Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Abanyarwanda muri rusange dufitiye Imana icyizere cyinshi kuburyo n’umujura ajya kwiba yayiragije...

“Abanyarwanda muri rusange dufitiye Imana icyizere cyinshi kuburyo n’umujura ajya kwiba yayiragije ngo imurinde.” Pastor Basebya Nicodème

Basomyi bacu dukunda, dukomeje kubashimira ko mwahisemo kujya musoma amakuru n’ibyigisho by’iyobokamana byandikwa ni ikinyamakuru cyacu. Twagiye tubandikira amwe mu masomo dukurikije uko ukwemera kwacu mu Mana kuri ndetse twifashishije igitabo cyera cya Bibiliya kandi niwo murongo tuzakomerezaho.

Turifuza ko haramutse hari ibyo mwumva twakwandikaho kubijyanye n’imyemerere yo kwizera Imana (theology), imibereho ya Gikristo (Christian life) n’iy’umwuka (spiritual life) mwabitumenyesha kuri aderese iboneka munsi y’isomo. Gusa birashoboka ko wabaza ikibazo cyangwa watanga igitekerezo tugasanga atari ikintu gikwiye kuvugwaho muri rusange (ni ukuvuga kitareba abantu benshi) bityo icyo twakigusubiza kugiti cya we ariko icyo twasanga abantu benshi bagikeneyeho ubumenyi twacyandikaho tukagitangaza muri iki kinyamakuru cyacu. Ngaho rero ni mutwandikire ibitekerezo byanyu kubyo mwifuza ko abantu basobanurirwa cyangwa bagiraho umucyo ku byerekeye kuyoboka Imana.

Reka rero mbagezeho icyo nizera ko Imana yashatse ko mvugana namwe muri iyi ngingo. Ubwo uri gusoma ikinyarwanda ndizera ko aho uri hose ushobora kuba uri umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ariko ufite ibyo uzi ku gihugu cy’u Rwanda n’umuco wacyo cyane cyane umuco wagiye uranga abakurambere bacu mubyerekeye ukwemera Imana.

Mu muco n’imigenzo y’abakurambere b’abanyarwanda yewe no muri iki gihe cyacu cya none, Imana ifite umwanya munini mu mitekerereze no mu migirire yacu. Nk’urugero natanga rw’ibi ni amazina menshi y’abanyarwanda yerekeza ku Mana (twirengagije gato amazina y’ikizungu yadutse kandi aharawe rimwe na rimwe tutazi neza igisobanuro cyayo) aho usanga amazina asingiza Imana, arata Imana, na yerekana ubutwari bwayo.  Abanyarwanda muri rusange dufitiye Imana icyizere cyinshi ku buryo bukomeye. Ku banyarwanda benshi (birashoboka ko hari bake badafite uku kwemera) HABIMANA, HABYARIMANA, HARERIMANA, HAKUZIMANA, HAGENIMANA ndetse HAGAKIZIMANA! Kuri benshi Imana niyo igena, niyo itanga, niyo nzima mbese niyo rugira rwa byose kandi ikaba MUGENGA wa byose muby’ukuri NTAWUHIGANAYO!

Mu mitekerereze ya benshi muri twe, Imana ni RUDASUMBWA, kandi igenga imikorere yacu twese ku buryo ntacyo wakora utari kumwe nayo. Ntibigombera kuba uri intungane cyangwa uri umuyoboke w’idini runaka kugira ngo ugire iyi myemerere, ahubwo bisa nibyo tuvukana muri twe. Yaba rero uwayobotse idini ryizera Imana rikavuga ko ari yo rikorera, yaba utagira idini na rimwe ndetse utiyamamaza ko yizera kandi akorera Imana twese twisunga Imana muri byinshi. Usanga tuvuga tuti “nugira Imana bizacamo!” “Yewe, genda nugira Imana uramusanga yo,” “Imana nimfasha nzakora ibi n’ibi,” yewe nugiye kwiba nibaza ko avuga ati “Imana nimfasha ntabwo bari bumfate, icyampa Imana ikamfasha ngasanga basinziriye!” Icyo ntazi nuko iyo iki gisambo cyasenze gutya kandi koko Imana (cyangwa imana) ikagifasha ntibagifate sinzi ko kibuka kigafata umwanya wo gushima ya Mana iyo gitahanye ibyo cyibye!

