Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abarezi bo mu mashuri yisumbuye bagiye guhabwa ubumenyi bujyanye n’ubuzima bwo mu...

Abarezi bo mu mashuri yisumbuye bagiye guhabwa ubumenyi bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ministeri y’Uburezi  ifatanyije na Ministeri y’ubuzima  batangaje ko hagiye kwongerwa imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe cyane cyane mu mashuri yisumbuye, ibikorwa bigiye gutangizwa no kwigisha abarezi ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Iki gikorwa byatangajwe ko hazashyirwa imbaraga mu mashuri cyane, kubera ko ariho hagaragara, ibyiciro by’abana baba bafite ibitekerezo byinshi bitandukanye, ndetse bari no mu gihe cy’amatsiko menshi. Ikindi kandi bikaba igihe kinini abana bakimara mu mashuri, kurusha icyo bamara mu rugo iwabo.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bavuga ko iyo umuntu yagize ikibazo akabura uko akivuga, umubiri uravuga kandi iyo umubiri uvuze biba ari indwara, bityo bakagaragaza ko gusangiza kuvuga ibyo uri kunyuramo, cyangwa ibyabaye ku buzima bwawe, ari kimwe mu birinda ubuzima bwo mu mutwe, bityo bagaragaza ko umwana agomba kugira umuntu ufite ubumenyi runaka umufasha gutera iyi ntambwe kugira ngo hakomezwe kubungabungwa ubuzima bwo mu mutwe.

Icyo gikorwa  cyo kwita ku buzima bwo mu mutwe, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubuzima bw’imyororokere mu mashuri, ku rwego rw’Igihugu kikaba cyarabereye mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Gashora ku kigo cy’amashuri y’abakobwa cya NEGA.

Iki kigo cyatangirijwemo iki gikorwa ni kimwe mu bigo by’amashuri byagaragayemo uburwayi bwari bwabereye abantu benshi amayobera, aho abana bafatwaga no gucika intege mu ngingo,  batabasha no kugenda, aho abana 24 aribo bafashwe n’iyi ndwara, nyuma Ministeri y’ubuzima yifashishije inzobere mu muzima bwo mu mutwe baje kuvumbura ko ari uburwayi bufitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe, aho batangaje ko nyuma yo kuganira na buri mwana ku giti cye, bakamenya ubuzima bwe mu buryo bwimbitse, baje kubavura baranakira burundu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvonne Kayiteshonga, yagarutse ku mpamvu basanze ari byiza ko iki gikorwa gitangizwa mu mashuri.

Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE

Mu magambo ye yagize ati “Impamvu twatekereje gushyira iyi gahunda mu mashuri, ni uko ariho  abana bamara igihe kinini, kandi ibitera ibibazo byo mu mutwe biva mu muryango n’ahandi umuntu ari nko ku ishuri, ku kazi n’ahandi.  Bigaragara ko rero abafatanyabikorwa ba mbere aba ari abantu bari aho hantu hatandukanye. Niyo mpamvu uyu munsi ku bufatanye bw’abarimu n’abanyeshuri twashyizeho iyo gahunda ngo tubegere cyane, dukumire icyabangamira ubuzima bwabo muri rusange ndetse n’ubwo mu mutwe by’umwihariko. »

Dr Kayitashonga yanasabye ababyeyi kugira nabo uruhare rwabo mu gufasha abana babo babasobanurira bimwe mu bibazo bababaza, ariko cyane cyane mu kubabera urugero rwiza, cyane ko n’ubwo abana bamara igihe kinini mu mashuri, ariko ibibabaho biba bifitanye isana cyane n’ubuzima babamo mu miryango yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko iyi gahunda yatangiye kugira ngo abayobozi b’amashuri bahabwe ubwo bumenyi kugira ngo hakomezwe kwubakwa umuntu wifuzwa.

Ati “Iyi gahunda yatangijwe no guha ubumenyi abarezi basanzwe bigisha abana. Kugira ngo ibi nabyo bifatwe nk’igice cy’ubumenyi bafite.  Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri birahari  yaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara. Ni ngombwa rero ko tubikurikirana kugira ngo ishuri ribe ahantu umwana yumva ko afite umutekano, afite inshuti, afite abantu ashobora kwizera yakwegera akababwira ibibazo bye”.

Yagaragaje ko iyi gahunda bahisemo ko itangirana n’ababarezi kandi itabangamiye ingengabihe bari basanganywe, ahubwo bizakorwa kandi banakomeza gahunda zabo. Yanagaragaje ko mu gihe ubushobozi buzajya bugenda buboneka bazazana abandi bakozi bihariye, bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri.

Yakomeje agira ati “Gahunda twafashe y’amahugurwa y’abarezi ku mashuri, ni ya yindi idakura abantu mu kazi ahubwo ihoraho. Tuzabanza dufate bamwe bahugurwe, ariko tuzagenda dufata n’abandi nubwo bazaba bari mu gihe cyo kwigisha, bazajye bahugurwa ariko ku buryo buhoraho kuko dushaka ko atari ikintu kizahita kirangira”

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) igaragaza ko mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 14-18, abafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mutwe bagera ku 10%, kandi ko muri rusange Abanyarwanda basaga 11% babana n’agahinda gakabije.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here