ko bakunda gutaha ubundi bakagaruka gukomeza ubuzima bwabo mu muhanda. Uwitwa Manudi yagize ati: “Njyewe nkunda gutaha ari ku cyumweru nibwo iwacu baba biriwe murugo batetse.” Uru rujya n’uruza rw’aba bana bo mu muhanda, rufite ibyago byinshi byo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 kuko nta bwirinzi na buke bafite yaba ubwabo cyangwa imiryango yabo.

Udupfukamunwa tujugunywa ahabonetse bagatoragura

Nyamara n’ubwo utu dupfukamunwa tukigaragara hirya no hino mu bishingwe, hari amabwiriza Y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) asaba gutandukanya udupfukamunwa n’indi myanda, nk’uko byagarutsweho na Jacques Nsengiyumva ushinzwe amabwiriza n’imirongo ngenderwaho aho yagize ati “Kugeza ubu hagiyeho amabiriza abwiriza abaturage uko bagomba kubungabunga udupfukamunwa. Umuntu umaze gukoresha agapfukamunwa, agashyira ahantu hihariye hatandukanye n’iyindi myanda. Hanyuma tukegeranywa, tukajyanwa aho twangirizwa.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko hatanzwe isoko ryo kujya dushyirwa hamwe. Ati”Ubu hari isoko ryatanzwe kugira ngo izi kampani zihabwe inshingano zihariye zo kujya gutoragura udupfukamunwa aho duherereye mu baturage. Uzaritsindira azatangira kujya yegeranya udupfukamunwa aho twaba turi hose mu gihugu. Kubera ko rizahabwa abasanzwe n’ubundi batwara imyanda mu mazu y’abaturage, aho batuvanze n’indi myanda azajya agenda adukuramo. “

Udupfukamunwa tujugunye ahantu, twanduye, hari abibaza ingaruka tugira ku buzima. Dr Menelas Nkeshimana usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya CHUK akaba no mu itsinda ryo gukumira Coronavirus yatangaje ko agapfukamunwa kanduye katera indwara z’ubuhumekero. Ati” Umwanda ubwawo utera indwara nyinshi. Noneho umwanda uri hafi y’amazuru n’umunwa n’amaso ni umwanda winjiye mu mubiri. Byatera uburwayi, kuko haba harimo za mikorobe nyinshi, byatera indwara zo mu bihaha, uretse na Covid-19 hari n’izindi nyinshi zazamo.”

Nta gahunda yihariye kuri bo

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamiye abaturage, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Ngwije Jean Nepomuscene mu magambo ye yagaragaje ko nta gahunda yihariye yo kwita kuri aba bana mu bihe bya Covid-19, ahubwo ko bari mu bikorwa bihoraho. Yagize ati “Abana bo mu muhanda ubu baragabanutse cyane kubera ibikorwa tumazemo iminsi by’ubukangurambaga byo kubakura mu muhanda zibasubiza mu miryango.

Ubu bukangurambaga bwari bwaratangijwe muri Werurwe uyu mwaka biza kubangamirwa n’ibihe cya guma mu rugo ariko kuva tariki 20 z’ukwezi kwa Gicurasi twakomeje ubwo bukangurambaga. Aho dukura abana mu muhanda tubahuza n’imiryango yabo. “

Ngwije yakomeje avuga ko intera bagezeho ishimishije cyane kuko kugeza ubu bamaze gusubiza abana 2565 mu gihugu cyose mu miryango yabo, aho 1463 ari abo mu mujyi wa Kigali naho 1102, bakaba baturuka mu turere twose tw’intara.

Gusa ku bigo byakira abana bo mu muhanda, bivuga ko muri iki gihe bitari gukorana bya bugufi n’abana bo mu mihanda kubera ko hari ibyahindutse. Hazabintwari Charles umuyobozi mu ikigo cyitwa les enfants de Dieu cyari gisanzwe cyakira abana bo mu muhanda kikabitaho giherereye i Ndera, mu magambo ye yagize ati “ Muri iyi minsi ntabwo turi kwakira abana bo mu mihanda. Guhera uku kwezi gushize(ni ukuvuga Kanama) ntabwo turi kubakira,kuko mu buryo bw’igororamuco hari  ibyahindutse aho umwana ahuzwa n’ababyeyi agakurikiranwa ari mu muryango. Turacyahindura uburyo bw’imikorere kugira ngo tubone uko dukomeza gukora. “

Hazabintwari yakomeje avuga ko abana bababona mu mihanda, ariko ubu ntacyo bakora kirenze kuko bakiri kwiga kuri gahunda nshya.

Minisrteri y’Ubuzima irabivugaho iki ?

N’ubwo byagaragaye ko nta bwirinzi na buke abana bo mu mihanda bafite yaba bo ubwabo cyangwa mu miryango yabo, Dr Menelas Nkeshimana yatangaje ko nta tsinda riragaragazwa ryanduye Covid-19 ry’abana bo mu mihanda,ariko anatangaza ko nta gahunda bari bagira ngo bapime aba bana. Ati : “ Kugeza ubu nta tsinda rinini ryaba ryaragaragajwe ngo ni iry’abana bo mu muhanda banduye Covid-19. Bashobora kuba umwana umwe cyangwa babiri ariko atari itsinda. Barahari bigeze kugaragara ntabwo nakubwira ngo ni bangahe.”

Dr. Menelas Nkeshimana (Ifoto Internet)

Dr Nkeshimana yakomeje avuga ko hatari habaho igikorwa ngo bapime abana bo mu muhanda, kuko bitaborohera kubageraho aho baba bari. Ndetse banabahamagaye batabitaba. Ati” Dushobora kutababona kubera ko baba bihishe, aho baba bari ntiwapfa kuhagera ni muri za ruhurura n’ahandi hose nk’aho. Rero ntabwo twari twahinjiramo ngo tubapime.”

N.B: Twahisemo gukoresha impine y’amazina y’aba bana kuko bose batujuje imyaka y’ubukure

Mukazayire Immaculée  Youyou                                                                                        

 

5 COMMENTS

  1. Mdame Immaculee! aya makuru rwose ntabwo ariyo kuko tuzi neza gahunda ziri gushyirwa mu bikorwa. Birashoboka ko wanditse ibyo usanzwe witekerereza gusa.dafite amakuru wegera bayafite ubundi ukandika ibyukuri.

    • Wowe Kazoza ahubwo biragaragara ko uri Muri bano bavuzwe Muri iyi nkuru birengagije aba bana . Naho Wa mugani wawe Niyo atagira uwo abaza wundi yanabyandika kuko aba bana hirya no hino baruzuye. Ahubwo mumushimire Ku makuru yabahaye!!!

  2. Cyakora iyinkuru ikoze neza n’_ubwo ibabaje. Mwagerageje kureba abantu bose byarebaga. Aba bana rwose. Ukuntu bivugira bahorana moral. Buri mubyeyi wese ni ukuri ibi biramureba. Barababaje aba bana.

  3. Cyakora disi aba bana barababaye ! Ngo Covid ifata bya bigabo binini by’ibida birya inkonko city tower!!!! Akabi gasekwa nka Keza cyakora ndasetse pe!!!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here