Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abana bo mu muhanda mu rujijo rw’indwara zifata mu myanya y’ibanga

Abana bo mu muhanda mu rujijo rw’indwara zifata mu myanya y’ibanga

Abana bo mu muhanda bagaragaza ko batazi amakuru y’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’indwara zifata mu myanya y’ibanga, aho batangaza ko ntaho bahurira n’aya makuru.

Bamwe mu bana bo mu muhanda bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ntaho bahurira nabyo,aho n’abagaragayeho indwara zifata imyanya y’ibanga usanga nta makuru bafiteho, rimwe na rimwe bakabyitiranya n’imihindagurike y’ikirere cyangwa kuba yabuze ibiyobyabwenge.

Aba bana bagenda bagaragara hirya no hino mu mihanda y’umujyi wa Kigali, cyane cyane mu dusantere duhuriramo abantu benshi, iyo uganiriye nabo ubabaza amakuru baba bazi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’indwara zifata imyanya y’ibanga, abenshi baraguseka cyane, bakwereka ko ayo makuru uje kuyashakira ahatariho.

Ismael Niyo, uvuga ko  ise yabataye bagasigarana na nyina, nyuma nyina nawe akaza gushaka umugabo wundi, bakajya bamutoteza ibintu yavuze ko byatumye afata umwanzuro wo kwigira mu muhanda, kuko ho avuga ko nta muntu umutoteza, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yagize ati “ Ariko rwose Tantine( Aha yabyitaga umunyamakuru wamubazaga), nawe reka kunsetsa! Ubwose ibyo ninde waba wabinganirije koko? Ubwo naba nje kugusaba warangiza ugatangira ngo uri kunyigisha ubuzima bw’imyororokere koko cyangwa ngo uri kumbaza indwara zo mubitsina?”

Cyakora Niyo, agaragaza ko uvuze ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ahita yumvamo;ibyo gutwita no kurwara SIDA, akaba yaranagaragaje ko hari igihe yishima mu myanya y’ibanga gusa agasobanura  ko biba byatewe n’izuba.

Yakomeje agira ati” Ubundi njyewe nta ndwara zo mu bitsina nfite, nonese hari SIDA ndwaye? Cyakora iyo izuba ribaye ryinshi nabuze akantu ko kunywa( Aha aba avuga twa tuyoga duto duto banywa, cyangwa ibyitwa tineri;Ubusanzwe uyu muti wa Tineri, ni umuti bakoresha basiga amarangi ku nzu ndetse no kubyuma. Bawuvangisha amarangi. Aba bana bagenda aho bubaka amazu bakayiba niyo kaba ari gake mu gacupa, noneho bakajya bashyira ku mazuru bagakurura umwuka wayo.)hari ukuntu nishimagura mu kabuno, ariko ntabwo ari SIDA, kuko iyo byabaye ninjoro birarangira.”

Fabrice w’imyaka 13, uvuga ko yabanaga na nyina I Gisenyi, nyuma yashaka undi mugabo, akaza asanga ise I Kigali, ngo amutware mu ishuri, nyuma naho akaza gusanga nta buzima buhari( ubwo yavugaga ko mukase yamufataga nabi). We yavuze ko iyo bavuze ubuzima bw’imyororokere yumva inkomoko y’abantu, gusa ahamya ko bo ari abana ayo makuru areba abantu bakuru.

Yagize ati” Ayo makuru ariko kuyamenya n’ubwo ntan’umuntu watuganiriza ibyo bintu,ariko twebwe turi abana. Byagirira akamaro abantu bakuru kuko ni nabo barwara izo ndwara, cyangwa abana bo mu bakire baba bariye ibintu byinshi, naho twebwe rwose wapi.”

Kuba hari umuntu wareba mu myanya yabo y’ibanga ni ihurizo….

Muri aba bana bo mu muhanda, harimo abafite iwabo batuye muri uyu Mujyi wa Kigali, aho nyuma y’igihe runaka ashobora kujya iwabo gusa akagaruka akisubirira mu muhanda, aho hari ababyeyi bavuga ko niyo yaba arwaye, atamwemerera areba mu myanya y’ibanga ngo amenye icyo arwaye.

Mahirwe Elia Utuye mu Mudugudu wa Gatovu Akagali ka Gahanga n’umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo yatahaga nyuma y’amezi ane agiye gusuhuza nyina, avuga ko yishimaguraga mu myanya y’ibanga, ariko avuga ko biba biri bukire,kuko biterwa n’ubushyuhe bwinshi.

