Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Abazananirana ntibazabakerereze”: Minisitiri Biruta abwira ubuyobozi bushya bw’abagenagaciro

“Abazananirana ntibazabakerereze”: Minisitiri Biruta abwira ubuyobozi bushya bw’abagenagaciro

Minisitiri w’Ibidukikije,Dr Vicent Biruta yasabye komite nshya y’Urugaga rw’abagenagaciro kutazakerezwa n’abanyamuryango batazashaka guhinduka, ahubwo bazakorane  ubunyamwuga inshingano biyemeje.

Ibi yabivugiye  mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe na komite iheruka gutorwa, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, i Kigali.

Biruta yashimiye komite icyuye igihe akazi keza yakoze, aho mu myaka umunani ishize uru rugaga rugiyeho ngo hari ibyo gushimirwa rwakoze. Ndetse ababwira ko ibyo bakoze bihagije.

Mu magambo ye yagize ati  “Ibyo mwagezeho turabibashimira, kandi birahagije kugira ngo ababasimbuye na bo babone aho bahera. Bagenzi banyu barakomereza aho mwagejeje.”

Mu mu matora y’abagize Inama y’Ubutegetsi y’uru rugaga  yabaye kuwa 15 Werurwe 2019. Bamwe ntibishimiye ibyavuye mu matora ndetse babinyujije  mu ibaruwa banditse kuwa 20 Werurwe 2019 igashyikirizwa ibiro bya Minisitiri nyuma y’iminsi itandatu, bahamya ko amatora y’urugaga rwabo ruzwi nka IRPVR (Institute of Real Property Valuers in Rwanda) yatekinitswe.

Kuri ibyo bibazo, Minisitiri Dr Biruta yagize ati  “Bavuze ibibazo byabayeho mu minsi ishize, turifuza ko mwabisiga inyuma,  mufatanye, ntabwo nzi izindi nyungu  uwo ari we wese muri mwebwe yaba agamije usibye  guhesha agaciro umwuga wanyu kugira ngo ukorwe mu buryo bunoze ufashe n’izindi nzego zikenera serivisi zanyu kugira ngo bigende neza.  Mwavuze kugarura bamwe mu murongo, muzabikora natwe nibiba ngombwa muzatubwire tubafashe ariko abazananirarana ntibazabakerereze. Urugaga rufite ibyo rukora rufite amategeko rugenderaho, abazananirana na bo ubwo ngubwo  amategeko ngengamikorere azakoreshwa icyo yagenewe.”

Minisitiri Dr Biruta yasabye abayobozi bashya kutazakerezwa n’abantu batazaba bifuza guhinduka.

Dushimimana David, Umuyobozi mushya  we, yavuze ko inshingano z’uru rugaga ari ukugira ngo ubukungu bw’Igihugu bwubakire ku mutungo wacyo.

Yagize ati:” Ntakintu kidasanzwe Komite nshya tuje gukora kirenze kucyo bagenzi bacu batubanjirije bakoze. Gusa turakomereza aho bagejeje, dukorana ubunyamwuga ndetse tureba ibigomba gushyirwamo imbaraga cyane, kugira ngo tuzagere ku ntego twiyemeje.”

David Dushimimana umuyobozi mushya w’Urugaga rw’abagenagaciro (IRPV)

Yakomeje avuga ko nubwo hari abari bagaragaje ko amatora batishimiye uko yagenze, intego ari imwe, kwunga ubumwe ubundi bagakora icyo biyemeje aricyo”Kugena agaciro imitungo yimukanwa n’itimukanwa”

Uyu muyobozi mushya  yari amaze amezi abiri yaratorowe uyu mwanya  ariko atarakora ihererekanyabubasha kubera ko hari hategerejwe igisubizo cy’ibaruwa yari yandikiwe Minisitiri y’abanyamuryango bagera kuri 40 basaba ko amatora asubirwamo kuko bavugaga ko yabayemo ubujura. Gusa byarangiye hemejwe ko amatora yabaye mu mucyo akaba ari nayo mpamvu hahise hakorwa ihererekanya bubasha kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane Tariki 02/05/2019.

Gatsirombo   Egide wayoboraga urugaga kuva rwatangira, mu mwaka wa 2010,yashimiye uko hakoreshejwe ubusesenguzi, bagasanga koko amatora yarakozwe, mu mucyo, ndetse anifuriza abatowe kuzakorana umurava  kugira ngo urugaga ruzagere ku ntego biyemeje.

Gatsirombo Egide wayoboye uru rugaga kuva rwatangira.

“ Nibyo uyu munsi birangiye ihererekanya bubasha rikozwe, turasaba Komite nshyashya yatowe kuzakorana umurava ndetse n’ubunyamwuga kugira ngo urugaga rwacu rugere ku ntego.”

Gatsirombo kandi yakomoje kubari bagaragaje kutanyurwa n’amatora uko yagenze;” Nibyo koko habaye kutanyurwa kuri bamwe, bavuga ko amatora atakozwe mu mucyo. Ariko ni ibisanzwe, aho abantu barenze bangahe, ntabwo bumva ibintu kimwe. Ariko turizera ko ubu bamaze gusobanukirwa ko amatora yakozwe mu mucyo, ndetse bagakomeza kwifatanya n’abandi mukugera ku ntego y’Urugaga rw’abagenagaciro biyemeje.”

Ubwo basinyaga amadosiye bagiye guhererekana.

Uru rugaga rwatangiye mu mwaka wa 2010, n’abagenagaciro bagera kuri 40, rukaba ruvuga ko kugeza ubu rumaze kugira abagenagaciro bagera ku 170.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here