Pasteri Basebya Nicodème umwanditsi w’iki gitekerezo. Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye mu bumenyi bwinshi butandukanye

Bibiliya itubwira ko Imana ubwayo ariyo yashyize mu ntekerezo zacu ibyo kuyimenya, mu rwandiko rwandikiwe Abaroma 1:19 havuga ngo “kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge.” Imana ubwayo niyo ihishurira abantu yiremeye ubwenge bwo kumenya ko iriho, gusa ikinyurana ni uburyo buri wese ayiha agaciro n’icyubahiro kiyikwiye. Benshi twizera ko Imana ariyo yaremye ibintu byose harimo n’umuntu. Mubyaremwe byose nubwo nabyo biyihesha icyubahiro mu buryo bwabyo ariko icyaremwe muntu nicyo cyahawe inshingano ikomeye yo kuramya, gusingiza no guhesha Umuremyi we icyubahiro. Umuhanuzi Yesaya avuga abwirijwe n’Imana ati “Nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Nijye wamuremye, ni jye wamubumbye” (Yesaya 43:7).

Ni ishimwe rikomeye kuba ikiremwa muntu aricyo gifite inshingano yo guhesha Imana icyubahiro. Ndahamya ko hariho uburyo bwinshi bunyuranye bwo guhesha Imana icyubahiro. Bumwe muri ubwo buryo harimo ubwo navuzeho haruguru, nkariya mazina aboneka mo Imana ndabona ari uburyo bwo kuyihesha icyubahiro. Kuba benshi iyo tugiye gukora ikintu icyo ari cyo cyose dukunda gutekereza no kuvuga ko Imana itabibayemo ntacyo twageraho nabwo ni uburyo bwo kuyihesha icyubahiro kuko tuba tugaragaza ukwemera dufite muri yo ko ariyo dukesha byose kandi ko tuyifitiye icyizere. Ku bwanjye, kuramya Imana si mpaka ube uri umukizwa (umurokore) cyangwa uwayobotse idini iyo ariyo yose. Kuramya Imana by’ibanze ni mu mutima w’umuntu no mu ntekerezo ze. Kuba uzi ko iriho kandi ari Yo Mugenga wa byose ibyo byonyine biyihesheje agaciro kandi birayubahishije. Kuba uzi ko ariyo ikubeshejeho ukabizirikana muri wowe, nabyo ni intambwe ikomeye mu buzima bwo gusohoza icyatumye ikurema. Imana yakuremeye kuyihesha icyubahiro.

Kuramya Imana no kuyihesha icyubahiro si ukuba umuyoboke w’idini runaka gusa cyangwa ngo ube utunganye muri byose. Niba Imana yaramywa n’intungane gusa, jye mbona abayiramya baba bake. Buri muntu wese uko ari, tutitaye kubyo akora n’ibyo atekereza, yaba ari mu idini cyangwa itorero yaba atagira na kimwe abarizwamo, kuramya Imana ni intego nkuru y’ubuzima hano ku isi. Birumvikana, byakabaye byiza uramya Imana ugerageza no kuyitunganira kuko Imana n’Iyera igashaka ko abayikorera nabo baba abera mu ngeso zabo zose. Intumwa Petero yaranditse ati “Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ariko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose” (1 Petero 1:15).  Gusa igihe ukigerageza gutunganya ingeso zawe, imikorere yawe n’intekerezo zawe ngo binogere Imana, komeza kuyiramya mu mutima wawe, mu ntekerezo zawe no mu magambo yawe. Komeza kwerekana ko ariyo iri hejuru ya byose kandi igena byose.

Komeza guhamya ko n’ubuzima bwacu buri mu biganza byayo ikaba ariyo yashyizeho itangiriro ryawe hano ku isi ikaba ari nayo yagennye umunsi ntarengwa wo kubaho kwawe hano ku isi. Kugira bene ibi bitekerezo muri wowe ni itangiriro rizima ryo kuramya Imana no kuyihesha icyubahiro. Igisigaye ni ukwifatanya n’abandi bahamya kandi bagatekereza Imana nkawe maze

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here