Umubyeyi we Nyirabahire Madarina, atangaza ko yabonye yishimagura amubajije icyo arwaye, amubwira ko ari ubushyuhe, ni uko nawe arekera aho kuko ntakindi yari kurenzaho.

Nyuma y’amezi ane atashye gusuhuza nyina, aho nyina avuga ko yabonaga yishima ariko atamukundira ko areba icyo arwaye.

Yagize ati” Naramubonye aje nk’uko bisanzwe, ubwo yari amaze nk’amezi ane adataha, mubona hari ukuntu adatekanye ameze nk’uri kwishima mu makabutura, mubajije icyo yishima aranseka, “ngo nonese urashaka ko nkwereka mu gitsina!” ubwo ni uko byarangiye kugeza iminota ahamara irangiye agasubira iyo mu mihanda yibera.”

Aba bana mu kuba amakuru bafite ari hafi ya ntayo, ndetse n’isuku ubwayo yaba ku mubiri muri rusange cyangwa no mu myanya y’ibanga by’umwihariko. Nubwo batemera cyangwa ngo bamenye ko ibyo bumva cyangwa babona ari indwara, muganiriye wumva ko barwara indwara zitandukanye mu myanya y’ibanga, ariko bakavuga ko nta muntu n’umwe ugomba kubarebera muri iyi  myanya yabo.

RBC itangaza ko nta mwihariko w’abana bo mu muhanda bagira…

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, batangaza ko nta cyiciro cyihariye cy’abana bo mu muhanda baba barware indwara zifata mu myanya y’ibanga cyangwa ngo babiteho ukwabo.

Dr Charles BERABOSE Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya HIV n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina  avuga ko nta cyiciro cyihariye cy’abana bo mu muhanda baba bakira kwa muganga. Gusa avuga ko ubwo nabo babarirwa mu mibare bafite y’ababa bagannye amavuriro kuri izi ndwara.

Yagize ati” Dufite imibare y’abagannye amavuriro muri rusange ntabwo dufite iy’aba bana ukwayo. Kuva muri Kamena 2022 na Nyakanga 2023 abantu barenga  Miliyoni 4 baripimishije muribo 5.3% bari bafite uburwayi baravurwa. Muri iyi mibare n’abana bo mu muhanda babarirwamo. “

Dr BERABOSE akomeza agaragaza ko nubwo aba bana bo mu muhanda, bataba ku rutonde rw’ashyizwe ahagaragara n’umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS ) mu bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura izi ndwara, agaragaza ko aba bana abona nabo bari mubakwibasirwa n’izi ndwara cyane bitewe n’ubuzima babamo.

Ati” Nubwo ku rutonde batanze rw’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura izi ndwara batarimo, ariko bafite ibyago byo kwandura; mu kuba  batizanya ibikoresho bikomeretsa, imibonano mpuzabitsina idakingiye , n’abanduye izi ndwara ntibivuze bakanduza n’abandi…”

RBC igaragaza ko bashyize imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu mavuriro , kuma Radiyo, amateleviziyo n’ibitangazamakuru byandika ku buryo bwo kurinda izi ndwara(harimo gukoresha agakiringirizo, kwirinda ibikoresho bikomeretsa,kwifata, ubudahemuka,kwisiramuza ku bagabo ,gufata imiti neza igihe banduye n’ibindi…”

Muri izi ndwara iziza ku isonga harimo Trichomonas (Tirikomonasi) ni indwara iterwa n’indiririzi yitwa ‘trichomonas vaginalis’ ikaba ikunze gufata mu myanya myibarukiro y’abagore bafite hagati y’imyaka 16-35, Indwara ya Chlamydia yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri kitwa “Chlamydia trachomatis,hagakurikiraho indwara ya Gonorrheoa ,yandurira mu kanwa hakoreshejwe amacandwe, bavuga ko yandurira mu gikorwa cyo gusomana.

Abandura izi ndwara umubare wabo ugenda wiyongera kuko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022 Abantu 5.177.507 basuzumwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hatarimo Virusi itera Sida basanze abagera ku 215.686 bangana na 4.2% bazirwaye.

 

N.B: Amazina yose twakoresheje yaba ay’abana cyangwa ababyeyi babo ntabwo ari amazina yabo bwite kubw’umutekano wabo.

 

Mukazayire Immaculee (Youyou)

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here