Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abayobozi muri Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba mu mahugurwa yo guteza imbere...

Abayobozi muri Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba mu mahugurwa yo guteza imbere Ubushakashatsi n’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024, I Kigali hatangijwe gahunda yo gufasha abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba kugira ubumenyi mu miyoborere y’ibigo by’ubushakashatsi n’ivugurura ry’ikoranabuhanga.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko biteze kuhungukira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga birenze ibyo bakoraga mu kazi kabo ka buri munsi.

Kwizera Uwimana Josue wungirije umuyobozi wo mu kigo E4 impact Foundation Rwanda avuga ko aya mahugurwa yateguriwe abayobozi ngo abafashe mu cyrekezo cy’ikoranabuhanga.

Ati” Ni amahugurwa yateguriwe abayobozi b’amahuriro yo guhanga udushya mu buryo bwo kugira ngo babone uko bihuza mu gusanisha ubumenyi twese duhuriyeho nka East Africa ndetse n’ubugezweho mu Rwanda cyane cyane mu cyerekezo cy’ikoranabuhanga”.

Niyomubyeyi Jean Bosco ukora mu kigo gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito kuyikuza mu kwongera imibare y’urubyiruko ngo rubone akazi avuga ko amahugurwa azabafasha kunoza uburyo bafashagamo ababagana

Ati” Aya mahugurwa ajyanye no guhanga udushya no kubungabunga imishinga bikozwe mu uburyo bw’ ikoranabuhanga bikaba bizatwongerera ubumenyi mu kunoza uburyo dufashamo ba rwiyemezamirimo n’imishinga mu bijyanye no kuzamura udushya”.

Ishimwe Nkusi Claudine, ukora muri Rwanda Polytechnic Ishami rya Tumba, avuga ko amahungurwa bazahabwa agiye gutuma bafasha abanyeshuri.

Ati “Aya mahugurwa ibintu azamfasha harimo kumenya gucunga udushya, gufasha abana bacu kurinda umutungo wabo mu by’ubwenge, guhanga udushya dutandukanye twigiye ku byo abandi bakora neza.”

Iyi gahunda igamije gufasha kwongera ubushobozi bw’abayobozi ba kaminuza no kubigisha uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubushakashatsi no kubugeza ku isoko.

Patience Abraham, umukozi wa Komisiyo y’Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Innovation Hub muri Tanzania, yasobanuye impamvu kaminuza zatoranyijwe muri gahunda, aho yagize ati: “Twahisemo gukorana na kaminuza kuko abanyeshuri benshi bakora ibikorwa by’ubushakashatsi n’ivugurura, kandi bakeneye gufashwa mu kubyaza umusaruro ibitekerezo byabo no kubigeza ku isoko. Twubaka ubushobozi bw’abayobozi ba kaminuza kugira ngo bafashe abanyeshuri guhindura ibitekerezo byabo mo imishinga y’ubucuruzi.”

Nk’uko Patience Abraham akomeza abivuga inyungu y’iyi gahunda ni ugutegura abakozi b’inyangamugayo bafite ubushobozi bwo kuyobora ibikorwa byo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi mu mashuri makuru.

Ati: “Intego yacu ni ukongerera ubushobozi abakozi ba kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere y’ubushakashatsi n’uburenganzira bwo gukoresha umutungo w’ubwenge (Intellectual Property), kugira ngo bafashe abakora ubushakashatsi n’abashoramari mu mashuri yabo.”

Iyi gahunda izafasha abakozi ba kaminuza, abanyeshuri ndetse n’imiryango bagenerwamo, ikazatanga umusaruro ushimishije harimo kugabanya imbogamizi mu gucunga no gucuruza umutungo bwite mu by’ubwenge mu mashuri makuru, ndetse no kongera kumenya uburyo bwo gushyiraho politiki n’amategeko bigamije guteza imbere ikoranabuhanga.

Tabvi Mellow Motsi, Umujyanama mu by’ubuhanzi n’imyidagaduro ndetse no mu iyamamazabikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, yagaragaje ibyo yiteze kuri iyi nama

Ati“Ntegereje kubona abayobozi b’ibigo bivugurura bafite ibitekerezo bishya, bita ku byifuzo by’abakozi babo, ndetse bakibanda ku ngingo zifatika mu iterambere ryo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu birindwi byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania, na Uganda.

Abahuriye muri iyi nama basangiye ubumenyi.

Nyuma y’aya mahugurwa, abitabiriye bazabona amahirwe yo gukomeza kungurana ubumenyi binyuze mu muryango wa interineti itangwa ku bufatanye n’abandi bashakashatsi n’abanyamwuga bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ibi bizatuma ubumenyi n’ubushobozi bwiyongera, ndetse Gahunda yo guhugura abayobozi b’ibigo by’ubushakashatsi n’ivugurura ry’ikoranabuhanga ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Buni Innovation Hub, SA Innovation Summit, E4Impact Foundation, Ennovate Ventures, Aclis, na Koneta Hub. Ibigo byose byatanze umusanzu wabo mu gutuma kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba ziba inkingi y’iterambere n’imihindagurikire y’ikoranabuhanga.

Iyi gahunda, izamara iminsi itanu, mu kizwi ku izina rya Digital Skills for an Innovative East African Industry, umushinga ukorwa ku bufatanye bwa GIZ (Deutsche Gesellschaft für Internationale Zusammenarbeit) na Inter-University Council for East Africa (IUCEA).

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

NO COMMENTS