Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abanyeshuri batashye bitunguranye kubera Coronavirus

Abanyeshuri batashye bitunguranye kubera Coronavirus

Mu itangazo rya Ministeri y’ubuzima yatanze  ku ya 14 Werurwe, ku rwego rwo kurwanya ikwirakwiza rya koronavirus , yafashe umwanzuro  wo , gucyura abanyeshuri bose, icyo gikorwa kikaba cyatangiye  kuya 15 Werurwe

Aho Reta yacyuye abanyeshuri . ubwo byari biteganyijwe ko bazatangira ibizami ku itariki ya 16 Werurwe, Ubumwe.com bwageze aho abo banyeshuri bateranyirizwaga kugira ngo babone kugezwa mu miryango yabo, bategerejwe n’ababyeyi.

Ababyeyi n’abavandimwe benshi bateraniye kuri stade Nyamirambo baje kwakira abana babo bavuye ku bigo by’amashuri. Ubwo bagezwaga aho icyo gikorwa kiri kubera bafashwaga gukaraba intoki, ndetse bagapimwa kugirango barebe niba ntawufite ibimenyetso.

Bimenyimana Celestin uyoboye gahunda y’isuku mu Murenge wa Nyakabanda  yaje gufasha aba banyeshuri mu isuku

“Twaje aha mu rwego rwo kugirango dufashe abanyeshuri  gukaraba ,  twahawe inyigisho n’abayobozi bacu  kugira ngo tubone uko dufasha abantu gukaraba ndetse n’uko dukwiye kuyirinda by’umwihariko. Twatangiye mu gitondo nko mu ma saa moya, nta kanya ko kuruhuka twigeze tubona, no kujya kunywa ka cyayi byanze, dutegereje ko birangira” .

Dr Nsanzimana Albert uri mu gikorwa cyo gusuzuma abanyeshuri  bari gutaha bavuye ku mashuri,baba abavuye mu Ntara bose mbere y’uko bajya mu rugo  ndetse n’abo mu mujyi wa Kigali bajya mu Ntara.

Nawe yagize  ati” Turabapima tukareba niba bafite ibimenyetso byaba bihuye n’iby’icyorezo cya coronavirusi. Ibyo dupima tureba niba bafite umuriro, cyangwa bafite ibindi bimenyetso birimo gukorora, kubabara mumuhogo cyangwa guhumeka nabi. Rero abo twabonaga bafite ibibazo, twabihuzaga tukareba niba bishobora guhura na Coronavirusi , kugeza ubu nta muntu turabona ufite ibimenyetso bihura niyo ndwara, rero turishimye ko nta muntu twabashije kubona ufite icyo cyorezo”.

Dr Nsanzimana Albert uri mu gikorwa cyo gusuzuma abanyeshuri  bari gutaha

Yakomeje avuga ko atari coronavirus yonyine, ahubwo hari  n’abandi bafashije bafite izindi ndwara zitandukanye mu kubabashakira imiti cyangwa bakabagira inama yo kugana kwa muganga.

Gatete Eugene utuye mu Murenge wa Nyakabanda ni umwe mu babyeyi  bari bategereje abana babo bavuye mu mashuri,  yatugaragarije uko nk’ababyeyi bakiriye iryo tangazo.

“Nk’ababyeyi  iri tangazo twaryakiriye neza,kuko kiriya gitekerezo cyari kizima, tumaze kumenya ko iyo ndwara yamaze kugera mu Rwanda, twagize impungenge nyinshi ku ishuri kuko ahanini iyo baza kugira ibibazo bari iyongiyo ntabwo byari kutworohera tutabari iruhande. Byabaye byiza kuba baje mu miryango yabo.”

Ababyeyi bari baje aho Nyamirambo gutegereza abana babo

Iki Kikaba ari igikorwa cyatangiye uyu munsi n’ejo wenda ibyo bikorwa bidasojwe kugeza ku wa kabiri. (Ama site abo bana barimo kwakirirwamo ni: Akarere ka Gasabo kuri Stade Amahoro, Akarere ka Kicukiro ku ishuri rya IPRS naho Akarere ka Nyarugenge kuri Stade Nyamirambo)

Abana babanzaga gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Abana bazaga berekeza mu mamodoka abageza mu duce batahamo

Irène Nyambo

NO COMMENTS