Home AMAKURU ACUKUMBUYE Africa Haguruka: Apôtre Dr Gitwaza ati: “Africa ifite Imana izayirengera”

Africa Haguruka: Apôtre Dr Gitwaza ati: “Africa ifite Imana izayirengera”

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine, imibereho y’Abanyafurika ikomeje kugarizwa n’ibibazo. Ni intambara yatumye kuva mu mpera z’Ukuboza 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyarazamutseho 75% ku isi yose. Yatumye ibiciro by’ingano byikuba nibura inshuro 64%.

Kandi yanagaragaje ko twebwe Abanyafurika ari twe dukwiye guhaguruka tukaramburira amaboko Imana kuko ari yo yonyine izatanga ubutabazi.

Ubusanzwe Ukraine yagemuraga ingano ku basaga miliyoni 400 barimo n’Abanyafurika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko Zimbabwe yashobora gutanga umusaruro uruta uwa Ukraine mu gihe ubuhinzi bwashyirwamo imbaraga kurusha uko bimeze.

Dr Gitwaza avuga ko ikindi cyagaragaye muri iyi ntambara ari uko gusonza kw’Abanyafurika kutababaje abandi, ati “Ubu ibihugu bikomeye bimaze gutanga akayabo k’amafaranga arenga miliyari 2000 yo gufasha abugarijwe n’intambara kuko u Burayi nabwo bwongeye kumvikanamo amasasu bwa mbere nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.”

Yakomeje agira ati “Bo bafite amafaranga, n’aho twe Afurika ntayo dufite ariko dufite Imana ikomeye kuyasumba, ni yo izaturengera.”

Ni ubutumwa yatangiye ku Musozi wa Giheka, mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ubwo yatangizaga ku mugaragaro Igiterane ‘Africa Haguruka’ cyatangiye ku cyumweru, tariki 14 Kanama 2022.

Africa Haguruka iri kuba ku nshuro ya 23. Iy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Afurika, Ramburira amaboko yawe Imana”. Yakomotse ku murongo wo muri Bibiliya mu Gitabo cya Zaburi 68:31; hagira hati ‘Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho’.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here