Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abarwayi ba diabete bahawe inkunga y’udupimisho two kumenya igipimo cy’isukari

Abarwayi ba diabete bahawe inkunga y’udupimisho two kumenya igipimo cy’isukari

Ministeri y’Ubuzima yagiranye ubufatanye n’ikigo cya Abbott ibinyujije mu itsinda rya Type 1 Foundation y’inkunga y’udupimo tungana na Miliyoni 12 abarwayi ba diabete bari mu cyiciro cya 1 bazajya bakoresha bareba uko isukari ingana mu mubiri wabo.

Iri tsinda ridaharanira inyungu rya Type 1 Foundation rifite intego yo gutanga ubumenyi, gutanga ubushobozi ndetse no kugerageza ko umuntu wese urwaye indwarabya diabeti yagerwaho n’imiti.  Bagiranye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Ministeri y’ubuzima, ndetse bahise banabashikiriza inkunga y’udukoresho tungana hafi Miliyoni 12 twokuzajya dupimishwa n’abarwayi ba diabete ya 1 bakamenya uko bahagaze.

Inkunga yishimiwe ku mpande zombi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick,yagaragaje ko ubu bufatanye buje bukenewe ndetse agaragaza   ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’amahanga mu guhangana n’ubwiyongere bwa diabète.

Dr Ndimubanzi avuga ko Leta y’u Rwanda yifatanyije n’Isi yose guhangana n’indwara zitandura

Dr Ndimubanzi  yagize ati” kurwanya diabète n’izindi ndwara zitandura, biri mu byibanze Minisiteri y’Ubuzima izakomeza gukoraho n’abafatanyabikorwa bayo, mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo”

Umuyobozi muri Abbott, Bernard Brisolier yavuze ko bishimiye kuzana uyu mushinga mu gufasha umuryango nyarwanda w’abarwayi ba diabète bakorana na Minisiteri y’Ubuzima hamwe na Team Type 1 Foundation, intego akaba ari ugufasha abarwaye diabète mu kugenzura isukari. Ubu bufatanye buzamara imyaka ine.

Umuyobozi wa Abbott yavuze ko yishimiye cyane ubu bufatanye

Bernard yagize ati” utu dukoresho tuzifashishwa mu gupima isukari kuko ni udukoresho twa ngombwa mu gufasha kugenzura ubuzima bw’abafite diabète bakamenya uko bahagaze”

Phil Southerland, washinzeTeam Type 1 Foundation, yavuze ko bishimiye kwakira izi nkunga zivuye muri Abbott. Ngo kuva muri 2010 Team Type 1 Foundation ikorera mu Rwanda biciye muri Tour du Rwanda banifatanije n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba diabète.

Uyu muyobozi wa Team Type 1 yabanje kwerekana uko aka gakoresho gakoreshwa

Abbott ifasha mu bijyanye n’ubuzima ku mugabane w’ Afurika no mu Rwanda by’umwihariko bakaba baratangiye gutanga ubufasha kuva 2019. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bagiye gutangiza amavuriro mato 8 mu Karere ka Bugesera.

Igikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuzima mu nshingano zabo za burimunsi

Itetere umwe mu barwayi ba diabete yatangaje kwo ubu ari ubufasha bw’ingirakamaro kuko ari ugukomeza kubungabunga ubuzima bwabo.  Mu magambo ye yagize ati : ” Ibi ni iby’igiciro kinini kuko bizafasha abarwayi ba diabete kujya bamenya icyo gukora mugihe isukari izamutse cyangwa imanutse.  Wowe ubwawe ugahita wipima.  Ibi bizadufasha gukomeza kubungabunga ubuzima. ”

kegeza ubu ubushakashatsi bwo muri 2014, bubigaragaza ko ikigero cya diabète mu Rwanda kiri kuri 3%, kandi bukagaragaza ko abagera ko abafite diabète yo ku rwego rwa 1 Ari 2000.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here