Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abanyarwanda bitabiriye gutera ibiti bivangwa n’ imyaka

Abanyarwanda bitabiriye gutera ibiti bivangwa n’ imyaka

Abahinzi bahinga ibiti bivangwa n’ imyaka bavuga ko byabagiriye akamaro bikanabongerera umusaruro.

Ibi kandi byagarustweho mu nama ihuje  abashakashatsi barenga 200 aho bari kurebera hamwe uruhare rw’ibiti bivangwa n’imyaka mu Rwanda, muri iyi nama haratangarizwamo  bumwe mu bushakashatsi bwakozwe ku biti bivangwa n’imyaka.

Mukandayisaba Francoise ni umuhinzi wo mu karere ka Bugesera uhinga ibishyimbo n’ibigori avuga uko ibi biti byongera umusaruro.

Ati” Mbere gahunda yokuvanga ibiti n’imyaka itarabaho habagaho kurumba kw’imyaka, ariko kubivanga n’ ikintu cyiza kuko byongeramo ifumbire, bigatuma imyaka imererwa neza umusaruro ukiyongera, tukanabona inkwi n’ubwatsi bw’amatungo muri bya biti biba byavanzwe n’ imyaka”.

Tuyizere Emmanuel wo mu karere ka Bugesera umurenge wa Rweru, mu kagari ka Nemba  uhinga ibiti by’ imbuto ziribwa avuga ko uwahinze avanze ibiti n’imyaka nuwahinze atabivanze bitandukanye

Ati” Icyambere amababi yabyo ni ifumbire, kandi ayo mababi akanarinda ubutaka ku gunduka, biba ari nk’aho ari ifumbire mborera, binyereka umusaruro ku buryo bushimishije, hari nk’aho ntera amashu n’ ibinyomoro nkabanza nkaca ikinogo nkabanzamo ya mababi bikampa umusaruro nk’uwakoresheje ifumbire y’ imborera, ikindi ubutaka ntibugunduka, ntubura inkwi, ntubura n’ imishingiriro”.

Mu Rwanda hateraniye abashakashatsi barenga 200 aho bari kurebera hamwe uruhare rw’ibiti bivangwa n’imyaka mu Rwanda, muri iyi nama haratangarizwamo  bumwe mu bushakashatsi bwakozwe ku biti bivangwa n’imyaka.

Ni inama ya kabiri ku bushakashatsi ku biti bivangwa n’ imyaka  ikaba ihuje abashakashatsi, abarimu ba kaminuza zitandukanye, izafasha kubona ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, kuko abashakashatsi ari bamwe mu bazana ibisubizo by’ibibazo biri ku biti bivangwa n’ imyaka bifie ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ ibihe, no kureba uburyo ibyo biti byakongera umusaruro w’ ibihingwa.

Abashakashatsi batandukanye bahuriye hamwe.

Gatesi Julienne umushakashatsi avuga icyo babonye mu bushakashatsi bwo kuvanga ibiti n’ibihingwa.

Ati” Iby’ingenzi twabone mu ubushakashatsi mu gice cy’Uburasirazuba  ni uko aho ibiti biri bivangwa n’ imyaka bihundura ikirere, yafumbire ntigende bikanafata n’imyunyu ntunga gihingwa mu butaka umusaruro akarushaho kuba mwiza”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr, Mujawamariya  Jeanne d’Arc Avuga ko abanyarwanda bitabiriye guhinga ibiti bivangwa n’ imyaka.

Ati” Abaturage bacu icyo bashaka ni ikibongerera umusaruro, iyo tubibashyikirije barabyitabira kuko baba bumva ko iyo imyaka ivanzwe n’ ibiti byongera intungamubiri ku myaka bahinze, ariko byongera n’ubwiza bwaho batuye, kandi ntibyangiza imyaka ahubwo bivangwa nayo kugira ngo bizane igicucu kuri ya myaka, binongere intungamubiri z’ibiribwa”

Ministri Dr, Mujawamariya  Jeanne d’Arc avuga ku kamaro k’ubu bushakashatsi.

Amwe mu moko y’ ibiti avangwa n’ imyaka harimo, Gereveriya, Jakaranda, Resena, Sidiya,Giririsidiya, Kareyandara.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here