Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abaturarwanda barasabwa kwirinda ibyateza inkongi zibasira amashyamba

Abaturarwanda barasabwa kwirinda ibyateza inkongi zibasira amashyamba

Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kirasaba buri muturarwanda  kwirinda ibikorwa byateza inkongi z’umuriro zibasira amashyamba mu gihe cy’impeshyi

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cy’impeshyi cyirangwa ahanini n’izuba ryinshi rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora kuba byatera inkongi z’umuriro mu mashyamba, Abaturarwanda bose barakangurirwa kwitwararika birinda ibikorwa ibyo aribyo byose byateza inkongi.

Binyuze mu Kigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kongera ubuso bw’amashyamba ndeste no gusigasira  ahari kugira ngo arusheho gutanga umusaruro mu iterambere ry’Igihugu.

Raporo yo mu mwaka wa 2019 yakozwe na Minisiteri y’ Ibidukikije igaragaza ko ubuso bungana na 30.4% by’ubutaka bwose bw’u Rwanda hatabariwemo amazi kugeza ubu buteyeho amashyamba. Ni mugihe kandi imibare itangwa n’Ikigo cy’ibarurisha mibare mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka 2020/2021, amashyamba yinjije miliyari 609, akaba yaragize uruhare rwa 6% mu musaruro mbumbe w’Igihugu(GDP)

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda(RFA), NSHIMIYIMANA Spridio, atangaza ko gukomeza gusigasira amashyamba yatewe bisaba uruhare rwa buri muturarwanda ahanini hafatwa ingamba zikumira ibyakonona uyu mutungo kamere harimo n’ inkongi z’ umuriro zikunze kwibasira amashyamba mu gihe cy’ impeshyi.

Yagize ati, “Muri iki gihe cy’impeshyi, ni igihe byoroshye cyane ko inkongi y’umuriro yakwihuta cyane mu mashyamba. Bimwe mu bikorwa buri Muturarwanda akwiye kwirinda twavugamo nko kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, ibikorwa byo gutwika amakara mu buryo bw’akajagari, guhakura mu buryo bw’akajagari n’ibindi. Hari kandi n’abana usanga botsa za nyirarunonko, abana batumwa kujya kurahura umuriro mu baturanyi, aba rero ababyeyi bakwiye kubakurikirana kuko bishobora gutuma inkongi z’umuriro zagera mu mashyamba.”

Akomeza asobanura ko iyo ishyamba ryibasiwe n’inkongi y’umuriro bigira ingaruka ku rusobe rw’ ibinyabuzima bitandukanye ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Ati; “Iyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bihasiga ubuzima, harimo nk’ inyamaswa ndetse, ibiti n’ibindi, ikindi kandi usanga binagize ingaruka ku mwuka abantu bahumeka kubera ko amababi n’ibiti biba byahiye ndetse n’imyotsi ishobora kuba yatera indwara z’ubuhumekero n’ibindi, ku bw’iyo mpamvu buri wese akwiye kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi.”

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gisaba abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye aho babonye ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba.

Gitangaza kandi ko hari gahunda zitandukanye n’imishinga itandukanye bigamije gukomeza kongera ubu buso ndetse no kububungabunga, by’umwihariko haterwa amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti ku nkengero z’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no kugabaya ingano y’icanwa ry’inkwi hakoreshwa imbabura zirondereza ibicanwa.

Imibare igaragaza ko mu buso bungana na 30.4% by’ubutaka bw’Igihugu buriho amashyamba 46.5% ari kimeza, naho 53.5% ari amaterano.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here