Abakozi bakora isuku mu mihanda yo mu Murenge wa Remera baremeza ko abanyamakuru bakora akazi katoroshye ubwo babakoreye ubuvugizi bakaba barahise babahemba ibirarane byose bari babarimo
Ni nyuma y’inkuru Ubumwe.com bwakoze, ubwo bari bumvise amakuru avuga ko aba bakora isuku mu mihanda y’umurenge wa Remera, bari babarimo ibirarane by’amezi ane, ubwo burigihe babahembaga ukwezi kumwe bakabasigaramo ane. Ibintu ubwabo bivugiraga ko byari bimaze imyaka itatu bidakemuka.
Inkuru yari yasohotse ku Itariki 23 Nzeri uyu mwaka, aho aba bakora isuku bari batabaje ko bakwishyurwa amafaranga yabo kuko ukwezi kumwe n’amadeni babaga bagezemo ntacyo yabamariraga. Ubwo umunyamakuru yari yaganirije Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Nyirabahire Languida yari yamwijeje ko bagiye kubakorera ubuvugizi bigakemuka.
Hashimwe ubuyobozi bwadukemuriye ikibazo, ariko cyane cyane abanyamakuru badukoreye ubuvugizi….
Ubwo umunyamakuru yifuje kumenya niba hari icyakemutse yavuganye na bamwe muri aba bakora isuku muri iyi mihanda ariko bose ntibifuje ko imyirondoro yabo yashyirwa ku mugaragaro bagize bati :
« Mwarakoze cyane kuko twari twabuze aho tubakura ngo tubabwire ko mwakoze kudukorera ubuvugizi. Nyuma y’uko iriya nkuru isohotse twaje kwumva twumva Gitifu araduhamagaje adukoresha inama, babanza kudutera ubwoba ngo ninde watanze amakuru mu banyamakuru ngo uwo muntu namenyekana azirukanwa. Ariko nyuma Gitifu yaje kwigarura atubwira ko we akiri mushyashya ariyompamvu »
Undi nawe yunze murye agira ati : « Mwarakoze turahamya ko ari ubuvugizi bwanyu bwatumye batwishyura ibi birarane, kuko barabanje banadusomera iyo nkuru kuri telefone, kuko abenshi muri twebwe twari twarabyumvise gusa ariko tutanazi aho byari byanditse. Ubwo nibwo nyuma yogukora inama nubwo babanje kudukanga bahise batwishyura amafaranga yacu. »
Aba baturage bakomeza bashima ubuyobozi kuba barahise bakemura ikibazo cyabo, ndetse bagashimira cyane n’abanyamakuru babakoreye ubuvugizi. Bati : « Imana yo mu ijuru ijye ibaha umugisha mu kazi kanyu mukora ka burimunsi »
Basoza bavuga ko ubu ibintu bimeze neza, kuko babayeho ubuzima buhwanye n’amafaranga bahembwa bitandukanye n’igihe babahembaga ari uko amezi ane, yikubise kandi bakabaha kumwe gusa.
Mukazayire Youyou