Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abasenateri bahawe ibiganiro kuri politiki na gahunda bya Leta

Abasenateri bahawe ibiganiro kuri politiki na gahunda bya Leta

Kuva ku wa 7-8 Ugushyingo 2019, Sena y’u Rwanda yateguye ibiganiro bigenewe
abasenateri bagize manda ya gatatu (3) kuri politiki na gahunda za Leta y’u Rwanda.

Ibiganiro bitangwa n’impuguke n’abayobozi mu nzego zinyuranye bizafasha
Abasenateri kugira imyumvire imwe ku by’ingenzi bizafasha Sena mu nshingano
zayo, harimo Icyerekezo cy’Igihugu, Amahame remezo, Gahunda ya Guverinoma,
umutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere, politiki y’ububanyi n’amahanga
n’ubutwererane, n’uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko na Sena by’umwihariko mu Iterambere ry’Igihugu.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Perezida wa Sena Nyakubahwa Dr.
Iyamuremye Augustin yavuze ko nk’abagize Sena ari ngombwa gutegura ibi
biganiro kugira ngo bibafashe guhora biyongerera ubumenyi mu nshingano
zabo, bityo bagahuza ibitekerezo n’imyumvire kugira ngo inshingano n’ibikorwa
bya Sena bigendere ku murongo w’ibyo Abanyarwanda bifuza.

Perezida wa Sena yagize ati “ibi biganiro bitubere koko amahirwe yo gutekereza
byimbitse ku buryo Sena igomba gushyira mu bikorwa inshingano zayo,
n’impamvu Sena yashyizweho kugira ngo muri iyi manda ya 3 ya Sena,
tuzatange umusanzu mu gufasha Leta gukomeza gushyira imbere ubumwe muri
byose, n’iterambere rirambye ry’u Rwanda”.

Intego y’ibi biganiro ni ukongerera ubumenyi Abasenateri mu bijyanye n’aho
Igihugu cyavuye n’aho cyigeze, icyerekezo n’amahitamo by’Abanyarwanda
nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubaza buri wese ibyo
ashinzwe, kwigira, kureba kure na Gahunda ya Guverinoma (2017-2024).

Ibiganiro ni umwanya mwiza wo guha Abasenateri ubumenyi bwa ngombwa
bakeneye bubafasha kuzuza neza inshingano zabo bahabwa n’Itegeko Nshinga
haba mu mirimo ya Komisiyo Zihoraho no mu Nteko Rusange.

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here