Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abatagatifu bafashe imbunda za Arsenal , barazizibya hitabazwa iz’imisada.

Abatagatifu bafashe imbunda za Arsenal , barazizibya hitabazwa iz’imisada.

Arsenal iyoboye urutonde rw’ agateganyo rwa shampiona y’Ubwongereza, yisobanuraga na Southampton iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiona.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/04/2023, mu mukino utoroheye Arsenal, ubwo yahuraga n’ ikipe ya Southampton ( ifite akabyiniro k’Abatagatifu), kuko ku munota wa mbere, yari yamaze gukora mu jisho rya ryayo imbere y’abakunzi bayo bari buzuye Emirates ikibuga cya Arsenal.

Imitima ya benshi mu bafana ba Arsenal yongeye kwijima ubwo uwo birereye bakamukuza Theo Walcot yatsindaga igitego cya 2 ku munota wa 14′.

Arsenal yabonye ko ikomeje kurangara byayigora maze itsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 20′ cyatsinzwe na Martinel.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1 cya Arsenal yariri mu rugo kuri 2 bya Southampton ifite akabyiniriro k’Abatagatifu.

Carlos Alcalaz wafunguye amazamu ku munota wa mbere.

Duje Ćaleta-Car ku munota wa 66′ yongeye gutosa imitima ya Arsenal, maze ayitsinda igitego cya 3. Kwiheba n’agahinda byasanze abafana ba Arsenal, gusa kapiteni wayo Martin Odergard yongeye kuzamura icyizere cy’abafana ku munota wa 86′ ubwo yatsindaga igitego cyo kwishyura cya kabiri.

Bidatinze ku munota wa 90′ Rutahizamu Bukayo Saka wa Arsenal yatsinze igitego cyo kunganya maze umusifizi yongeraho iminota 8′ bakina 10′ birangira amakipe yombi aguye miswi.

captain wa arsenal Martin Odergard watsinze igitego cya 2

Arsenal imaze gutakaza amanota 6 mu mikino itatu iheruka, aho yose yayinganyije, mu gihe iyi kipe izajya gusura Manchester city zikurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona.

Ikipe izatsinda uyu mukino niyo izaba yongereye amahirwe yayo yo gutwara igikombe.

Ni mugihe ikipe yitiriwe abatagatifu ya Southampton nayo yagumye ku mwanya wa nyuma biyiha amahirwe make yo kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiona y’Ubwongereza.

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here